Uturutse ibumoso: Diane Rwigara, Adeline Rwigara na Anne Rwigara, bajyanwe n’abapolisi mu rukiko

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gutegeka ko Mukangemanyi Adeline Rwigara, Diane Rwigara bafungwa by’agateganyo iminsi 30, naho Anne Rwigara akarekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Gufungwa kwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, urukiko rwavuze ko byatewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho gukora ibyaha.

Saa cyenda zirengaho iminota mike ni bwo abacamanza bari binjiye mu rukiko, hari hateraniye imbaga yari yaje kumva imyanzuro y’urukiko ku rubanza ku ifunga n’ufungura ry’agateganyo.

Uko ari batatu, bakekwaho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, aho ubushinjacyaha bwashingiye ku bavuze mu bihe bitandukanye.

Mukangemanyi we yihariye icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, naho Diane Rwigara akiharira icyo gukoresha impampuro mpimbano.

Mu maburanisha yabanje abunganira abaregwa bavugaga ko amajwi yahererekanyijwe kuri Whatsapp atakwitwa icyaha kuko ubushinjacyaha bwayafashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo kuko nta ruhushya rw’Umushinjacyaha Mukuru rugaragara.

Kuri iyi ngingo perezida w’iburanisha yavuze ko bitari ngombwa ko habaho uruhushya rw’Umushinjacyaha Mukuru kuko hatabaye kugenzura téléphone ahubwo hafashwe ibiganiro byari byaramaze koherezwa.

Yavuze ko uburyo ubugenzacyaha bwafashe ibyo biganiro bitanyuranyije n’amategeko.

Ku bijyanye n’icyaha cyo gukurura amacakubiri, urukiko rwavuze ko ibiganiro yagiranye n’abantu bitandukanye bigaragaza ko imvugo yakoresheje ibiba amacakubiri.

Umucamanza yatanze urugero rwo kuba hari aho Mukangemanyi yavuze ko abantu bavuye i Burundi n’Abagogwe ari abantu Leta yifashisha mu kwica abatavuga rumwe na yo.

Anne Rwigara 

Kuri Anne Rwigara ngo hari ibaruwa yandikiwe Diane Rwigara amubwira ko Leta y’u Rwanda adashobora kuzayibamo ngo akire kuko ari iy’aba Mafia.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Anne yanohereje ubutumwa muri groupe whatsapp y’umuryango wabo avuga ko uwitwa Rwabukamba yishwe na Leta ngo kuko akorana na Kayumba. Gusa Anne yireguye avuga  ko ibyo yashyizeho muri groupe whatsapp bitakwitwa icyaha ngo kuko yabyanditseho ari uko yabyumvise akabyandika kuri groupe.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko hari ibaruwa Anne yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique igaragaza ko ngo Assinapol Rwigara umubyeyi we yishwe na Leta. Anne yavuze ko atari we wanditse ibaruwa kuko nta mukono we ugaragara.

Urukiko ruvuga ko ibyo Anne yabwiye umuvandimwe we Diane, yo kuba akwiye kuva mu gihugu, ko ubutegetsi buriho ari ubwa Mafia,  akaba anemera ko yayavuze, ngo byatewe n’ibibazo byo mu bucuruzi bari barimo.

Urukiko ruvuga ko ubushinjacyaha butagaragaza ayo magambo undi ayo Anne yayabwiye, ngo ntibigararagaza kuba icyaha cyo guteza imvururu yaba yaragikoze.

Ku bijyanye n’ibaruwa ya Jeune Afrique, urukiko ruvuga Anne ngo nta kigaragaza ko yaba ari we wabikoze.

Ku magambo Anne yanditse kuri groupe whatsapp, urukiko ruvuga ko na byo nta shingiro bifite, akaba atakekwaho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

Urukiko rwakomereje kuri Diane 

Ubushinjacyaha bavuze ko ari ikiganiro n’abanyamakuru ubwo yari amaze guhakanirwa kwiyamamaza.  Ngo yavuze ko ubutegetsi buhagurukira rimwe bushaka kwica gusa.

Mu maburanisha yabanje, Diane yasobanuye ko vidéo ubushinjacyaha bwafashe agace, aho ngo ibyo kuvuga guhagurukira rimwe hagamijwe kwica, ngo yavugaga cyane ku mateka yaranze u Rwanda.

Urukiko ruvuga ko kuba Diane avuga ko ibyo yavuze bijyanye n’uko ubutegetsi buhagurukira rimwe bugamije kwica, rusanga ngo ntaho akwiye kubihuza n’amateka, aho ngo nta kibazo cy’ubutegetsi bwica cyariho mu gihe yakoraga ikiganiro.

Umucamanza yarondoye n’izindi mvugo Diane ngo yavuze zishobora guteza imvururu no guhungabanya ituze muri rubanda. Avuga ko impamvu ubushinjacyaha bwatanze zikomeye ku buryo yakekwa ko icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda no guhungabanya ituze  akekwaho.

Ku bijyanye n’impapuro mpimbano, urukiko ruvuga ko bigaragara ko kumukekaho icyo cyaha bifite ishingiro, aho ngo hashingirwa ku buhamya bw’abashobora kuba barasinyiwe.

Iwabo wa Diane kandi ngo hafatiwe za simcard eshanu , aho ngo yazifashishaga mu kureba imyirondoro y’abo yashakaga gushyira ku rutonde rwa NEC. Ndetse no ku rutonde yahaye NEC ngo

hagaragaraho amazina asa neza n’aya ba nyiri izo simcard.