Abatekamutwe bakoze inyandiko mpimbano ngo bigarurire ishyaka FDU-Inkingi
Nyuma y’itohoza Inyenyerinews yakoze kw’ibaruwa yitiriwe Victoire Ingabire, ubwanditsi bwacu burerekana ukuntu abanyabinyoma bamwe muri FDU Inkingi biyemeje gukoresha uburyo bwose ngo bigarurire imyanya muri iryo shyaka.
Byaragaragaye ko mu Ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire Umuhoza hari ibice bibiri bihanganye kandi byiyitirira ko biri kw’isonga ry’ishyaka. Ubu noneho hari abahisemo gukoresha uburyo bwo guhimba inyandiko bitirira Madame Victoire Ingabire bakemeza ko yabahaye inshingano z’imyanya barwanirira.
Iyo nyandiko mpimbano yashyizwe kuri imwe muri site za internet z’ishyaka FDU, iherekeje itangazo ryanditswe na Bwana Jean Baptiste Mberabahizi, uwiyita umunyamabanga n’umuvugizi w’ishyaka FDU tariki ya 11/04/2014. Muri iyo nyandiko yasohotse mu gifaransa Jean Baptiste Mberabahizi yatinyutse kuvuga ko Victoire Ingabire yashimangiye ko uwitwa Ndahayo Eugene ariwe ashyigikiye kuyobora ishyaka FDU.
Inyenyerinews ikimara kubona iyo baruwa yahise itangazwa n’uko umukono (handwriting) na sinyatire (signature) bitandukanye n’ibya Victoire Ingabire dusanzwe tuzi. Inyenyerinews yatangajwe kandi cyane n’ubuhanga bwakoreshejwe kugirango umukono wa Madame Victoire Ingabire Umuhoza wiganwe n’abanditse iriya baruwa mpimbano.
Mugukora itohoza Inyenyerinews irifashisha andi mabaruwa yanditswe na Victoire Ingabire Umuhoza kugirano ikore isuzuma bita “Handwriting Analysis” mu rurimi rw’icyongereza. Imwe mu mabaruwa twakoresheje harimo ibaruwa Victoire Ingabire yandikiye Paul Kagame tariki ya 06/11/2011.
Imyanzuro y’itohoza
1. Numero z’impapuro (Pagination)
Kuri buri rupapuro rw’iriya baruwa mpimbano hejuru mu nguni y’iburyo hari umubare wa page. Urupapuro rwa mbere rwanditse ho 1/3, urwa kabiri handitse ho 1/2, urwa gatatu handitse ho 1/3. Ibyo birerekana ko buri rupapuro rwanditswe mu bihe bitandukanye kandi ahantu hatandukanye.
2. Signature
Urebeye kugishushanyo kibanziriza iyi nkuru, urasanga ko hashyizwemo amanyanga menshi, ariko abamubeshyera basa n’abananiwe kwigana sinyatire ya Victoire Ingabire bakayihimba uko bashoboye ariko bya giswa kuko uhita ubona aho zitandukaniye. Abazobereye mu kwiga inyandiko (Graphologists) bemeza ko bisazwe ko signature y’umuntu ihinduka nyuma y’iminsi myinshi ariko uburyo atangira n’uko arangiza bidahinduka.
3. Umukono
Bigaragara ko hakoreshejwe ubuhanga n’amanyanga byinshi kugirango iriya nyandiko ise nk’aho yanditswe na Victoire Ingabire Umuhoza. Biragaragara cyane ko byabatwaye igihe kirekire kugirango bigane umukono we. Urugero twatanga ni uko bize uburyo Victoire yandika inyuguti zo mucyapa. Ariko witegereje usanga hari inyuguti nyinshi batashoboye kwigana. Urugero twatanga ni inyuguti ya “t” nk’uko bigaragara ku gishushanyo.
4. Inyandiko y’imibare
Iriya nyandiko mpimbano handitse ko yashyizwe ho umukono tariki ya 04/04/2014. Uburyo iriya mibare yanditswe butandukanye n’uburyo Victoire yandika imibare cyane cyane amatariki. Witegereje ubona ko umubare rimwe (1) n’umubare (2) ari iby’abantu batandukanye.
“Ni ihambiranya”
Ishyaka rya FDU rikimara kubona iriya nyandiko ryahise riyinyomoza rigira riti: “Hakoreshejwe ihambiranya ry’uduce tw’amabaruwa nyanyo ya Madame Ingabire asanzwe azwi. Nk’ibyanditse ku gika cya kabiri byakuwe ku butumwa bwa Victoire ku munsi w’ubunani bwanditswe ku itariki ya 20/12/2013”.
Aha buri muntu wese yakwibaza imitekerereze n’imigambi y’abo biyita abayobozi b’ishyaka ryabo ituma bakoresha buriya buryo bw’ikinyoma kugirango bishyire mu myanya. Umuntu yakwibaza kandi agatangazwa n’uko abo bantu batinyuka gukoresha amazina y’imfungwa Victoire Ingabire Umuhoza bakayatangaza n’inyandiko z’impimbano.
Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.