Abasaja bagize icyo bavuga kubikorwa na bene wabo bari muri leta, bati mbega Urudubi Rw’ubujiji Burimo Amatiku N’ubugome Bwindenga Kamere Byugarije Igihugu Cy’urwanda.

 

Perezida Paul Kagame nabakungirije muri leta muyobora mwataye umurongo, Uretseko Atari nabwo bitangiye, ariko noneho na agahoma munwa.

Kuba abantu batavuga rumwe na Leta yanyu si sakirirego. Ahubwo nuko hari ibyo banenga bitagenda neza cyangwa bidafitiye inyungu igihugu. Mwakagombye kugorora ibyo bibogamye niba koko mufite imigambi yokubaka Igihugu muburyo nyabwo burambye.

 

Ntanarimwe muzahindura abantu ngo batekereze nkuko mwe mubibona cyangwa mubyifuza. Uretse ko bamwe bahindutse bakayoboka amatiku, ubugome, ubujiji kandi bari basanzwe bazwiho ubunyangamugayo. Ariko nabyo ntibikunze kuramba cyane kuko burya umutima nama nikintu gikomeye cyane. Guhora ukora cyangwa uvuga ibyo wowe ubwawe utemera bigeraho mu mutwe bikicanga ugasara noneho ugasarana icyo usanganywe arinabyo abantu batangiye kuzira.

 

Major Furuma yandikiye President Kagame igihe yahungaga, amwibutsa ko umuntu ari nka elastique. Urayikwedura igakweduka ariko haraho igera ntibe igikweduka, nukuvuga ko iyo ukomeje kuyikwedura iracika. (it breaks) ubwo aha turavuga elastique ariko noneho bishyire muri content y’umuntu? President Kagame nabakungirije haba muba civilians cyangwa inzego zishinzwe umutekano simbona nagato ibyo murimo gukora muburyo bwokubaka Igihugu cyangwa abakigize. Ahubwo ndabona mugisenyana nabagituye namwe mutiretse kandi.

 

Comrades!! Afande James, Afande KK, Afande nzabamwita, Afande Damas Gatare, Afande  Tony Kuramba namwe mwese mwiyizi kandi muzi ko muzwi, ibyo murimo gukora murabyemera? Cyangwa mwabuze uko mubyikura? Muribuka abavandimwe mwasize muri iriya misozi twagenze? Muribuka impamvu yatumye bagwa hariya twabasize? Harubwo nibura mujya musubiza amaso inyuma mukareba impfubyi basize inyuma? Kuki atabaye wowe cyangwa ngo abejye? Nuko se mwari Intwari kubaruta? Nonese Ibyo mukora noneho munabikorera abo mwasigaranye , mubaziza ko batateshutswe ku ntego yabahagurukije murumva bihesha ishema abatakiriho? Cyangwa se mwe hari Ishema bibahesha?

 

Hari umusaza wigeze kuvuga ngo ‘’Imbwa yaririye umubili wayo wose itabyumva igeze ku Mabya irababara iti ‘’iyiwe ese burya niryaga?’’Ariko yari yimaze ntacyo yari ikiramira. Ibyakurikiyeho ubwo murabyumva. Ikibazo mufite nikimwe ntimwibuka aho mwavuye arinayo mpamvu mutazi aho mujya.

 

Birababaje kumva politike yuzuyemo ubugambo, ubutiku, ubujajwa nkaho aricyo kingenzi mwakagombye kwibandaho. Kandi ibi byose bimaze kugaragarira mubuyobozi bwohejuru. Naho Minister wa Justice yakavuze ngo Gereza zikorerwamo iyica rubozo ry’abana bu Rwanda ngo siko bimeze ahubwo abantu bivugira ibyo bishakiye.  Hanyuma se mwibagiwe ko’ ntawuhisha uwo ahishaho’ Abo bana mwahinduye utunyamaswa turya abantu ni abavandimwe babo mwica urubozo. Mwarangiza ngo abantu barabeshya.

Amashuli  yo nagahoma munwa. Iminsi ishize nabonye interviews za Miss Rwanda. Koko umunyeshuli ugeze mumashuli yisumbuye ananirwa gusubiza ikibazo gisaba common sense noneho nibyo ashoboye kuvuga akananirwa kubisobanura mundimi eshatu numva sikoreshwa mu Rwanda?Ikinyarwanda,French na English? Abo ngo nibo Rwanda rwejo.  Arikose warenganya abana ‘Inyana niyamweru’ nonese umwana azakurira mumatiku, ubugome n’ubujiji hanyuma hazavemo iki koko?

Harinaho  wabonye Minister w’ububanyi n’amahanga aterana amagambo n’umwana wifitiye agahinda yibaza impamvu umubyeyi we yavukishijwe ubuzima na Leta yakoreye azira kutemeranya nabo. Kubona abantu bazira ko bava indimwe nabatavuga rumwe na leta? Koko mugeze aho mutesha abana banyina mubaraza kunkeke muri CID yo gusobanura amatiku yavugiwe mukabali koko. Ngo nibasobanure ibyavuzwe kuri Jeannette Nyiramongi, hanyuma se abantu ntibasa nzwe bavugwa ukuri/ibinyoma ibyo nabyo mukabihindura State Matters.Ahubwo rero kubantu bazi Psychology iyo umuntu agiye kuri defensive burya haba harimo ukuri mubyavuzwe. Iryo tera bwoba riba rigamije gucecekesha abantu ngo hatagira uzakubihamya.

 

Ngo abantu bavuze urupfu rw’Inyumba nonese yariyahuye? Jyewe nababajwe nijambo President yavugiye kurupfu rw’Inyumba. Mubintu yashimiye Inyumba yakoreye igihugu cy’Urwanda ngo nuko yasabaga imbabazi. Zibihe byaha inyumba yakoze koko. Umwana w’umunyarwandakazi yashoboye kubumbatira umutungo wa RPF(finance) akawucunga ntihabure nusumuni. Akicwa ninzara, umuruho agendesha amaguru aho bishoka byose ajya gushakisha ubufasha n’ububanyi.  Kuva uko nzi Inyumba yarazi imibare, yashyiraga mugaciro, yatwazaga make, yubahaga abakuru n’abato. Yari inyangamugayo,ariko kubera ya mibare ye hakaba aho yemera agasaba imbazi zibyaha bidahari ngo yirinde akavuyo, kuko yabonaga hari abari bukomereke natsimbarara kukuri kwe. Ubuse President yanatubwira ibyo yaba yarigiye kumatwara ya nyakwigendera Inyumba?

 

Ntagihe Nyakwigendera Rutayisire Shaban atagiriye Inama President ariko aranga amuvutsa ubuzima atamuhaye, amusigisha impfubyi n’umupfakazi. Ababyeyi bose washigishije abana babo kandi ukarenga ugatemberana nabawe mu mahanga wibaza ko iryo shema ariwowe rikwiriye wenyine?

Abashoboye kukwihanganira bikamera nka rya buye ryabonetse ko ritica isuka nabo ntubaha amahoro.

Koko nkuriya musaza afande Rusagara umushaka ho iki? Umusaza mwamushyize kugatebe, ntiyabiha umwanya yishakira ishuli ariga, arabihorera,mubonye agiye gukomeza ubuzima muti garuka tuguhe akazi ngo mumuteshe ibyo yaragezeho, mugitondo ngo garuka, mumusezerera mungabo atabisabye.  Umusaza mumubuza gusura abana be n’umugore ahubwo muti genda wigishe ‘Ndumunyarwanda’ Umusaza arabikora nzineza ko muzi ko atabyemera ariko yarabemereye. Ubanza kurwanya utakurwanya arikibazo gikomeye. Nibaza ko ibyo mumuhamya byose ntanakimwe yakoze ahubwo yabateye ubwoba kuko induru mwashakaga, cyangwa kumutesha umutwe byarananiranye none murapfundika utugozi kuko ntakindi kigeragezo mufite. ‘’You have run out of all options’’Mwaretse uyu musaza koko?

Ubuse Afande Tom we arazira iki? Umwana wabakuriye imbere akarara ahagaze akurinze ngo umutekano wawe udahungabana ariko nguwo wamubujije ubwicaro. Buri muntu arihumekera mureke amatiku yuzuyemo ubujiji nubutiriganya mutsindira abantu ibyaha batakoze.

Late Afande Patrick Karegeya mwa mucuze inkumbi murangije murabyigamba kumanywa y’ihangwe. Afande Karegeya yari inyangamugayo, yategaga amatwi abakuru n’abana. Yarinshuti yaburi wese, nta tiku nalimwe yagiraga, yavugishaga ukuri, ntiyarazi guhakirizwa, yakubwiraga uko agutekereza ho iyo byabaga bibaye ngombwa. Yagiraga Imbabazi agafasha uwazi nuwo atazi. Ndumwe mubantu yishyuriye amafaranga y’ishuli ansanze muri Mary Stuart Makerere University aho narintegerereje amafranga y’ishuli kwa mukuru wanjye. Amfasha atanzi. Sijye jyenyine yafashije ahubwo yafashije benshi muburyo butandukanye. Murangije mumucura inkumbi. Ubwose ahubwo mwe mwaba muryama mugasinzira? Mwabazwa ibibazo mukabisunikira cya kirabyo mwitereye muri Ministeri yububanyi n’Amahanga, ngo niwe Mudamu mufite mu Rwanda ujijutse. Akaba arinawe wirirwa aterana amagambo nimpfubyi kuri twiter.

Umwe mu ba kada ba FPR

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONAbasaja bagize icyo bavuga kubikorwa na bene wabo bari muri leta, bati mbega Urudubi Rw’ubujiji Burimo Amatiku N’ubugome Bwindenga Kamere Byugarije Igihugu Cy’urwanda.   Perezida Paul Kagame nabakungirije muri leta muyobora mwataye umurongo, Uretseko Atari nabwo bitangiye, ariko noneho na agahoma munwa. Kuba abantu batavuga rumwe na Leta yanyu si sakirirego. Ahubwo nuko hari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE