Perezida Paul Kagame yifatanyije n’ urusengero rwa Saddleback rwo muri leta ya California mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hanizihizwa imyaka 10 y’ ubufatanye ku ntego igamije ubwiyunge n’iterambere urwo rusengero rufitanye n’u Rwanda.

Perezida Kagame yari kumwe na Pasiteri Rick Warren, umwe mu bashinze urwo rusengero akaba anaruyobora.

Mu ijambo rye ,Perezida Kagame yagize ati “Iki ni igihe cyiza kuri njye no ku Rwanda kuko kiduhurije mu gikorwa cyo kwibuka miliyoni y’abantu babuze ubuzima ariko kandi ukaba n’umwanya wo gushimira imbaraga n’ubushobozi bw’u Rwanda byatumye igihugu gikomeza kubaho.”

Rick Warren, Paul Kagame

Aha Perezida Kagame yerekanaga ko n’ ubwo u Rwanda rwahuye n’ ibibazo bikomeye rutakomeje guheranwa nabyo ahubwo rukaba rwarashyize imbaraga mu kwiyubaka no kugira igihugu gitekanye.

Perezida Kagame yagarutse ku kuba mu gihe cya Jenoside warasangaga insengero zarabaye ahantu ho kugambanira abicwaga.

Ati “Muri Jenoside, hafi itorero ryose ryagambaniye umuhamagaro w’Imana. Abanyarwanda basabye ubuhungiro mu nsengero baragambanirwa. Ariko ubu, ibintu bitandukanye n’ibyahise. Mwarakoze bayoboke ba Saddleback ku bw’ubufasha mwaduhaye. Ukwemera mu mana gukomeza abanyarwanda benshi.”

Mu myaka 11 ishize hasohotse inyandiko ya Pasiteri Warren ifite umutwe ugira uti “The Purpose Driven Church,” u Rwanda rwasabye itorero rya Saddleback kohereza abayoboke baryo mu Rwanda nk’igihugu kiyobowe n’intego ; hakaba harahise hatangizwa umugambi wiswe “PEACE” ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mubasenga Imana.

Uyu mugambi kandi ku isi hose ugamije kandi guteza imbere ubwiyunge, gufasha abayobozi, gufasha abakene, gufasha abarwayi ndetse no kwigisha urubyiruko rw’ejo hazaza.

Kuva watangizwa mu 2003, Itorero rya Saddleback rimaze kohereza abakirisito ibihumbi 21,000 mu bihugu 197 birimo n’u Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa “PEACE”.

Pasiteri Rick Warren agira ati “Imana idusaba kwibuka ibyashize. Mu myaka 2,000 ishize ikindi gihugu cya Israelkibasiwe n’intambara aho buri wese yatekerezaga ko iminsi y’icyo gihugu irangiye. Ariko Imana yazamuye icyo gihugu cyongera kubaho ibinyujije mu bucuruzi, mu buyobozi no mu bayobozi mu by’umwuka. Imana yari izi neza ko yakoresha ibyo bice bitatu mu kongera kubaka igihugu. Ni muuri ubu buryo, u Rwanda rwiyubatse.”

Warren akomeza agira ati “Ubwa mbere tugera mu Rwanda, nta gitekerezo cy’icyo twakora twari dufite cyangwa se icyo twatanga, ariko twatanze ibyo twari twaramenye ari byo urukundo rwa kirisito.”

Warren yerekanye ko PEACE ijyana na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwigira aho ikigamijwe atari ugukomeza gufasha abantu ahubwo ikiza ari ukubigisha kwifasha.

Yanavuze ko mu 2015 Itorero rya Saddleback rizahuriza mu Rwanda abayobozi 1000 bazaturuka mu bihugu 54 by’Afurika basuzumira hamwe kugira umugabane uyobowe n’intego.

Perezida Kagame akaba yarashimiye itorero rya Saddleback uruhare ryagize mu kwiyubaka k’u Rwanda.

Warren yavuze ko u Rwanda rwahawe umugisha n’imana kuko rwahisemo kubabarira, rugaharanira guhuriza hamwe, kwiringira Imana, kumenya ko rutasubira mu byabaye ndetse no kudacika intege.

Gaston Rwaka – imirasire.com

Placide KayitarePOLITICSPerezida Paul Kagame yifatanyije n’ urusengero rwa Saddleback rwo muri leta ya California mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hanizihizwa imyaka 10 y’ ubufatanye ku ntego igamije ubwiyunge n’iterambere urwo rusengero rufitanye n’u Rwanda. Perezida Kagame yari kumwe na Pasiteri Rick Warren, umwe mu bashinze urwo rusengero akaba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE