Bamwe mu bakecuru bavuga ko bambuwe n’ishyirahamwe ‘Turengere Ubuzima’ Umwuka ni mubi mu basheshe akanguhe bamwe bo mu Karere ka Musanze biyunze ku bo bita ‘abakiri bato’ mu ishyirahamwe ryo kuzigama no kugurizanya ariko batungurwa ku munota wa nyuma no gusanga ubwizigame bwabo bwose bw’umwaka bwaranyerejwe.

Ni ikibazo kivugwa mu Murenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Mwanganzara; ahari icyicaro cy’ishyirahamwe ‘Turengere Ubuzima’ abo basheshakanguhe bayobotse bafite intumbero yo gutegura amasaziro yabo neza.

Nk’uko Izubarirashe.rw twabibwiwe n’abasaza n’abakecuru bibumbiye muri ‘Turengere Ubuzima’, mu mwaka wa 2014 ni bwo bagannye iryo shyirahamwe nyuma yo kubikangurirwa n’ubuyobozi bwaryo bakumva rifatiye umumaro.

Abo baturage ni 130, ubwizigame bwabo bose busaga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe cy’umwaka buri wese ngo yazigamaga amafaranga ahwanye n’ubushobozi bwe, aho ngo bari barijejwe ko bazagabana mu mpera z’umwaka, bagahabwa amafaranga bazigamye hiyongeyeho inyungu bitewe n’uko ayo batangaga yaguzwaga n’abanyamuryango bakanayungukira.

Bituwe ‘inabi’

Nyuma y’umwaka abo baturage bigomwa byinshi ngo bakunde babone amafaranga bazigama mu ishyirahamwe, batangaza ko batunguwe bikomeye no ‘kwigarikwa’ n’abari barabashishikarije kuyoboka iryo shyirahamwe maze bamburwa ku munota wa nyuma.

Gahuwijimye Madarina, umukecuru ufite imyaka 90, n’ikiniga cyinshi asobanura ko yatewe akanyabugaho no kwisunga abo yita ‘abana be’ mu ishyirahamwe ariko ababazwa bikomeye n’uko bamwituye inabi.

Agira ati  “Nagiye mbisunga nti ‘Reka nisunge bariya kubera ko igihe cyo gufata ayo mafaranga ntabwo najya kubasaba umunyu kandi bagenda ndeba’. Igihe cyo kugira ngo bayagabane, aho kugira ngo banyibuke ahubwo binywera byeri, icyambabaje ni uko bavuze ngo ‘Uzacyura umunyu ntayo uzabona’ baraturimanganyije, ubu ntituzi icyo tugomba gukora.”

Abo baturage bavuga ko nyuma yo gutahura ko umutungo wabo warigishijwe bagerageje guhita bitabaza inzego z’ubuyobozi ariko abari bakuriye ishyirahamwe bahita baca impapuro z’igitabo kigaragaza uko buri wese yagendaga azigama buri kwezi.

Barabara ibihombo ‘bikomeye’

Abo baturage bagaragaza ko kudahabwa amafaranga bazigamye mu ishyirahamwe bikomeje kubakururira ibibazo kubera ko ngo kugira ngo babone ayo mafaranga byabasabaga kubanza kwigomwa byinshi.

Bimwe mu bibazo abo baturage bagaragaza ko bibugarije nk’ingaruka zo kuba barambuwe, harimo kuba bamwe batakibasha kwitangira ubwisungane mu kwivuza, kuba hari abatakiirihirira abana babo mu mashuri n’ibindi.

Ntakirutimana Shakira ati “Nakotezaga ibihumbi 10 buri kwezi; ubwo ni ibihumbi 120 bandimo, nari mfite umwana nishyurira ishuri yarahagaze kandi na mituweli twayikuraga mu ishirahamwe none abaturage ntabwo bagitanga mitiweli neza kubera ko ishirahamwe ryatwambuye twese.”

Abo baturage batakambira Leta ngo ibafashe kugaruza amafaranga yabo yarigishijwe n’abakuriye ishyirahamwe ‘Turengere Ubuzima’.

Dutunganya iyi nkuru twagerageje kuvugisha abari bakuriye iryo  ishyirahamwe ntibyadukundira, gusa twamenyeshejwe ko bamwe bamaze guhunga mu gihe abandi bo ubu ngo bitazwi neza aho baherereye.

Akarere ka Musanze kavuga iki?

Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, yabwiye Izubarirashe.rw ko ikibazo cya bariya baturage cyamugezeho, gusa agaragaza ko ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko ishyirahamwe abo baturage bari bibumbiyemo  ryashinzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kabone nubwo ngo ryari rimaze igihe rikora.

Habyarimana agaragaza ko Akarere ka Musanze kiyemeje gukurikirana mu mizi ikibazo cya bariya baturage kugira ngo babashe kubona amafaranga yabo.

Ati “Ni ikibazo turi gukurikirana, tukimara kucyumva twahamagaje umurenge (wa Muko) kugira ngo bakurikirane imvo n’imvano y’icyo kibina, tukaba dufite intego yo gukomeza kumenya neza uko ikibazo giteye kugira ngo abo baturage tubishyurize.”

Hagati aho ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buragira inama abaturage yo kujya bakorana n’amashyirahamwe yo kubitsa no kugurizanya azwi neza kandi afite uburenganzira kugira ngo birinde kwamburwa amafaranga yabo.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONBamwe mu bakecuru bavuga ko bambuwe n'ishyirahamwe ‘Turengere Ubuzima’ Umwuka ni mubi mu basheshe akanguhe bamwe bo mu Karere ka Musanze biyunze ku bo bita ‘abakiri bato’ mu ishyirahamwe ryo kuzigama no kugurizanya ariko batungurwa ku munota wa nyuma no gusanga ubwizigame bwabo bwose bw’umwaka bwaranyerejwe. Ni ikibazo kivugwa mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE