Utuzi twa Col Munyuza twarafashwe: Urubyiruko Nyarwanda ruraburirwa muri Canada
Banyarwanda banyarwandakazi batuye muri Canada ndetse nahandi hose. mbandikiye iyi nyandiko ndimo gutabariza urubyiruko nyarwanda ndetse no kurugira inama, cyane cyane urutuye hano muri Canada no muturere dutandukanye. Urwo rubyiruko rukaba rukomeje gushorwa mubikorwa byo kugirira nabi bagenzi barwo, ndeste no kubigisha inzangano zizadusubiza mu bikorwa byoretse u Rwanda, tutibagiwe no guhemukira u Rwanda rwejo hazaza. Muri ibyo bikorwa urubyiruko rutozwa, harimo kugirira nabi abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame, kuko aba bose bakaba babarirwa mu abanzi b’igihugu, kandi ko  bagomba kubahashya aho bari hose kw’isi bivuye inyuma.
Muri iyi minsi ishize twagiye twunva ubutumwa butandukanye buva mu Rwanda ndetse nahandi, cyane cyane mu bakozi ba Ambassade y‘u Rwanda hano muri ottawa. Ubwo butumwa butumenyasha ko umukuru wu Rwanda Paul Kagame azaba ari muri Canada mu mpera z’ukwezi kwa cyanda mu gikorwa bita “Rwanda Dayâ€. Bakaba badusaba gushishikariza abanyarwanda hirya no hino muri Canada kuzitabira icyo gikorwa, tutibagiwe inshuti z’u Rwanda nkuko bagiye babikora hirya no hino.
Ikibabaje cyane kuruta ibindi nuko urubyiruko arirwo rukoreshwa muri ibi bikorwa byo gushishikariza abandi banyarwanda kuzitabira ibyo kwakira umukuru w’u Rwanda Paul Kagame iyo agiye hanze y’u Rwanda. Umuntu yakwibaza impanvu ki badasaba abantu bakuze â€ababyeyi†kuba aribo bafata iyambere muri ibi bikorwa kuruta urubyiruko. Uramutse ugiye kwibaza impanvu  byakugora cyane, cyereka nawe uri mubahawe iyo missions yo gukora iyo mobilisations, ndetse no kuneka uko izindi mpande zitegura kwamagana uwo mwicanyi umaze kuyoguza u Rwanda ndetse na Afurika yo hagati.
Umukozi wa Ambassade y’u Rwanda muri Ottawa witwa Eric akaba ariwe uri kwisonga ryo gutoza urubyiruko nyarwanda hano muri Canada imico yo kuneka, gutoteza, guhimba ibyaha, tutibagiwe no kuroga bimaze gufata intera mu banyarwanda muri bwaburyo bwo gutanga utuzi twa “Danny Munyuzaâ€. Uyu Eric ukora muri ambassade y’u Rwanda, akaba afite dossier muri police  ya Canada imukurikiranyeho kubaba ariwe uha urubyiruko uburozi “Utuzi twa Danny Munyuza†abatuma kuzaroga abashyizwe kuri ya lists ya Jacky Nziza. Ibi mbabwira bifite gihamya niba hari ubishidikanya azabaze abandi banyarwanda batuye hano muri Canada. kubera impanvu z’umutekano ndetse niperereza rigikomeza mu gukusanya ibimenyetso ntabwo nabatangariza amazina amaze gushyikirizwa police ya Canada. Ariko cyane cyane bikaba byaraturutse ku musore w’umunyarwanda wafatanywe ubwo burozi, agahita yitanga muri police ya Canada. Amahirwe ni uko yari atarakora mission Eric umukozi w’ambassader yari yamuhaye yo kuroga abantu ntashaka kuvuga amazina yabo muri aka kanya kubera iperereza rigikomeza.
Ikibabaje muri byose nuko uru rubyiruko rukora ibi bikorwa ruba rwarinjiye muri Canada gusaba ubuhungiro ruvuga ko ruje ruhunga ubwicanyi bwa Paul Kagame na leta ye. Rukaba runashyira cyane cyane mumajwi Jacky Nziza ndetse na Danny Munyuza, hanyuma Eric umukozi wa Ambassade y’u Rwanda, akarukoresha mu bikorwa byo “kuroga†ndetse no gutoteza bagenzi barwo b‘abanyarwanda ruba rwasanze hano muri Canada. Abandi bashyirwa kw’isonga mu gukorana na Eric ni abahoze ari abasirikare mu ngabo za FPR inkotanyi bahunga “déserteurâ€. abo bose usanga aribo barimo gukoreshwa muri ibyo bikorwa byo guhiga abandi banyarwanda, kandi bivuga ko bahuze iyo leta y’abicanyi barangiza bakaba aribo bayikorera cyane cyane kurusha ibyo bayikoreye bakiri mw’ishyamba na nyuma yaho bamaze gufata leta.
Ntabwo ari Eric umukozi w’ambassader wenyine hari nabandi beshi cyane ndimo gukoraho iperereza kuburyo urutonde rwabo tuzagenda turubagezaho buhoro buhoro. Nkaba nsaba ababa babazi bose kubitumenyesha cyangwa kubibwira police ya Canada mu gace kaho utuye, kuko amazina yabari muri ibi bikorwa ari muri police ya Canada. Icyo mugomba kumenya ni uko polici ikurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi, no kuba batarafatwa ntabwo bivuga ko dossier zidahari. Ahubwo ni uko haba hari ibindi bikorwa baba bategereje kubafatiramo.
Mugusoza ntabwo nakwibagirwa kuburira buri munyarwanda wese ukomeje gukorere iyi leta ya Paul Kagame irimo gukurikira abanyarwanda aho bahungiye kw’isi hose. Ariko ndibanda ku banyarwanda tubana hano muri Canada cyane cyane ndabwira aba bakurikira: Sharangabo Patric, Kayihura Kelly na Mudahogora Chantal ko bitondera ibikorwa barimo byo gutoteza abanyarwanda. Bitinde bitebukeke abanyarwanda bazababaza uruhare rwanyu muri ibi bikorwa byo kuroga abanyarwanda ndetse no kugambanira bagenzi banyu hano mugihugu cya Canada
Murakoze cyane
Biratangaje kuba Eric avugwaho gutanga amarozi, niba biri no mukazi yashinzwe ndiwe rwose sinakwemera gukoreshwa ayo mahano.
Ariko reka mbaze nyiri kwandi iyi nkuru: mwadushyiriraho i foto y’ubwo burozi, busa bute, buza mu ipaki imeze gute, niba bwarapimwe bwitwa ngo iki, bwica bute?
Birababaje ndetse dukwiriye kubihagurukira ikyarimwe twese kwisi dukoresheje ubutabera muriza leta turimo! Ababantu simbona ahantu bavana ububasha bwokubuza amahoro impunzi bikemerwa bagakoresha amanama bakagya gutora bagakora ibikorwa nkagateshwa nziko ntagaciro, bagakora na Kagame day kuko Rwanda day yagakorewe iwacu.
Amanama yoguhiga impunzi warahawe ubuhungiro urikimenyetso cya karengane ubuhamya bwimiryango iharanira uburenganzirabwikiremwamuntu kurwanda.
Gutora abo utazi amatora atagira indorerezi amatora atagira opposition ahubwo ifunze imberemugihugu nohanze twemeregufugwa? Gute koko? Ubuse abantuko bavuga ko babona amahoro ubutegetsibuhinduwe munzira zamatora none nkamahanga yahaye abobagambanyi ubuhungiro mwunva yabunva ate igihe bakomeje gushyigikira ikyatumye bahunga? Ubanza twabyanga kandi bigakora.
ariko sha mwagiye ,ureke ibi bintu byo guteranya koko ko ntaho bizatugeza ? aba ba Patric na ba Kelly koko ninde baroze? aba bantu ko duhorana na mbere yuko Patric ataha i Kigali ko twari kumwe tumusezera ko ntari numva ahatira umuntu politike na rimwe??
Uretse gusebanya ikindi mushoboye ni iki ? Ese ko mbona abantu nk’aba Gallican birirwa batangaza impuha zidafite ikibuno n’umutwe we yariye ubwande ? ahahhahahaa! Paul Kagame ni ishuti yacu nk’urubyiruko nicyo gituma tuzamugwa inyuma. Izi mvuzivuzi turazimenyereye. Ese kuki buri gihe bahera kubyo abandi bapanze bakabona kuvuga ? Ni uko bo nta mind yo gutekereza no gupanga bafite ahahahahah! Isi irikoreye. Ariko simwe ni umugati.
Imana ibongere inema zo gushishoza.
Muvunyi
Uwanditse iyo nkuru nigipinga gikuru cyane kiba aha muri canada… Ashaka gukora uko ashoboye ngo yerekane ko ntamahoro ahari kugira Kagame areke kuza… Numuntu uzwi cyane inaha wigipinga… Ahubwo murebe neza niwe ushobora kuba afite ubwo burozi…. Sintanga izina rye ariko ariyizi… So STFU…
Muraho mwese,
Ndibaza ko aba banditse iyi nkuru ari abashaka kubuza abantu gusa kujya muri Rwanda day. Ariko ubu mwese muzareka gufata abantu nk\’ibigoryi ryari? Mbese uretse kwandika ibi bintu bitagira gihamya na mba, ukabwira abantu igituma udashaka ko bajya muri uriya munsi bakumva gifatika nti bahajye, utakombye gushaka kuturagira nk\’inka? Ubu se ko watinyutse gushijna Eric mu ruhame ibintu bidafite gihamya ku rundi ruhande ngo abo ashaka kugirira nabi amazina yabo n\’ibanga ku bw\’umutekano wabo???? Ubwose urabahisha nde ko nk\’uko ubyivugira ushaka kubagirira nabi abazi déjà ?!!!! Cyereka niba aritwe ushaka kubahisha bivuze ko batabaho ibyo uvuga ari ibifitirano gusa. Njye nzi neza Eric kuva i Butare uzabaze n\’abandi bamuzi neza ni umuntu w\’imfura ubwo butindi mubamo mumwitirira ntiyabujyamo kandi nagirango nkubwire ko njye n\’inshuti zanjye tuba Montréal nta numwe uzatubuza kujya mu munsi w\’abanyarwanda uzabera Toronto, ubwo mwe niba mutakiri abanyarwanda bonne chance.
Bullshit… We all know who is spreading the rumor… i don’t even care to say your name G G gusa ibyo ukora byose, it won’t work… Don’t you think you are wasting your time with this nonsense ngo uburozi warangiza ugatinyuka nogushyiraho ama photos yabantu bataguhaye nuburenganzira? I hope they sue your cheating ass for everything you got… which is not much…. Ahubwo ubwo burozi barebe neza ko utabutanga ariwowe ukabeshyera abana babandi…. STFU
Abazi uwo Mudahogora Chantal ngo yabaye Evangeliste,yigisha Bibiliya.Ariko kandi ngo n’umunyaburiganya butey’inkeke,ngo ntaho yicara adateranya,kandi ngo akaba ar’umugome wo mu rwego rwo hejuru.Mu makuru yavuzwe cyane ino nuko Yigeze gufungirwa i Kigali azize kuba ngo yaribye abana ba musaza we,akabeshyea nyina wabo amwizeza ko aje kubajyana bose muri Canada.Icyakurkiyeho nuko yataye uwo mubyeyi w’ikimuga muri Ouganda afat’indege aza muri Canada maze umubyeyi asigara yifumbereje.Murumva ko nta muntu wagir’ibyo atar’umurozi.N niba rero Leta y’u Rwanda yamukoresha nta gitangaza kirimo,bapfa kumwihera cash,maze akazi akagakora nta shiti.Ababana nawe za Toronto ngo ntabyo atajyamo,akunda ngo kugaragara,binyuranye n’ako kazi ke ka maneko.
Ariko noneho mwararindagiye, politiki yarabananiye none musigaye mwirirwa mu matiku no kwinjira mu buzima bw’abandi n’ibibera mu miryango yabo. Albert ubu nawe utuzaniye inkuru. Nimukore politiki muve mu matiku, kwinjira mu buzima bw’ite bw’abandi sibyo bizabageza kubutegetsi.
Ibi bintu biranasekeje cyane kuko birerekana how desperate these people are…. Ngo uburozi harya? Sinunva abantu babagabo nka Gallican nundi bita Martin birirwa ba postinga ama BS kuri fcbk day and night ngo berekana uburyo umukuru w\’igihugu cyacu Paul Kagame who did nothing but kutwubakira igihugu mugihe cy\’imyaka mike cyane ariko bakiirwa bamusebya ukagirango bo uretse utugambo birirwamo haricyo baratugaragariza ngo batwereke mubikorwa ibyo ngo bashaka ko bihinduka… Mwabagabo mwe nimwicare mutuze sha mureke abanyabwenge batware igihugu, tumaze kubahaga pe surtout kubyuka mucyakare dukubitana nubu message muba mwa postinze. Rwanda day tuzayijyamo duhagaze twemye dushyigikire umukuru wigihugu cyacu dukunda cyane. Murekeraho kwi ridiculisa it\’s getting annoying
Intore ntiganya ahubwo yesa imihigo, abavuga ibyo batazi batureke dukomeze twese imihigo, Paul Kagame amaze igihe kirekire adakandagira hano muri Canada, none ngo yaba agiye kuza kwihesha agaciro muri cya gikorwa yise Rwanda day ariko abeshi bita Kagame day, umuntu yakwibaza impanvu itumye noneho yunva yasunutswa utuzuru muri Canada nyuma yigihe kirekire atahakandagira “imyaka irenga 7 yose ” , ikindi kandi nuko kuba Kagame yagaruka Canada byamuha ikizere ko noneho politike ye yaba igenda igaruka mu nzira nziza nyuma yaho amahanga meshi amaze ku mukuraho amaboko, ndetse no kumushyira ku karubanda ko ariwe nyirabayazana wo guteza ibibazo muri Africa yo hagati. ikibazo cyajye nfite ku munyarwanda ukunda u Rwanda , ni mpanvu ki Paul kagame atacyemura ibibazo afite wenyine, agatanga ituze mu banyarwanda bose , akavana urwicyekwe mu bahutu no mu batutsi? akareka abanyarwanda bakwishyira bakizana ntacyo bikanga, hari umuntu twaganiriye utuye hakurya hariya muri Canada arabwira ngo ibyo byose abitanze ntabwo yakongera kugira ingufu mu banyarwanda. None ndabwira bamwe mundakoreka birirwa bavugira hano kuri internet gutanga ibitekerezo byadufasha kubaka u Rwanda rwejo, nunvaga nzajya muri Rwanda day ariko maze gucyika intege maze gusoma iyi nkuru, aba bahungu bose ndabazi kandi abeshi n\’inshuti zajye, ibi bintu nari narabyunvise ariko ngirango n\’amasimwe, ariko ikibabaje nuko abi bintu bivugwa k\’urubyiruko nyarwanda biteye isoni, kwibasirwa ndetse no kuba ibikoresho by\’ubutegetsi. none ndibaza impanvu abanyarwanda bandika hano kuri blog baba bahakana ibintu batahagazeho , aho kureka Eric cyangwa Sharangabo ndetse n\’abandi bose mbona bavuzwe muri iyi nyandiko ngo nabo bakoreshe inyandiko basobanurira abanyarwanda ibibavugwaho, kuvuga ngo ababyandika murabazi ntacyo bihindura mu mutwe yabantu babisonye, jyewe ndi eric cyangwa sharangabo nagahamage inyenyeri news najye ngatangaza inyandiko ihakana cyangwa inyomazo ibyamuvuzweho. naho gukomeza kubeshya urubyiruko ngo ruze gukoma amashyi ndunva ntacyo byatumarira usibye gukomeza guteza urwicyeko hagati mu banyarwanda. ikindi kandi nuko ubu nibaza icyo kagame azabwira abanyarwanda bazaza gukoma amashyi mugihe nta numwe ushobora kumubaza ibibazo byugarije u Rwanda , aba bose bavuga hano bose bazaba bakoma ashyi abandi baririmba izina rye , ndarangiza nsaba abanyarwanda rwose gufungura amaso bakareba kure rwose bakareka gukoma amashyi ahubwo bagahitamo kuvuga ukuri mu banyarwanda.