Uyu mutoma witwa Invictus Intwari Madiba Nelson Mandela yarawukundaga cyane
Uyu mutoma witwa Invictus, wanditswe na William Ernest Henley (1843-1903) mururimi rw’icyongereza. Intwari Madiba Nelson Mandela yarawukundaga cyane. Yavuze ko ngo yawuhozaga kumutima no mubitekerezo bye igihe yamaze muri gereza ya Rhode Island azira ingoma ya apartheid.
Nawusemuye nkoresheje amagambo yanjye kugirango tuwusangire kuri uyu munsi wo gusoza icyunamo kunshuro ya 24, twibuka abotwabuze, tuzirikana akababaro kabanyarwanda bose baba abazize ubwicanyi ,intambara, itsemba bwoko n ‘itsemba tsemba.
Dukomeze kandi turwanye akarengane, dushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda bushingiye ku ukuri.
Muri iri joro rinyugarije
Ry’umwijima ntujwe mwo
Ndashimira Imana
Kubwa roho yanjye
Itaneshwa ngo iganzwe
Mumakuba no mubwihebe
Sinigeze mvuga agahinda kanjye
Mubitero byubugome
Byibasiye ubuzima bwanjye
Narakomeretse ariko
Ndacyhagaze
Muri iri joro ry’ umujinya namarira
Aho nicaye ntegereje urupfu
Nubwo inzira itabwira umugenzi
Nkaba ntazi
Intambara nsigaye kurwana
Nta bwoba mfite
Kuko ndi
Umutware w’umutima wanjye
Ndi umukoresha
Wa roho yanjye.
Noble Marara
https://inyenyerinews.info/politiki/uyu-mutoma-witwa-invictus-intwari-madiba-nelson-mandela-yarawukundaga-cyane/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/Mandela.jpg?fit=800%2C601&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/04/Mandela.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSUyu mutoma witwa Invictus, wanditswe na William Ernest Henley (1843-1903) mururimi rw'icyongereza. Intwari Madiba Nelson Mandela yarawukundaga cyane. Yavuze ko ngo yawuhozaga kumutima no mubitekerezo bye igihe yamaze muri gereza ya Rhode Island azira ingoma ya apartheid.
Nawusemuye nkoresheje amagambo yanjye kugirango tuwusangire kuri uyu munsi wo gusoza icyunamo kunshuro...Placide KayitareNoble
Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS