Aba Kada ba FPR bamaganye Imikorere ya Kagame
Perezida Kagame nuwuhe murage ugiye gusigira Abana b’Urwanda uyobora?Waba warabonye umurage President Mandela yasigiye southAfrican?
Hari abantu bamwe bibaza ko RPF/RPA bose arabicanyi, ariko siko bimeze. Icyambere nuko RPF/RPA original Atari RPF yo kungoma ya President Kagame. RPF original yarifite imigabo nimigambi mizima ahubwo yaje guhindurwa nabo umuntu yakwita opportunists bahinduye amateka ya RPF akaba agizwe n’ubujura, ubugome, ubutiriganya, ubwicanyi, n’amatiku.
EIGHT POINTS PROGRAMME
1 Restoration of unity among Rwandans
2 Defending sovereignty of the country and ensure the security of peoples and property.
3 Establishment of democratic leadership
4 Promoting the economy based on the country’s natural resources
5 Elimination of corruption, favouritism, embezzlement of natural resources
6 Promoting social welfare
7 Eliminating all causes for fleeing the country and returning refugees back into the country
8 Promoting international relations based on natural respect, cooperation, and mutually beneficial economy exchange.
Kuba cadres n’abasilikare bataye amashuli, abandi bagata abana , abagabo n’abagore benshi muribo baribagamije gushyira mubikorwa izo ngingo mubona hejuru. Nta muntu numwe wari uzi ko ibintu bizahinduka bikaba uko byagenze. Ntawaruzi ko harimo abanzi b’Urwanda buzuye
ubusambo,ubutiriganya,amatiku,ubugome,ubwicanyi bwindeka kamere.
Nubwo abenshi bashyira abantu bose babaye muri RPF
Mugatebo kamwe ariko ndashaka kubabwira ko ahubwo uburakari n’umubabaro mufite twe tubikubye inshuro ijana. Kuruhira ubusa, kandi noneho ukaba aho uri nta amahoro mufite haba imbere nimyuma mu Gihugu birababaje.
Impamvu mubona abantu babona ibintu bibi byose biba bakiyicarira bagasa naho ntacyo bibabwiye. Kubona President Kagame akomeje kwica urubozo abana b’urwanda suko afite ubundi butwari. Ahubwo yashenye imitima yaba Revolutionaire ninayo mpamvu mubona abantu basa naho bahari kandi badahari. A Revolution can be crushed once no more than that. Muzi neza ko abagerageje guhanyanyaza yarabishe barimo Afande Nduguteyi, Afande Kayitare, Afande Muvunanyambo, Afande Kanyarengwe, Afande Rutayisire , Afande Tega,Afande Ruzindana, Afande Ngoga, Inyumba, afande Patrick Karegeya.
Abatishe cyangwa abo yahushije aracyabahiga nubu. Aba cadres bose yabajugunye muri Puberi, aheruka kubamenya nokuvugana nabo Leta itarafatwa. Ariko kuko bari bazi ubwenge barabukoresheje bibeshaho. Uko niko byagendekeye abasilikare bato hamwe nacasualities. Abandi basilikare bakuru bahungiye muri Bible ngo birinde gusara,abandi barasaze birirwa bagenda umugi ntampamvu ibagenza. Abo bose nibo witabazaga iyo urugamba rwakazaga umurego. Kadafi Kazintwali arihe?, Nyamurangwa arihe? Abo nibake mubenshi wahemukiye dushoboye kuvuga. Abari mugihugu wabamaze ubagaraguza agati, bamwe urajunya aho ushakiye ugatoragura. Ngabo ba Afande KK, Afande Kayonga, Afande Rusagara ngabo ba afande Kaka, Afande Muhire,Afande Rose Kabuye, Afande Kabuye, Afande Tom Byabagamba.
Afande Kabarebe niryari abasilikare bato bareba kure batagutabaje ngo bagarure igihugu mu buryo ukabakumira, ubuse wishimiye aho igihugu kigeze? Ubu wowe urasinzira koko, ubwo umutima ntukurya kweri?Umuryango wakureze, ukaguhagararira ukiga none uri mubahiga abana bu umusaza wakubereye umubyeyi? Umwana we aboreye muri Gereza uzi neza ko azira ubusa?, Abasilikare mutigeze mugira icyo mupfa ubahora iki? Ubwo nugushimisha Shobuja gusa? Ko uwo mbona ubu atariwowe wahinduwe niki koko? Guhora ukora ibyo utemera ko mbona nawe uzasarana icyo warusanganywe kandi sicyera. Amagambo wavuze kuri Late Patrick Karegeya nizere ko uzajya uyibuka ugiye kuryama akubere ishengesho rya buri joro.
Icyo nakwibutsa President Kagame nuko atazitiranya guceceka no kwemeranya nawe, ikindi ntuzigere wibwira ko guceceka ari ubucucu cyangwa ubugwari. (Never interpret silence as submissive or ignorance at all . There is more to that).
Abaturage mwabamaze mubahotora, murica abarezi , abarimu, ubuse ayo mashuli azigishwamo nande? Ngo murabaziza ko bafitanye isano nabarwanya leta yawe, wibaza ko bananiwe kubasanga aho bari ngo bakurwanye. Kubahotora se nibwo buryo mwabonye bwo kubiyegereza mukabayobora niba bayobye. Ubuse ko umaze abo mwatabaranye, ukaba umaze abaturage noneho finalement uzabana nande ko nabaturanyi batagucira aka rurutega?
President Kagame ufite ikibazo gikomeye cyane, mu mutwe byaravanze kera kuko ibibi ukorera abantu usigaye ubyibaza mumutwe nkaho hari abafite umugambi wo kukugirira nabi noneho bikaba real. Akaba arinayo mpamvu ugeze aho kurwanya abatakurwanya. (Paranoia). Uri paranoid, Ufite ubwoba burenze kwemera,kuburyo usigaye wibera mukirere ugiye gutara udutotsi kuko utajya uryama ngo utore agatotsi uri mu gihugu uyobora. Urara ureba za baringa ukabyuka ufunga abantu ubaziza ubusa, wamara kumva umutwe urushye ugafata Indege, ukajya kuryama. Ukabwira abanyarwanda ko ugiye gutanga amasomo mu bihigu byo hanze. Umuntu atanga amasomo yibyo utigiye.
Ayo mahanga ujyamo ukakirirwa n’ibitutsi, bakagutera amase, ibyatsi, amagi aboze, ugahenerwa n’abagore bambaye ubusa, ukanga ugasubirayo wibaza ko worohewe? Kandi ubugome ukomeza gukorera abanyarwanda ninaho ugeza kugira abanzi benshi.
Harinaho wagataye umwana wibyariye kuri Tambarare nkiriya? Wabonye uko washyize umwana muri Media akavuga uko we abyumva kandi arinabyo koko, Wabonye uko abandi bana wagize impfubyi bamwambaye? Ujya wibaza insecurity umwana afite azarinda asazana.Nibaza ko bizamugora kwisanzura kubandi bana kuko ntazi umubare wa abana wahemukiye. Murumva umurage usigiye abana b’Urwanda?Mbere yuko nsubika, Ndasaba Abanyarwanda bose gushyira hamwe abari imbere n’abarinyuma bagatabara Urwanda. Nubwo bwose revolution yabaye hijacked ariko (it is never too late we can bounce back).
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/aba-kada-ba-fpr-bamaganye-imikorere-ya-kagame/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONPerezida Kagame nuwuhe murage ugiye gusigira Abana b’Urwanda uyobora?Waba warabonye umurage President Mandela yasigiye southAfrican? Hari abantu bamwe bibaza ko RPF/RPA bose arabicanyi, ariko siko bimeze. Icyambere nuko RPF/RPA original Atari RPF yo kungoma ya President Kagame. RPF original yarifite imigabo nimigambi mizima ahubwo yaje guhindurwa nabo umuntu yakwita opportunists...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Sinzi igihe IMANA izatabara u Rwanda ngo maze idukize uyu MWICANYI.Twakagamombye twese kwishyira hamwe(hutu,tutsi,twa,FDLR,opposition,RNC…)TUKARWANYA UYU MWICANYI utumazeho abantu
it’s a matter of time otherwise change will not be evaded if this pain prevail in the conflict strained beloved society of Rwandese
Erega agomba gusohoza ibyamuvuzweho: Ko azisasira benshi! Niba yapfaga kugarura akenge gake gusa, kagame akibuka ko agira abana kandi ko yarangije bubacukurira ibyobo!!
Ndababwiza ukuri Kagame yararangije, kandi yishe rubanda , yica abo babanye bakoranye, aricaaa,kugeza aho yica abamurinda n’abamugaburira!! Kwica yabigize nko kunywa icyayi mu gitondo! Amagara ye niyo ngo afite agaciro kuko ngo agira ubwoba bwo gupfa disi!!! Narumiwe abamuzi bambwiye ngo ko agira ubwoba cyane maze akaba uwa mbere mu kwica abandi!!
Aba barakare agwije arabashyira he? Umwana w’umututsi aramurebera iryo mu mutwe, ba bandi bibwiraga ko ngo azajya ila Haie mukureyo amaso,kuko na 1930 ntaho azajya, atazatoroka gereza, agakwira isi yose! Ba Tom sibo banyuma, kandi iyi mirabo yo mu mazi n’ahandi siyo ya nyuma…nabo yishe iri jore sibo banyuma!! Ariko hasigaye gato!!