Bitewe nukuntu uRwanda rwivuga nk’igihugu cyateye imbere mubuhinzi , cyateje imbere imibereho myiza y’abaturage, ngo kubera  gukoresha neza amafaranga duhabwa nabaterankunga ,  ntabwo ubuyobozi bwatinyuka kwerura ngo buvuge ko icyo kibazo  gihari.
Mu itangazamakuru  ryo mugihugu   byagiye kuvugwa, nabwo hibandwa k’ uturere tumwe na tumwe aho byari byananiye ubuyobozi kubihisha ,byanavugwa bikitwa “akabazo”.Urugero ni nko mumutara, aho abantu bagiye bakicara kumurenge bakanga kuhava bataka inzara.
Ikintu cyatangaje abanyarwanda  Ni ukubona abadepite bababwirira mu inteko ishinga amategeko yuko  ngo ntanzara ihari ngo ko igihari ari uko abanyarwanda  bari bamenyereye kurya kabiri basigaye barya rimwe!!!
Mubuyobozi dufite harimo abize ibirebana nubuhinzi, bazi neza yuko icyo kibazo gihari kandi bazi nanone imigambi yafatwa kugirango gikemurwe ariko kubera ubwoba bakaruca bakarumira.
Nshobora kuba ngiye kwisubiramo,  ariko ikibazo cyambere dufite muRwanda ni Paulo Kagame.
Si ukumwanga bintera kumutunga agatoki. Ahubwo igituma mubonamwo ikibazo, ni uko yigize igisubizo kubibazo byose mugihugu,  kandi ibyinshi ubona neza mukubikemura kwe, ko aba atanabisobanukiwe turamutse tuvuze yuko haba hari n’icyo biba bimubwiye dore ko we yibera muyindi isi hamwe numuryango we n’ agatsiko ke.
Gufata abanyarwanda ukabambura guhinga ibyabagaburiraga, ukabanyaga ubutaka bwabo ukabashyira mubuhinzi  bwo kurwego rwinganda zitanabaho, byakwitwa iki uretse ubusazi?
Gufata umusaruro ukawubikira izo nganda zitabaho, nubucuruzi bwo hanze yigihugu, uwo musaruro ukazanaborera muri za depots byakwitwa iki?
Abanyarwanda baricishwa inzara kugirango icyo kinyoma cyiswe iterambere gikomeze cyogezwe!
Umutekano wambere ni uw’amagara, uwo munda kandi ntawo dufite.
Iryo terambere riririmbwa,  abana babwirirwa bakaburara ni irihe?
Uwo mutekano uhoza abasirikare mumuhanda ni uwuhe?
Iyo suku ikorwa n’abashonje wahuha bakagwa ,batunzwe no kwihanganira ubugome nubutindi bw’iyi ngoma idatinya  no gushinyagurira uwihebye ni isuku bwoko ki?
Nyamara ibijya gucika bica amarenga.
Christine Muhirwa