Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye yagaye abagiriye inama abategetsi b’u Burundi kwamagana u Rwanda ndetse anahamya ko ibyo u Burundi  buri gukora ari ubushotoranyi kandi ko u Rwanda rudateze kuzivanga muri ubwo bushotoranyi.

 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016 abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mvururu zimaze iminsi zirimo kubera mu Burundi ndetse n’imyigarambyo yamagana u Rwanda na Perezida Kagame.

Muri iyi myigaragambyo abayobozi b’u Burundi  bashyira mu majwi u Rwanda mu kugira uruhare mu bibera muri iki gihugu, nyamara amahanga akaba akomeje kurebera.

twitter 1

Perezida Kagame yavuze ko agomba kwitondera kuba yagira umwanzuro abifatira nk’umunyafurika by’umwihariko umunyarwanda, ariko avuga ko ibimenyetso bihari kandi bigaragara ahubwo akibaza impamvu nta gikorwa.

Perezida Kagame yagize ati: “Ku bibazo by’u Burundi nk’umunyafurika by’umwihariko umunyarwanda, ngomba kwitondera gufata umwanzuro, kuko bimaze kurenga urugero , birimo isomo rikomeye risaba kuryigaho, ugendeye kuri gihamya n’ibimenyetso bigaragara buri munsi abantu bicwa nta mpamvu , ni gute igisubizo nyacyo cyahinduka ?”

Umukuru w’igihugu akomeza avuga ko n’ubwo bahora bashotora u Rwanda rudateze kuzijandika muri ibyo bibazo kandi ko nta gisubizo abona bizatanga, Perezida Kagame anenga umuntu uwo ariwe wese wagiriye inama abayobozi b’uBurundi.


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

“Ntabwo umubare w’ibitutsi n’ubushotoranyi bagirira u Rwanda bizatuma tubyijandikamo kandi nta n’igisubizo kizabivamo .Uwo ariwe wese wagiriye inama akanafasha abayobozi b’u Burundi muri ibi , kabone n’aho yaba yaraturutse kure nta kindi yabongereye usibye imibabaro yongereye muri ako kaga. Gusa wakwibaza ngo ni iyihe mpamvu?”

Gusa ariko Perezida Kagame agaya kandi akababazwa n’ukuntu ikibazo kigenda gishakirwa ubusobanuro hagamijwe kwerekana ko kidakomeye, ubundi bakagihindura ikibazo cya Politiki bagamije gushaka uko bakigereka ku bandi bantu.

Twitter 2

Ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Twitter

“Hano uburyo ni ubu: 1 ikibazo ukitirire undi muntu, 2 nta bwicanyi bukorerwa ku mugaragaro, usibye bake mu duce dutandukanye byakunze kugaragara, 3 igisubizo cya nyuma nk’uko bisanzwe FDLR ikomeza kugaragara nk’uko kuva na kera igenda ikwirakwiza ingengabitekerezo.

Ikibabaje cyane ni ugukomeza kubyitirira politiki ari nabyo byakomeje kuba igisubizo ndetse bagirana amasezerano n’abanyabyaha ngo bakemure ikibazo

Impaka zizakomeza zibeho, zongere zibeho, ari nako ubuzima bw’abantu bukomeza kuhatakarira. Mu gihe tuvuga ngo ntibizasubire ukundi, ahubwo birakomeje”.

Mu gusoza, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyo bimaze kugaragara ko ikibazo cyafashe indi ntera hatangira gushakwa uwari ufite inshingano zo kugikemura, ubundi hakabaho kumubaza icyo yakoze nawe agatangira kubyihunza .

“Nkuko bisanzwe, ubwo igihombo kizaba kigaragara ndetse bikagaragara ko ari kinini cyane noneho bakabaza uwari ufite inshingano zo kurinda , igisubizo cyoroshye kizaba ntitwigeze tubimenya, ndetse n’ibya FDRL ntitwigeze tubimenya bisobanuye ngo ntitwigeze dushaka kubimenya”!

Source: Bwiza

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/Paul-Kagame-rpf.jpg?fit=600%2C385&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/Paul-Kagame-rpf.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONPerezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye yagaye abagiriye inama abategetsi b’u Burundi kwamagana u Rwanda ndetse anahamya ko ibyo u Burundi  buri gukora ari ubushotoranyi kandi ko u Rwanda rudateze kuzivanga muri ubwo bushotoranyi.   Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016 abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter Perezida...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE