Mujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise bemeye ko bagize uruhare muri gahunda zo gutera ibisasu muri Rubavu na Musanze (Ifoto/Umurengezi R).

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rumaze gukatira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo abagore babiri bakurikiranyweho gukorana na FDLR.

Mujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise bemereye urukiko ko bavuganaga na musaza wabo witwa Majoro Mutsindashyaka Juvenal alias Blaise, bapanga imigambi yo guhirika Leta y’u Rwanda.

Aba bagore bari mu itsinda ry’abantu 12 (abagore 8 n’abagabo 4) bari bakurikiranwe mu rubanza rumwe,  ariko usibye bo bafunzwe by’agateganyo, abandi 10 basigaye barekuwe.

Aba bose uko ari 12 bafitanye amasano ya hafi yo mu miryango.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko batawe muri yombi hashingiwe ku biganiro bakoranye na Majoro Mutsindashyaka Juvenal ushinzwe iperereza muri FDLR kuva mu mwaka wa 2008.

Bose biyemerera ko bavuganaga na Majoro Mutsindashyaka.

Amakuru yakuwe muri MTN ajyanye n’uburyo bavuganaga nawe, ngo agaragaza ko aba bagore babiri bafunzwe bagambaniraga igihugu, mu gihe abandi 10 barekuwe bo ngo bavuganaga nawe ibintu bisanzwe bitarimo ubugambanyi ku buryo nta mpamvu yatuma bakomeza gukurikiranwa.

Nubwo bafunguwe ariko bazajya bitaba ubushinjacyaha igihe bubakeneye.

Mujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise biyemerera ko bapanze na musaza wabo Majoro Mutsindashyaka ibijyanye n’ibisasu byatewe mu Karere ka Musanze n’aka Rubavu.

Ubwo amabwiriza yo kubaruza simukadi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa umwaka ushize, Mujawamariya yemera ko yaguze simukadi ya MTN ayibaruzaho ubundi ayishyira musaza we (Majoro Mutsindashyaka) ngo akomeze ashake abayoboke.

Iyo simukadi ngo ni nayo ngo bavuganagaho kuva icyo gihe.

Muri aba bantu 12 harimo n’ufite imyaka 20 y’amavuko.

Mu kiganiro yahaye Izuba Rirashe nyuma yo gusomerwa, Mujawamariya yavuze ko ibisobanurwa n’ubushinjacyaha ari ukuri, akaba asaba imbabazi abanyarwanda, by’umwihariko abagore kuko ngo yabasebeje

Placide KayitareHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONMujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise bemeye ko bagize uruhare muri gahunda zo gutera ibisasu muri Rubavu na Musanze (Ifoto/Umurengezi R). Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rumaze gukatira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo abagore babiri bakurikiranyweho gukorana na FDLR. Mujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise bemereye urukiko ko bavuganaga na musaza wabo witwa Majoro Mutsindashyaka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE