Yahugujwe na BK,ahomba million amagana, urukiko rw’ikirenga rushimangira amahugu
- www.ireme.net - Umucuruzi Nkusi Eugène umwe mu bari bifite mu buryo bugaragara mu Mujyi wa Kigali nyuma gato ya Jenoside, yahombejwe ku buryo bukabije na Banki ya Kigali mu rubanza rw’amahugu, rwamuviriyemo kugurishirizwa inzu ifite agaciro ka miliyoni ijana, ahomba ubukode bwayo n’ibindi bikorwa byahagaze mu myaka isaga cumi n’ibiri, na n’ubu akaba akirukira mu nkiko avuga ko zitaramurenganura. Igihombo yagize kugeza ubu avuga ko kiri ma miliyoni amagana menshi ataramenya umubare
- Byose byatangiye ahagana 1997, ubwo yari amaze kwiteza imbere cyane, dore ko yari yaratangiye ubucuruzi bw’umwuga mbere ya 1994. Nyuma gato ya Jenoside, Nkusi Eugène yabanje kuba umucuruzi umwe rukumbi winjizaga (fournisseur) inzoga zaturukaga i Burundi, mu gihe Bralirwa yari itarongera gufungura imiryango. Yaranguzaga kandi imyaka n’ibindi bicuruzwa binyuranye.
- Mzee Nkusi yaguze ikibanza munsi gato y’ahubatse Hotel Alpha Palace ubu, aragisiza aracyubaka,  ataruzuza inyubako biza kuba ngombwa ko ku mafaranga yari afite asaba inguzanyo muri Banki y’Abaturage (UBPR-Icyo gihe) ya miliyoni umunani. Mbere yo kuyahabwa, umugabo Miravumba wari Directeur Financier muri Banki y’abaturage yamubwiye ko azayabona ari uko amusengereyemo (Ruswa) miliyoni imwe.  Nkusi Eugene akomeza avuga ko atabyemeye, kuko amafaranga yose yari yasabye yari ahwanye n’ibyaburaga ngo yuzuze inyubako ye. Miravumba yamubwiye ko bitarangiriye aho, bazahurira n’ahandi.Nkusi yakomeje inyubako ye n’ibikorwa by’ubucuruzi, inyubako irangira haciyeho igihe, imuhagaze amafaranga miliyoni mirongo itandatu (60 000 000 Frw). Magingo aya, Nkusi avuga ko iyo nzu ubu ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni ijana.
Miravumba ntiyaviriye, yapanze n’umugore we wakoraga muri Banque de Kigali –BK, wari ufite mu nshingano ze gukurikirana abafitiye BK imyenda. Bahimbye dosiye y’umwenda wa miliyoni enye n’igice (4 500 000 Frw), bavugaga ko yafashweho ideni na Nkusi Eugène. Iyo dosiye mpimbano yagejejwe mu Rukiko Nkusi atabimenyeshejwe, uwaburaniraga Banque de Kigali avuga ko Nkusi atitabye nkana, urubanza ruracibwa.
Icyo gihe BK yavugaga ko ku mwenda wa 4 500 000 Frw Nkusi yayisabye ashaka kugura ikawa, yishyuyemo 3 048 343 Frw, akaba yari asigayemo umwenda ungana na 1 451 657 Frw. Nyuma yo guca uru rubanza hakanihutsihwa mu buryo budasanzwe irangizarubanza kandi undi muburanyi  (Nkusi) atabizi, atanazi ko hari ikirego mpimbano cyamukorewe, yatunguwe no kumva hari abatangiye kunuganuuga inzu ye ngo bazayigura mu cyamunara, kugira ngo umwenda asigayemo Banki wishyurwe.
Aho abimenyeye ariko ntanabihe agaciro kuko yumvaga atazi ibyo ari byo, haje uwitwa Bikamba François avuga ko ashaka kugura iyo nzu ku cyamunara kuri miliyoni umunani n’igice, ntibayshoboka. Uyu Bikamba Françosi yaje kujya hanze avuga ko iyo nzu asize azayigurirwa na murumuna we Bikamba Antoine, ku mafaranga azaba yemejwe na Banki mu cyamunara. Ku wa gatandatu tariki ya 14/12/2002, nibwo cyamunara yabaye, Banki ivuga ko amafaranga fatizo ari miliyoni icyenda, Bikamba Antoine arenzaho ibihumbi mirongo itatu, inzu ayegukana atyo yishyuye 9 030 000 Frw.
N’ubwo Banki yavugaga ko yiyishyura 1 451 657 Frw asigaye angana na 7 578 343 Frw agahabwa nyirinzu yagurishijwe ariwe Nkusi, ntayo yigeze abona, ahubwo Bank of Kigali irarenga ikura no kuri konti ye mu buryo budasobanutse amadolari ibihumbi bine (4000 USD), nayo aburirwa irengero, na n’ubu akaba ataremererwa na Banki ya Kigali kumenya aho amafaranga ye yagiye, dore ko buri gihe bamubwira ngo ntibikiri muri system ku buryo byagaragara. Ku ruhande rwe, amadolari 1000 niyo yonyine yari yarigeze gukura kuri iyo konti, kuva yayifunguza. Aho andi 4000 yanyuze n’icyo yakoreshejwe, ntahasobanurirwa.
Inshuro imwe rukumbi niyo Nkusi yabikuje, kandi ntiyayamaramo. Hari muri 1996Â
Kugeza icyo gihe agurishirizwa inzu, Mzeee Nkusi avuga ko atari yakamenya ikinamico yamukorerwagaho, dore ko nta na convocation n’imwe yari yarigeze ashyikirizwa ngo yange kuburana, none n’inzu ye ikaba yari igirishijwe na Banki adafitiye umwenda, batanafitanye andi masezerano y’uburyo ubwo ari bwo bwose.
Mzee Eugene NKUSI umaze imyaka 12 asiragizwa mu Nkiko, zimurangarana
Nk’uko yakomeje abitangariza IREME.NET, Nkusi yabaye nk’ukangutse nyuma yo kubona inzu ye yamuhenze itezwa cyamunara mu gihe yari ayitezeho umusaruro mwinshi cyane. Nibwo yatangiye kwirukira mu Nkiko, ndetse afatiye ku kuri kose yari afite haba mu nyandiko no mu bindi bimenyetso binyuranye, yumvaga urubanza ari urucabana. Nyamara urubanza yatangiye muri uwo mwaka wa 2002, rwageze muri uyu wa 2013 rutarasobanuka. No muri uku kwezi turimo yongeye kwandikira Umushinjacyaha Mukuru.
Mu mwaka w’2007, Bikamba Antoine witwaga ko yaguze inzu ya Nkusi yatanze amasheki menshi atazigamiwe, bimuviramo gufungwa. Kugira ngo afungurwe, byabaye ngombwa ko umugore we agwatiriza ya nzu ya Nkusi ku witwa Nzirabatinya Ptarick bari “Nshuti ntusigeâ€, uyu Patrick we akaba yarakoraga muri Banque de l’Habitat, amutiza miliyoni esheshat mu buryo bwa Banki Lambert, Bikamba arishyurirwa abona gufungurwa.
Mu gufungurwa kwe, Bikamba yavuganye na Nzirabatinya ku buryo aho gusubizwa inzu yakongeraho amafaranga akayegukana burundu. Nzirabatiny yamuhaye izindi miliyoni cumi n’ebyiri zose hamwe ziba 18 000 000 nk’ikiguzi cy’inzu. Akiyashyikira ntiyatinze mu Rwanda, yahise ajya gutura muri Amerika. Nzirabatiny ayashatse kwandikisha ibya ngombwa bya nyuma no kujya mu nzu ntibyamukundira, kuko amakimbirane y’iyo nzu yari asanzwe azwi n’abatuye mu Mudugudu ikibazo cyabereyemo. Uwari umuyobozi w’akagali ka Nyakabanda Deus Balinda, we yivugira ko Noteri wa Leta Ruzindana Landrine yamubwiye ko iyo dosiye yamuhesha amafaranga menshi, aramutse atagoranye mu ifatwa ry’ibyemezo. Balinda ntiyayemeye, kuko yabonaga byazamuteza ikibazo gikomeye mu zindi nzira.
Amacenga n’amacabiranya bya BK, Noteri Landrine, n’Akarere ka Kicukiro
 Urubanza rwaje gukomereza ku Murenge wa Niboye, Umunyamabanga Nshingabikorwa wako yemeza ko Nkusi atsinze, binakorerwa inyandiko. Nzirabatinya watsinzwe yahise abizamura mu Karere ka Kicukiro, mu buryo bufifitse Visi Meya Mukakanyamugenga Jaqueline wari ushinzwe ubukungu n’iterambere (ubu ni umudepite) ahita ategeka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye guhesha Nzirabatinya inzu yaguze, mu gihe ngo hagitegerejwe igisubizo cy’Urukiko. Ubusanzwe, iyo Urukiko ntacyo rurafataho umwanzuro, nta gikorwa, ariko si ko Akarere ka Kicukiro kabigenje, kuko kifuje ko inzu itangwa byihuse, ngo n’umwanzuro w’Urukiko uzagorane gushyirwa mu bikorwa, nuramuka uhabanye n’icyifuzo cy’Akarere.
Ibi byatumye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye Joyce Muteteli ahindura icyemezo yari yafashe mbere cyo kurenganura Nkusi, yikiriza intero y’Akarere yo kumusubiza mu rungabangabo.
Andi macabiranya y’Akarere ka Kicukiro hamwe na BK, agaragazwa no kuba bombi ari nta n’umwe wigeze akora inyandiko yitwa ko inyuze mu mategeko, ngo agaragaze mu buryo nyakuri aho inzu  iherereye. Inyandiko nyinshi zabaga zirimo amakosa menshi (kandi zahawe agaciro n’inkiko) zivuga ko inzu yubatse muri Kacyiru ya Remera, cyangwa  se Remera ya Kacyiru ahantu hatigeze habaho mu mateka y’u Rwanda rw’ibihe byose (Haba mu gihe cy’Ibimanuka, haba ku ngoma y’Abami b’Umushumi, haba ku ngoma y’abami b’Ibitekerezo, haba mu gihe cy’ubukolomi cyangwa se mu gihe cya Repubulika zose, aho hantu ntihigeze habaho. ) Ibi bigaragaza ko batigeze batunga ibyangombwa nyakuri by’inzu biyitiriraga  ko yagwatirijiwe na Banki.
Ubwo iburanisha ry’uru rubanza riherutse gusubukurwa mu mwaka ushize w’2012 ku bujurire bwatanzwe na Nkusi Eugène mu Rukiko rw’Ikirenga, umwunganizi mu mategeko wa Banki ya Kigali  Me Nkurunziza François Xavier yavuze ko nta masezerano BK ifitanye na Nkusi mu bijyanye n’inguzanyo, ko nta ngwate yigeze aha Banki, kandi ko nta n’umwenda abafitiye. Ibi byatumye Urukiko rw’Ikirenga rusubika iburanisha, ngo rizasubukurwe hitabye abatanze ibimenyetso by’ibyo byahakanywe na Me Nkurunziza mu izina rya BK, ngo bagaragaze impamvu, ishingiro n’inkomoko y’ibyashinjaga Nkusi umwenda afitiye iyi Banki.  Igihe cy’isubukurwa ry’urubanza cyarageze, abasabwe kwitaba ngo bagaragaze ibimenyetso ntibahaboneka.
Nyuma yo kutitaba mu isubukurwa ry’urubanza, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje imyanzuro y’Urukiko rwaciye urubanza mbere, rutesha agaciro ubujurire bwa Nkusi Eugene, acibwa ibihano, runategeka ko na Annexe y’umwe mu bana be nayo ifatirwa.
Mzee NKUSI Eugene yakomeje gusiragira mu nzego zose z’ubutabera ngo arebe ko yabona uwamurenganura araheba, igihe cyarageze yandikira na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda (urwandiko dufitiye kopi).
Magingo aya aracyabuyera ashakisha aho yabona ubutabera bwamutega amatwi, bukanakurikiza ibimenyetso mpamo bimushinja icyaha cyangwa bigaragaza akarengane ke, kuko n’inzu abayemo atayishimiye.
Iyi niyo nzu asigaranye,kandi nayo bamutegeka kuyivamo
mubwire nkusi ko iyi nzu nta miliyoni 60yayubakishije.kandi kubu nta gaciro ka miliyoni 100 iyi nzu ifite.
nubaha inyenyerinews kubera byinshi itugezaho.kandi mujye muvugira abantu bafite akarengane.ariko ntimukumve uruhande rumwe.kandi mujye muba abanyamakuru bumwuga. jye sinzi nkuzi naba bandi bavugwa munkuri.ariko dnasanga hari ibintu nkusi yaduhishe.ibi bintu ni amarangamutima.kandi harabantu benshi bagize akarengane kumvikana mwakoraho inkuru.gusa waba uvuga ukuli cg utakuvuga.nuburenganzira bwawe kwitabaza itangazamakuru.
1. (C/NF) An analysis of the ethnic breakdown of the current
Rwandan government shows Tutsis hold a preponderant
percentage of senior positions. Hutus in very senior
positions often hold relatively little real authority, and
are commonly “twinned” with senior Tutsis who exercise real
power. The military and security agencies are controlled by
Tutsis, generally English speakers who grew up as refugees
with President Kagame in Uganda. The 28-member cabinet is
evenly split among Tutsis and Hutus, but most key ministries
are in the hands of Tutsis (Hutu ministers do head Health and
Agriculture, ministries which affect the lives of most
Rwandans). While the Rwandan government (GOR) presents
itself as a champion of national unity and equal opportunity,
de-emphasizing ethnic identity and ostensibly opening
positions throughout society to those of skill and merit,
political authority in the country does not yet reflect this
ideal. Ethnic identity is still keenly felt and lived, and
ordinary Rwandans are well aware of who holds the levers of
power. The long-term stability of Rwanda depends upon a
government and ruling party that eventually shares real
authority with the majority population. End summary.
Tutsis Dominate Senior Positions
——————————–
2. (C/NF) Post analyzed 118 senior positions in the
government, from ministries to parastatals to independent
regulatory bodies, as well as the defense and security
establishments to assess the ethnic composition of the
current Rwandan government (GOR). Post’s review of ethnic
membership showed two thirds of the senior positions are
occupied by Tutsis — including ministers, ministers of state
and secretaries general in the various ministries, the heads
of the armed services and security services, and the heads of
dozens of government offices. This according of senior
positions has held steady over time — Post has reviewed
internal embassy surveys of ethnic breakdowns of senior
positions from several years ago and found a similar
two-thirds/one-third breakdown. These percentages are far
different from the ethnic breakdown commonly accepted for the
two groups, at 15 percent Tutsi and 85 percent Hutu (Twas are
normally accorded one percent or less of the population).
Some senior Tutsi officials privately assert that the Tutsi
population, whose official size was suppressed during the
Hutu-power Habryarimana era, is growing as a percentage of
the population, but there is no statistical analysis to
support this.
It Starts at the Top: Powerful Tutsis, Secondary Hutus
——————————————— ———
3. (C/NF) President Kagame is a Tutsi. So, too are the
important Ministers of Finance, Foreign Affairs, Justice,
Infrastructure, Local Government, and Information. Close
Kagame confidant, Chief of Defense Staff General James
Kabarebe, is Tutsi, as are the chiefs of the army and air
force, the military district commanders. and the heads of the
Rwanda National Police and the National Security Service
(although some Rwandans joke that short-statured Air Force
Chief Muhire is Twa). Indeed, all are English speakers who
grew up in Uganda. Some major positions are held by Hutus,
but their actual authority often appears limited, and they
are widely perceived to be “twinned” with more powerful Tutsi
colleagues.
4. (S/NF) First Twin: Prime Minister Bernard Makuza: A
Hutu, he ostensibly occupies the second-most powerful
position in the Rwandan government. Affable but ineffectual,
he defers in all matters great and small to President Kagame.
Qhe defers in all matters great and small to President Kagame.
Second Twin: Defense Minister General Marcel Gatsinzi. A
Hutu, he is entirely eclipsed by Chief of Defense Staff James
Kabarebe. Third Twin: Minister of Internal Security Sheik
Musa Fazil Harerimana (in charge of police and prisons). A
Muslim Hutu, and head of the PDI political party, he defers
to his ministry’s Secretary General Joseph Mutaboba, a Tutsi
and former ambassador to the U.S. Fourth Twin: Supreme
Court President Aloysia Cyanzayire. Although she is
reputedly a competent and hard-working judge, Supreme Court
Vice President Sam Rugege, a Tutsi, is very much the public
face of the court, and appears to hold administrative
authority as well. Fifth Twin: Long-serving Central Bank
Governor Francois Kanimba, whose Deputy was Tutsi Consolate
Rusagara, influential in economic circles, recently replaced
by equally important regime insider and formerly head of
Tristar (a business entity controlled by the Rwandan
Patriotic Front) Ephrem Twahirwa, also a Tutsi.
5. (C/NF) This is not to say that all Hutus are devoid of
any authority within the government. Hutus hold some key
ministries that impact the lives of average Rwandans: —
Health Minister Jean Damascene Ntawukuliryayo is energetic
and well-regarded (although a very energetic and
internationally renowned physician, Agnes Binagwaho, a Tutsi,
heads the high-profile HIV/AIDS portfolio); — New
Agriculture Minister Christophe Bazivamo has held senior
positions within the RPF (although he is far from the inner
circles); his training as agricultural engineer may bring new
life to a badly-managed ministry (he has, however, a
well-connected Tutsi deputy minister, Agnes Kalibata); —
Minister of Trade and Industry, Monique Nsanzabaganwa, the
respected number two at Finance in the previous cabinet, has
moved up to her own ministry. But Hutus often serve in
second-tier positions, such as the Ministries of Gender,
Sports and Culture, and the new East African Community. The
very active Sports and Culture Minister Joseph Habineza
appears frequently at major public events, for example, but
his influence within senior circles is small.
Other Balancing Does Occur
————————–
6. (C/NF) Ethnicity is not the only factor in how the
government apportions its positions. The government and
ruling RPF vet candidates closely for every senior position,
and appointments reflect the need to carefully balance
gender, language group, home province/district, country of
residence if raised as a refugee outside Rwanda, and
political affiliation (given Rwanda’s nine political parties
and the formal need under the constitution to share political
authority). There are regular stories of splits between
francophone and anglophone Tutsis, as well as among the
“Ugandans,” those English-speakers raised in refugee camps in
Uganda. For example, Finance Minister James Musoni and
Director General of the National Security Services Emmanuel
Ndahiro, both raised in Uganda, are reputedly engaged in a
long-standing “cold war” as they struggle to place their
respective loyalists in various government positions.
Minister of Information Louise Mushikiwabo, Minister of
Foreign Affairs Rosemary Museminali, Minister of
Infrastructure Linda Bihire, all Tutsis, head important
ministries (by law, 30 percent of the cabinet must go to
women).
Ethnic Identity — Used as a Shield?
————————————
7. (C/NF) As Ambassador Arietti noted in his departing
message (reftel), Rwanda remains a deeply divided society,
and average Rwandans still identify closely with their ethnic
origins. Some Hutus argue that the massive gacaca program,
now completing the judgment of over one million (Hutu)
genocide cases, like the nationwide campaign against
“genocide ideology,” which by definition only Hutus could
manifest, particularly now that the 1994 genocide has been
renamed “the Tutsi genocide,” are secondarily intended to
keep Hutus off balance, unwilling to serve in high places
(for fear of being brought low) and generally out of office.
For example, new Minister of State for Education Theoneste
Mutsindashyaka recently addressed 750 secondary school
headmasters, and, according to the pro-government New Times,
angrily told them that 80 percent of them were “masterminds
of genocide ideology.” Assuming that headmasters match the
general ethnic breakdown in society, the Minister essentially
accused every Hutu in the room being a genocide ideologist.
Comment
——-
8. (C/NF) For all the government’s exhortations to Rwandans
to abandon ethnic identities and work in common on national
goals, a policy that in fact has much to recommend it, the
Qgoals, a policy that in fact has much to recommend it, the
political reality is self-evidently otherwise. People remain
keenly committed to their ethnic identities, and everyone is
aware of which person holds which position and to which group
he belongs. While the practical end-point for such a project
may be years away. if this government is ever to surmount the
challenges and divides of Rwandan society, it must begin to
share real authority with Hutus to a much greater degree than
it does now. End comment.
9. (S/NF) Below is a listing of cabinet positions and
ethnic identity:
Prime Minister Bernard Makuza: Hutu
Minister of Local Government Protais Musoni: Tutsi
Minister of Agriculture Christophe Bazivamo: Huti
Minister of Foreign Affairs Rosemary Museminali: Tutsi
Minister of Internal Security Sheikh Mussa Fazil Harerimana:
Hutu
Minister of Finance James Musoni: Tutsi
Minister of Defense Marcel Gatsinzi: Hutu
Minister of Justice Tharcisse Karugarama: Tutsi
Minister in the Office of the President Solina Nyirahabimana:
Hutu
Minister for Cabinet Affairs Charles Murigande: Tutsi
Minister of Trade and Industry: Monique Nsanzabaganwa: Hutu
Minister of Health Jean Damascene Ntawukuliryayo: Hutu
Minister of Education: Daphrose Gahakwa: Tutsi
Minister in the Presidency for Science and Technology Romain
Murenzi: Hutu
Minister of Infrastructure Linda Bihire: Tutsi
Minister of Natural Resources Stanislas Kamanzi: Hutu
Minister of Sports and Culture: Joseph Habineza: Hutu
Minister of Youth Protais Mitali: Tutsi
Minister of Information Louise Mushikiwabo: Tutsi
Minister of Gender and Family Jeanne d’Arc Mujawamariya: Hutu
Minister of State for Community Development and Social
Affairs Christine Nyatanyi: Hutu
Minister of State for Energy Albert Butare: Tutsi
Minister of State for Environment, Water and Mines
Munyanganizi Bikoro: Tutsi
Minister of State for Industry and Investment Vincent Karega:
Tutsi
Minister of State for Primary and Secondary Education
Theoneste Mutsindashyaka: Tutsi
Minister of State for Agriculture Agnes Kalibata: Tutsi
SIM