Kuva ejo ku wa gatandatu ndetse no kuri iki cyumweru hiriwe amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abashinzwe umutekano mu Burundi baba basatse inzu y’umwe mu bahagarariye u Rwanda muri iki gihugu abamo ndetse bagasangamo intwaro zinyuranye zirimo imbunda nto n’inini.

JPEG - 41.9 kb
Amb.Rugira Amandin

Amakuru yaturukaga i Bujumbura akaba yemezaga kuri iki cyumweru taliki 13 Nzeli,ko inzego z’umutekano za Leta y’U Burundi zagiye gusaka mu rugo kwa Maj. Desire Nyaruhirira, umwe mu bakozi bakomeye ba Ambassade bakahasanga intwaro nyinshi cyane harimo za kalachnikovs 17, lance-roquettes 3 na roquettes 15, hari kandi na za grenades zitaramenyekana umubare.

Aya makuru y’izi ntwaro nta rwego rwa Leta y’Uburundi rwigeze ruyemeza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Rugira Amandin yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha bidafite icyo bishingiyeho.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSKuva ejo ku wa gatandatu ndetse no kuri iki cyumweru hiriwe amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abashinzwe umutekano mu Burundi baba basatse inzu y’umwe mu bahagarariye u Rwanda muri iki gihugu abamo ndetse bagasangamo intwaro zinyuranye zirimo imbunda nto n’inini. Amb.Rugira AmandinAmakuru yaturukaga i Bujumbura akaba yemezaga kuri iki...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE