Nadine Kayirangwa wari umukozi mu bucungamari mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu cyumweru cyashize umubiri we watoraguwe mu ishyamba rya Gishwati yapfuye atwitswe. Hari hashize icyumweru aburiwe irengero. Yashyinguwe bwa mbere nk’umuntu utazwi nyuma umuryango we uza kumenya ko ari we nawo wongera kumushyingura. Ukekwaho urupfu rwe kugeza ubu ni uwo babyaranye umwana.

Nadine Kayirangwa wishwe agatwikirwa muri Gishwati

Nadine Kayirangwa wishwe agatwikirwa muri Gishwati

Kayirangwa Nadine wari ufite imyaka 35 muri week end ya tariki 01,02 Mata 2017 yari i Rubavu mu gutegura ubukwe bwo ku muryango w’umugabo babyaranye umwana ariko ntibashakane, ni mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangari.

Gahunda zo gusaba irembo yari yagiyemo zirangiye bamuherekeje ku itariki 03 Mata avuye i Rubavu agarutse i Kigali, gusa ntiyageze imuhira aho abana n’umwana we w’umukobwa. Nyuma y’iminsi micye abo mu muryango we batangiye kumushakisha.

Mu mpera z’icyumweru tariki 07 Mata nibwo umubiri w’umuntu wishwe atwitswe wari utaramenyekanye wabonetse mu ishyamba rya Gishwati mu karere ka Rubavu, inzego zibishinzwe zarangishije uyu mubiri habura nyirawo, urashyingurwa kuko wariho wangirika nk’uko umwe mu bashinzwe umutekano i Rubavu yabitangarije Umuseke.

Nyuma abo mu muryango wa Kayirangwa baje kumenya iby’uwo washyinguwe utaramenyekanye bajya gushakisha, hifashishijwe abaganga n’ibindi bimenyetso biboneka hemejwe ko umubiri washyinguwe ari uwa Kayirangwa Nadine, maze abo mu muryango we bahabwa uburenganzira bwo kuwutaburura bakawushyingura uko babyifuza.

Nubwo iperereza ku rupfu rwe rigikorwa, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uwatawe muri yombi akekwa uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa ari uwo babyaranye ariko ntibashyingiranwe ari nawe wamuherekeje bagana kuri gare ya Gisenyi ku itariki 03 Mata yerekeza i Kigali.

Umurambo we washyinguwe kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2017.

UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/nadine.jpg?fit=545%2C282&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/nadine.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareINYENYERI RADIONadine Kayirangwa wari umukozi mu bucungamari mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu cyumweru cyashize umubiri we watoraguwe mu ishyamba rya Gishwati yapfuye atwitswe. Hari hashize icyumweru aburiwe irengero. Yashyinguwe bwa mbere nk’umuntu utazwi nyuma umuryango we uza kumenya ko ari we nawo wongera kumushyingura. Ukekwaho urupfu rwe kugeza ubu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE