URUJIJO: Umwongerezakazi Uwamahoro Violette washinjwaga ibyaha bikomeye yasohotse mu Rwanda gute?

Ifoto igaragaza Uwamahoro n’umuryango yageze mu Bwongereza

Uwamahoro Violette Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza wari ufungiye mu Rwanda kuva muri Gashyantare 2017 kugeza 27 Werurwe 2017, yamaze gusubira mu Bwongereza aho yasanze umuryango we, ni nyuma yo gutabwa muri yombi uyu mwaka avuye gushyingura umubyeyi we wari witabye Imana,akaza kurekurwa by’agateganyo n’ubutabera.

Uwamahoro wafashwe ashinjwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika aregwa hamwe na mubyara we Shumbusho Jean Pierre, umupolisi ushinjwa kumena ibanga rya Leta, kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika.Aba bombi ibyaha bahuriraho bishingira ku biganiro bagiranaga kuri Watsapp guhera mu 2015.

Tariki 27 Werurwe 2017 uyu mutegarugori yajejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo. ari narwo rwafashe mwanzuro wo gufungura by’agateganyo Uwamahoro Violette kubera impamvu zagararijwe urukiko harimo no kuba afunzwe kandi atwite inda y’amezi atanu, ndetse bivugwa ko Ambasade y’ubwongereza nk’umunyagihugu wacyo, yari yemeye kumwishingira no kumukodeshereza inzu yo gucumbikamo i Kigali. Ari nako byaje kwemerwa akarekurwarwa by’agateganyo, naho Shumbusho rwanzura ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ibi bivuze ko kuba yarafunguwe by’agateganyo ku mpamvu zatanzwe bidakuyeho uburyozwacyaha, dore ko mu gihe uwo basangiye urubanza we akirukirikiranyweho kandi afunzwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu 12 Mata 2017 ni bwo amakuru n’amafoto yasakaye bgaragaza Uwamahoro ari kumwe n’umuryango we mu Bwongereza ndetse byemezwa n’igitangazamakuru cyo mu bwongereza BBC gishimangira ko uyu mugore yamaze kugera mu Bwongereza ndetse yageze mu muryango we.

Ni gute Uwamahoro ukurikiranyweho ibyaha bikomeye yasohotse mu gihugu ?.

Ikikiri urujijo ni uburyo uyu mugore yasohotse igihugu niba yaba yasohotse acitse cyangwa yaba yahawe uburenganzira n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda, mu gihe yari agikurikiranyweho ibyaha bikomeye.

Mu kiganiro n’Umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda Bwana Itamwa Emmanuel yirinze kugira icyo avuga kuri iki kibazo atangariza Makuruki.rw ko aya makuru akwiye gusobanurwa n’ubushinjacyaha kuko ari bwo buba bwararegeye urukiko kandi bukanakurikirana ibyemezo nk’ibi.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa Repuburika Nkusi Faustin yirize kugira icyo atangazariza Makuruki.rw kuri iki kibazo avuga ko ibi bikwiye kubazwa mu Rwego rw’abinjira n’abasohoka.

Ibi bisa nkibidasobanutse mu bisobanuro by’uyu muvugizi, kuko Urwego rw’abinjira n’abasohoka rumenya abinjiye n’abasohotse mu gihugu banyuze ku mipaka izwi cyanwa ikibuga cy’indege, mugihe baba bujujije ibisabwa n’ibyangombwa by’inzira.

Bivuze ko mu gihe ubushinjacyaha bwaba bwarasubije uruhushya rw’inzira uyu mutegarugori atari akumiriwe kuba yasohoka mu gihugu keretse hari ubundi buryo yakoresheje agasohoka mu guhigu nko gutoroka cyangwa gusohoka mu gihugu adakoresheje imipaka izwi, urwego rw’abinjira n’abasohoka nta mpamvu zo kutamwerera gusohoka.


Bigenda bite mu mategeko?

Ubusanzwe mu gihe urukiko rugikurikiranyeho umuntu ibyaha bikomeye, akarekurwa by’agateganyo ku mpamvu runaka (liberation conditionelle), icyo gihe nyirugukurikiranwaho icyaha, ategwa kuguma ku butaka bw’u Rwanda, kutarenga imbago z’agace runaka, ibyangombwa by’inzira bye bikaguma mu bushinjacyaha ndetse rimwe na rimwe agategekwa kujya yitaba umushinjacyaha mu gihe runaka, kudakoresha nimero ya telefone yindi itari iyawe byanaba ngombwa ko asohoka bikabanza kwemezwa n’Umushinjacyaha.

Urukiko ubwo rwamufunguraga by’agateganyo tariki ya 27 Werurwe 2017, umucamanza Yvette Uwantege yavuze ko yasanze impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha bwasabaga ko aguma muri gereza zidahagije, bityo arekuwe asubizwa ibintu bye byose harimo telefone zigendanwa n’urupapuro rw’inzira, ashyirwa mu nzu yashatswe na Ambasade y’Ubwongereza.

Icyo Ubushinjacyaha budasobanura ku ifungurwa ry’uyu mutegerori ni ukuvuga niba atagikurikiranywe kuri ibi byaha bikomeye cyangwa se bwaramuhaye uburenganzira bwo gusohoka mu gihugu mu gihe agikurikiranyweho ibyaha bikomeye, cyangwa ngo bugaragaze icyizere bufite ko mu gihe ubutabera bwakongera kumukenera yagaruka mu Rwanda mu buryo byoroshye.

Icyaha cyose gihanishwa igifungo kirengeje igifungo cy’myaka ibiri, mu mategeko gifatwa nk’icyaha gikomeye,abagikurikiranweho baburana bafunze keretse mu gihe hari impamvu idasanzwe urukiko rugaragaje ituma ukurikiranweho ashobora kuba yaburanwa ari hanze.

Icyaha cyo kurema no gutunganya umutwe w‟abagizi ba nabi, iyo uregwa ahamwe n’icyaha ahanishwa Ingingo ya 682 ’igitabo gihana amategeko mu Rwanda, ivuga umuntu wese urema umutwe w‟abagizi ba nabi, uwutunganya, uwoshya abandi kuwujyamo cyangwa umuyobozi wawo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 461 ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika ahanishwa igifungo cya burundu.

Makuruki.rw

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/violettee.jpg?fit=702%2C371&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/violettee.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSIfoto igaragaza Uwamahoro n’umuryango yageze mu Bwongereza Uwamahoro Violette Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza wari ufungiye mu Rwanda kuva muri Gashyantare 2017 kugeza 27 Werurwe 2017, yamaze gusubira mu Bwongereza aho yasanze umuryango we, ni nyuma yo gutabwa muri yombi uyu mwaka avuye gushyingura umubyeyi we wari witabye Imana,akaza kurekurwa by’agateganyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE

Related Posts

Nzapfa nzakira simbizi: “Abanyarwanda batuye muri Canada.”

Nzapfa nzakira simbizi: “Abanyarwanda batuye muri Canada.”

Ingabo za RDF ziri muri MINUSCA zirashinjwa gufata ku ngufu muri Central Africa Republic.

Ingabo za RDF ziri muri MINUSCA zirashinjwa gufata ku ngufu muri Central Africa Republic.

NGO muri Brazaville zirasaba ko Ambassador w’u Rwanda muri Brazaville yirukanwa – “rfi Afrique.”

NGO muri Brazaville zirasaba ko Ambassador w’u Rwanda muri Brazaville yirukanwa – “rfi Afrique.”

Sorry, comments are closed for this post