Urwanda Ruzubaha icyemezo cy’Ubushinjacyaha bw’UBufaransa murubanza rwa Padiri Munyeshyaka muri Jenoside?
Mugihe gito Gen.Karenzi Karake arekuwe n’ubushinjacyaha bw’Ubwongereza kubera amategeko y’Ubwongereza adahana ibyaha byo mu ntambara byakorewe ahandi kandi n’umuntu utari umunyagihugu.
Gen. Karenzi Karake arashinjwa n’inzego z’ubutabera bwa Espanye uruhare rw’ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasiye ikiremwamuntu, Padiri Munyeshyaka nawe yarekuwe kubera kubura ibimenyetso bimushinja ibyaha bya Genocide.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama, Umushinjacyaha wa Repubulika i Paris, Francois Molins yasabye ko hateshwa agaciro iperereza ku ruhare rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Padiri Munyeshyaka akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba yarageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1995 ari na ho abarizwa ubu, aho anakomereje ibikorwa by’iyogezabutumwa.
Padiri Munyeshyaka udahwema kuvuga ko ari umwere, yashakishwaga n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania, rukaba rwaramaze kumuharira inkiko zo mu Bufaransa ngo zimukurikirane kuri ibyo byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byabitangaje, Umushinjacyaha wa Repubulika Francois Molins yavuze ko uko bigaragara mu iperereza uruhare rwa Wenceslas Munyeshyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rushobora kubyutsa ibibazo byinshi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubushinjacyaha, buvuga ko nta myitwarire idasanzwe ihabanye n’uko yagombaga kwitwara mu gihe na nyuma ya Jenoside.
Yakomeje avuga ko iperereza ritagaragaza ibikorwa cyangwa uruhare rudashidikanywaho rwa Padiri Munyeshyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Padiri Munyeshyakaw’imyaka 57 yabaga muri Paruwasi ya Ste Famille i Kigali, aregwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi no kubahohotera ndetse no kuba hari n’abo yahaga interahamwe ngo zijye kubica.
Ku giti cye ashinjwa kwica arashe abasore batatu b’Abatutsi, gushishikariza no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Mu mwaka wa 2005, umushinjacyaha w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, yashinje Padiri Munyeshyaka uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yavuze ko yitabiriye inama zayiteguraga.
Padiri Munyeshyaka ukurikiranwa ari hanze, ntahwema kuvuga ko ari umwere ahamya ko yakoze uko ashoboye ngo yite ku basivili bari bamuhungiyeho, no kuba yaribasiwe n’Interahamwe zimuziza guhisha Abatutsi.
Padiri Munyeshyaka akurikye abandi bagizwe abere n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda(ICTR) rwakorega Arusha. Abahoze arabaminisitiri Mugenzi Yusitini, Casimir Bizimungu, Jerome- Clement Bicamumpaka na Gen. Kabirigi.
Urwanda rugomba kugira umuco wokubaha ibyemezo byafashwe n’izindi nzego z’ubutabera kabe nubwo bitabashimisha kuko inkingi ikomeye y’ubutabera mu mategeko mpanabyaha iyo ibimenyetso simusiga bitabonetse burigihe biba mu nyungu z’uregwa