Inkuba (Ifoto/Internet)

 

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi mu Rwanda (MIDIMAR), iravuga ko inkuba zimaze guhitana abantu batandatu abandi batanu barakomereka bikomeye.

Muri aba bantu bapfuye, intara y’Iburasirazuba niyo yibasiwe cyane, harimo abantu  batatu baguye mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore.

MIDIMAR iravuga ko abantu batatu bapfuye bishwe n’inkuba mu Murenge wa Kabarore mu Ntara y’Iburasirazuba, undi umwe arakomereka bikabije.

Mu minsi 10 ishize, inkuba yahitanye abantu babiri ikomeretsa undi aba  bose ni abo mu muryango umwe mu karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba.

Undi muntu umwe yaguye mu Murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, naho mu karere ka Huye gahana imbibe na Nyamagabe naho hakomerekera abantu batatu bari mu isoko rya Gishamvu.

Ntawukuriryayo Frederick ushinzwe imenyekanisha n’itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, yemereye Izuba Rirashe aya makuru.

Kuri iki cyumweru kandi imvura ikomeye yangije bikomeye ibyumba by’amashuri bigera ku icyenda byo ku kigo cy’amashuri yisumbuye ya  Shaki giherereye mu Murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga.

Amakuru ava muri uyu Murenge kandi aravuga ko uretse ibi byumba by’amashuri byangiritse, hari imyaka yangijwe bikomeye n’iyi mvura, umwana umwe w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye nawe  arakomereka bikomeye.