Sinzi nimba hari inama  yagiriwe yukuntu azashuka abanyarwanda, ariko  mbona Paulo yarabonye abo abanyarwanda uko bari bityo agashobora  kubashyira kungoyi no kubakoresha icyo ashatse ; akabakoresha uko ashatse mumushinga we wo kugundira ubutegetsi akuriye systeme  kugirango yice cyangwa akize uwo ashatse ,  uwo yikanze amwivugane bitamugoye !

Kagame ashobora kuba akunda u Rwanda , anarwifuriza iterambere rwose…Uretse ko urwo Rwanda  akunda rugizwe na ka gatsiko ubutegetsi bwe bwubakiyeho, niryo terambere rikaba ari nk’ irya wawundi ukubura ahagaragara gusa.

Uwaba yaragiriye inama Paulo ku ukuntu agomba gucunga abanyarwanda  yari yaratubonye uko turi imbere ninyuma. Ubunebwe bwacu muri politike , ubugwari bwacu  butuma tugenda tugahinduka inkomamashyi cyangwa ibiragi. Mbese kwa kuntu twanga kugaragara tugahitamo uburyarya .

Burya ngo umuntu ariyoberanya akagera aho yiyoberwa ubwe!

Guhakwa kubwa Paulo byafashe indi intera!

Kubeshya no kwiyoberanya gusa gusa.

Ese kuki dutinya ukuri?

Imbehe no gushaka kugaragara nk’ abagera ibwami tukabiguranya ukuri, tukemera tugaheba amahoro yo mumutima .

Ubuhemu burakomeretsa kandi buhera kuri nyiruguhemuka .

 

Ntawe uyobewe ko Paulo abeshya . Ko yicaye ku intebe y’ ubutegetsi akangisha imbunda kubera yuko   azi ko ingoma ye ishingiye kukinyoma .

Yiteguye gusasira icyo kinyoma cye amaraso atagira ingano.

Wowe usoma iyi nyandiko , nimba wariyoberanyije  ukaba inkomamashyi , urumva uzashyigikira iryo shyano kugeza  hehe?

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/images-9-1.jpg?fit=316%2C159&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/08/images-9-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONPOLITICSSinzi nimba hari inama  yagiriwe yukuntu azashuka abanyarwanda, ariko  mbona Paulo yarabonye abo abanyarwanda uko bari bityo agashobora  kubashyira kungoyi no kubakoresha icyo ashatse ; akabakoresha uko ashatse mumushinga we wo kugundira ubutegetsi akuriye systeme  kugirango yice cyangwa akize uwo ashatse ,  uwo yikanze amwivugane bitamugoye ! Kagame ashobora kuba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE