Image result for radio itahuka sergeImage result for internet radio

Serge Ndayizeye wa radio itahuka

Ndi umusomyi w’ikinyamakuru inyenyeri ubundi kandi nkunda kumva radio itahuka. Ndabashyigikiye pee nkaba arinacyo gituma n’umva iyo mukoze amakosa bimbabaza, Nimusobanulire uwo mugabo uvuga arandaga ninde wamubwiye ko Rwigyemera yari umwega? Ndumva ngo yitwa Byilingiro ese Epimaque ko uri umunya Byumba wamusobanuliye wowe na Nyarwaya mwagiye mwitonda mukumva ibyo abobatumire banyu bavuga kuko Serge we n’umwana. Muracurika ur’ubyiruko, Epimaque ko Rwigemera yari Shefu wa Byumba arinaho ukomoka iso ntiyabikubwiye ngo agusobanulire ko yari mwene Musinga, yatwaye iwanyu agabana na Karyabwite ndetse na Kamuzinzi mu bugoyi, na Nyamunchechera mu Mutara.

Maze rero Rwigyemera akaba mwene musinga umuhindiro, niyo apfa kuvuga ko Rutagambwa yari mubyara wabo ariko akaba ntaho ahulira n’ibikomangoma.

Ngirango yamwitiranije na Kayonde umwega wabangamiye ingoma ya cyami cyane ariko nawe ntiyabigezeho, ikindi Byilingiro yihaye kuvuga ibisekuru by’ibwami ariko ayoberwa uko bikurikirana, Ubonye ngo avuge ko runcuncu yari umwami?

Aho naho abega bamariye abana b’ingoma nyiginya nabagaragu babo akaba arinaho imandwa y’iraba ikomoka.

Uzakenera kubimenya azayandikire anyuze mu kinyamakuru inyenyeri nzamusubiza.

Uruncncu ninaho Rutarindwa yaguye bigatuma musinga aba umwami, ahabwa ingoma kugirango abega barekeraho kumena amaraso.

Rutarindwa nyina ntabwo yari umwega, abega ndetse babakagara arinabo basekuru ba Kagame bahereye kera reka nekuvuga menshi mu bihe turimo.

Uwo Byilingiro ntakavuge iby’ibwami kuko ntabyo azi, niyitonde kuko radio itahuka yumva n’abantu benshi. Baramwunva kandi nabi nimumusobanulire kuko ntakintu azi yarayobye, nimumutabare.

Ariko Banyarwanda, kuki umuhutu atavugisha ukuli? Umututsi atavugisha ukuli? Gatwa se we arihehe ahubwo? Ese mwakwiyunze mukaba umwe. Muve mubyashize kuko uwavuga ayinzuki ubuki ntibwanyobwa.

Ahubwo nimube maso, Serge wambarije uvuga ko ngo gutera kw’impunzi muri 1990 Habyarimana atar’abizi?

Gasana wari uri mu kiganiro cyawe yaragiye kubisobanura neza ariko mumuca mw’ijambo, yavuze ukuntu Habyalimana yambitse ingabo za NRA Uganda amapeta haricyo Museveni yamubwiye. Museveni yambwiye Habyalimana ko Rwigema ari umunyarwanda kandi wifduza kuzasubira iwabo. Kandi siwe wenyine, Habyalimana yasubije Museveni ko u Rwanda ar’ikirahure cyuzuye amazi iyo asesekaye arameneka. Ati ibihugu bibacumbikiye nibibagumane kuko u Rwanda ari rutoya, ubwo imyaka yaribaye myinshi ntawutekereza ku mpunzi zirihanze  nonese mwagirango bigende bite, Byamaze igihe kinini impunzi zibyagaho zireba uko byazagenda ariko mwe ntabyo mwari muzi, nonese Habyalimana agarutse yarabibabwiye ati hakurya hariya hari bene wanyu bifuza gutaha. Ubabaye niwe ubanda urugi, ikindi inkotanyi yari Rwigema nabandi sinabarondora nibwo nabana babakurikye yewe nabakobwa baheka imbunda baratabara, ababyeyi baba abanyamuryango yewe nabasaza barakurikira.

Ubwo nyuma yaho Rwigema apfiriye inkotanyi zirashira Museveni ategeka ko ziyoborwa nutaruzizi, zitamwemera kubera ubugome bwe n’ubwoba butuma yubikira uwo yikaze akarimbura. Ninabwo izina inkotanyi ryacitse ndetse muzazishakire irindi, inkotanyi yari Rwabugiri undi wari bube nkawe yari Rwigema umugome aramutugomwa. None dore aho Pilato agejeje abana b’uRwanda, ukwo intambara yagombaga kugenda siko yagenze yatangiye neza irangira nabi nubu abana b’urwanda barangara. Serge rero umwe mubatumire bawe ntabwo yarazi ibyo asobanura, kuko byose arabicurika.

Abatumire bawe rero impaka zabo niza ngo turwane ahubwo ibyo bavuga namumiza, Serge urakomerewe kuko ibyo abatumire bawe akenshi bakubwira ntakuli kulimo. Mwibagiwe ubirukana mujya muyandi? Guhangana na Kagame sugutesha amateka agaciro noguhimba, amarorerwa ya Kagame abanyarwanda barayazi ariko byegutuma mwirengagiza mateka. Erega nta leta itica, nashimye umwe mubatumire bawe wavuze ati turebe imbere tuve mubyahise nahubundi ntituzabivamo. Igikenewe namategeko nyayo kandi yubahirizwe, nahubundi murazana byinshi kandi muri mubuhunzi ndetse haribyinshi mutazi birimo kuba mugihugu. Ko byabaye kwishyurana kubwicanyi bwabahutu nabatutsi mwarekeye aho mugahuza, ahubwo mugakuraho umugome ubamaze.

Musigaye mwivamo nkinopfu aho adukira akavuga aboyishe naho bahambye nuwamutumye, ati ngewe barantumye nkaho atarafite umutwe urimo ubwonko cyangwa umutima njyanama.

Muve mumwobo mwekuwusubiramo,mureke Kagame n’inkoramaraso ze ahubwo mushake ibisubizo.

Kuvuga sibibi ariko nimurebe n’ibikorwa nimube abagabo mureke kunyagiranwa nabandi ngo muvuge ko arimwe mwatose gusa. Arikose Serge uwo mugabo uvuga irande uwamuha kuba perezida yayobora ate? Abo abwira ko ntawe umusubiza yafashe impu zombie? arerekana ukwo atekereza. Mubwire agabanye umujinya kuko Kagame ari Kagame ariko Atari abanyarwanda bose million 11.

Kanaiwabo

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/internet-radio.jpg?fit=960%2C768&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/internet-radio.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDSerge Ndayizeye wa radio itahuka Ndi umusomyi w’ikinyamakuru inyenyeri ubundi kandi nkunda kumva radio itahuka. Ndabashyigikiye pee nkaba arinacyo gituma n’umva iyo mukoze amakosa bimbabaza, Nimusobanulire uwo mugabo uvuga arandaga ninde wamubwiye ko Rwigyemera yari umwega? Ndumva ngo yitwa Byilingiro ese Epimaque ko uri umunya Byumba wamusobanuliye wowe na Nyarwaya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE