1.Umugabo yatashye yasinze, ageze mu cyumba cye akora ku buriri asanga mu buriri harimo amaguru 4 aho gusangamo 2 y’umugore we ahita atekereza ko undi mugabo yaje kumwinjirira.

Ni uko afata ikibando arahondaguuuuuraaaaaaaa,bigeze aho asiga bataka yihina mu gikoni ngo azane amazi ashushye abameneho !

Ageze mu gikoni asanga umugore we ari ho aryamye, nuko umugore aramubwira ati “Cheri, ababyeyi bawe badusuye mbaraza mu cyumba cyacu, nizere ko uvuye kubasuhuza….!!!”

2.Umunsi umwe mu ijuru habaye umunsi mukuru ni uko batumira buri kintu cyose kiba ku isi. Hazamo n’inoti za 5000, 2000, 1000 na 500, haza n’ibiceri bya 100,50,20,10.

Ni uko ibiceri babyicaza mu myanya y’icyubahiro imbere, naho inoti bazicaza inyuma cyane rwose, zirarakara cyane zijya kubaza Petero impamvu bazisuzuguye.

Petero arazibwira ati “Erega mwebwe ntimujya muboneka mu nzu y’Imana, hiyizira ibiceri gusa, naho mwe mwigira mu tubari, amahoteli, mu ndaya ngaho muri za ruswa, ahantu hose hadahesha Imana icyubahiro.”

3. Umugore yakoraga ahantu babaha ifunguro rya saa sita. Umunsi umwe babagaburira ibiryo biriho ibishyimbo, biramuryohera ku buryo yariye amasahani atatu y’ibishyimbo akayamara .Atashye, umugabo we amutangirira ku irembo amubwira ko amufitiye ‘surprise’, ni uko amupfuka igitambaro mu maso aramujyana amwicaza ku meza yo mu ruriro.

Bya bishyimbo byari byamuguye nabi mu nda, akeneye kurekura akuka ngo ahumeke ariko atinya kubikora umugabo we ahari !Ku bw’amahirwe umugabo akimwicaza telefoni ye yarasonnye, anyarukira mu mbere aho yari iri arayitaba !

Umugore aba aba abonye akanya umugabo ari kuri telefoni, maze si ukurekura amabombe hagati yivayo kugira ngo abone agahenge mu nda !Kera kabaye umugabo ava kuri telefoni, undi ahita yimunyamunya ! Umugabo araza ati “Cherie, nizere ko utipfukuye !” Umugore ati “Oya cheri ! Urabizi ko nkubaha sinipfukuye !”

Umugabo apfukura umugore gakegake, maze umugore abumbuye amaso asanga ku meza y’ururiro yari ariho hicaye abashyitsi bagera kuri 12 bumiwe bapfutse amazuru, bahita bashwanyukira rimwe barasekaaaaaaa ! Ubwo na we abura aho akwirwa !

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/urwenya-bisekeje.jpg?fit=457%2C350&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/urwenya-bisekeje.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitarePOLITICS1.Umugabo yatashye yasinze, ageze mu cyumba cye akora ku buriri asanga mu buriri harimo amaguru 4 aho gusangamo 2 y’umugore we ahita atekereza ko undi mugabo yaje kumwinjirira. Ni uko afata ikibando arahondaguuuuuraaaaaaaa,bigeze aho asiga bataka yihina mu gikoni ngo azane amazi ashushye abameneho ! Ageze mu gikoni asanga umugore we...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE