Ibifaru bya gisirikare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri byabonywe byerekeza mu murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare, umunsi umwe nyuma y’uko Umugaba w’Ingabo asabye ko imvururu ziri mu ishyaka riri ku butegetsi zihagarara, bitabaye ibyo igisirikare kikagira icyo gikora.

Ni umwuka mubi watutumbye mu gihugu nyuma y’ukwirukanwa kwa Emmerson Mnangagwa wari Visi Perezida ndetse agahita ahungira muri Afurika y’Epfo, uwo akaba yarafatwaga nk’ushobora kuzasimbura Perezida Robert Mugabe w’imyaka 93.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Gen Constantino Chiwenga yakoze ikiganiro n’abanyamakuru agaragiwe n’abasirikare bakomeye mu gihugu bagera kuri 90, asaba ko ibihe igihugu kiri gucamo bigomba guhagarara.

Gusa urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi, Zanu PF, rwabyutse ruvuga ko uyu musirikare mukuru nawe adashyigikiwe n’igisirikare cyose ndetse ko kidashobora kugambanira itegeko nshinga ngo gihirike guverinoma yatowe n’abaturage, ndetse ko biteguye gupfira amahitamo yabo.

Mnangagwa w’imyaka 75 ni umwe mu barwanye intambara yagejeje Zimbabwe ku bwigenge ahagana mu mu myaka ya za 1970, akaba yahabwaga amahirwe yo gusimbura Mugabe kugeza ubwo yavanwaga ku mwanya wa Visi Perezida, kuwa 6 Ugushyingo 2017.

Ni igikorwa gisa n’icyaharuriye amayira umugore wa Mugabe, Grace Mugabe, ngo azasimbure umugabo we umaze imyaka 37 ku butegetsi, mu gihe binitezwe ko mu minsi mike ashobora kugirwa Visi Perezida agasimbura Mnangagwa.

Kuri uyu wa Kabiri imodoka nyinshi zuzuye abasirikare zagaragaye zerekeza mu murwa mukuru Harare, ku mbuga nkoranyambaga hatangira gucicikana ko kudeta yaba igiye gukorwa, Perezida Mugabe agahirikwa.

Gusa nubwo ibintu ari ko bimeze, ishyaka riri ku butegetsi zanu PF, ryifashishije Twitter rivuga ko nta kibazo gihari, riti “Murakoze ku mpungenge muri kugaragaza, nta kudeta iri kuba muri Zimbabwe. Nimukomeze imirimo yanyu mukemura ibibazo mufite.”

Hari n’amakuru avuga ko Umugaba w’Ingabo, Gen Chiwenga yahaye Perezida Mugabe amasaha 24 gusa ngo abe yavuye ku butegetsi nubwo nta rwego ruhamye ruremeza aya makuru.

Grace Mugabe w’imyaka 52 amaze kuba umuntu ukomeye mu ishyaka riri ku butegetsi, ZANU-PF; izamuka rye rikaba ritarashimishije abantu barwaniye ubwigenge bw’igihugu bahoze bakorana na Mugabe, mbere bajyaga bahabwa imyanya ikomeye ariko bakaba bagenda bayivanwamo.

Ibifaru byuzuye abasirikare byerekeje mu murwa mukuru wa Harare

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/ibifaru_biri_kwerekeza_mu_murwa_mukuru_harare-ff057.jpg?fit=960%2C720&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/11/ibifaru_biri_kwerekeza_mu_murwa_mukuru_harare-ff057.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSIbifaru bya gisirikare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri byabonywe byerekeza mu murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare, umunsi umwe nyuma y’uko Umugaba w’Ingabo asabye ko imvururu ziri mu ishyaka riri ku butegetsi zihagarara, bitabaye ibyo igisirikare kikagira icyo gikora. Ni umwuka mubi watutumbye mu gihugu nyuma y’ukwirukanwa kwa Emmerson...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE