Amakuru atugezeho mu mwanya ushize ku isaha yine na 20 aravuga nyuma y’umunsi umwe bivugwa ko yahiritswe, Petero Nkurunziza yagarutse mu gihugu yinyiriye ahitwa I Kobero ku ku mupaka uhuza u Burundi na Tanzania.

Yinjiriye ku mupaka w’u Burundi na Tanzania (Ikobero) , Perezida Nkurunziza yagarutse mu gihugu mu modoka

Mugenzi wacu uri Bujumbura ukomeje kudufasha kubona aya makuru, yadutangarije ko ahagana isaa kumini n’ebyiei imodoka z’umukuru w’igihugu n’izimuherekeza zerekeje kuri uyu mupaka, ari naho ngo zaba zamufashe amaze kwambuka zikamukomezanya zimujyana ahitwa mu Giteranyi.

Nubwo uku kwinjira kwa Petero Nkurunziza kwagizwe ibanga, andi makuru aravuga ko mu masaha ashize ashobora kuba yanageze mu murwa mukuru wa Bujumbura n’uko ngo batabihamya ko yamaze kugera mu murwa mukuru.

Petero Nkurunziza nawe yahamije ko ari mu gihugu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, nubwo atavuze uko yaba yinjiye

Nkurunziza yagize ati “ndashimira Ingabo n’igipolisi ku bw’urukundo bafitiye igihugu. Kandi ndanashimira abarundi by’umwihariko ku bwo kwihangana”

Ibiro bya Perezida mu Burundi byahise bitangaza ko Perezida Nkurunziza azageza ijambo ry’ihumure ku barundi kuri uyu wa gatanu isaa yine ku isaha y’IBujumbura.

Ahagana isaa tanu z’ijoro Umugabo w’Ingabo yatangaje ko ubu bari kugenzura ibice byose bikomeye by’igihgu, ubu ko bari guhiga bukware abari ku isonga ry’itembagazwa ry’Ubutegetsi.

Nta kiratangazwa n’uruhande rw’abavuga ko bafashe ubutegetsi bayobowe na Jenerali Godfroid , Radiyo y’Igihugu nayo irakomeza kunyuzaho indirimbo zisimburana n’amagambo yyiriweho umunsi wose agenda asubiramo (playlist repeat).

Mu gihe Petero Nkurunziza yaba koko agarutse mu gihugu, ntawahamya ko byakoroha mu gihe imirwano yari igikomeje ku munsi wa kabiri.

Source: Makuruki