Urubanza rw’ikinamico ya politiki hagati ya FPR-Inkotanyi n’umuryango wa Assinapol Rwigara
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2017, nibwo hongeye gusubukurwa urubanza rw’umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Ababuranishwa muri uru rubanza rw’ikinamico ya politiki ni Madame Adeline Mukangemanyi Rwigara (umupfakazi wa nyakwigendera Assinapol Rwigara), Diane Rwigara na murumuna we Anne Rwigara (abakobwa b’uyu nyakwigendera). Uru rubanza buri gihe ruhuruza imbaga itabarika, polisi nayo igashyira iterabwoba ku baturage n’itangazamakuru mu mugambi wo kuburizamo no gucecekesha burundu umuntu wese ushaka kwifatanya cyangwa se kwishyira mu kababaro k’uyu muryango. Kwakwa indangamuntu no gusabwa kubanza kwiyandikisha utanze umwirondoro wose, ni n’ikimenyetso gikomeye cyo gushaka gucecekesha burundu utavuga rumwe n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi ubu riri kubutegetsi! Isesengura mu gihe tugitegereje umwanzuro w’ubucamanza.
Ku wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017, ubwo uru rubanza rw’umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara rwasubikwaga ku nshuro ya gatanu, umwe mu bana w’uyu nyakwigendera Rwigara, yaragize ati: »Ndasaba Paul Kagame kuturekure njye n’umuryango wanjye ». Aya ni amagambo nyirizina ya Diane Rwigara washatse guhangana na Paul Kagame mu ngirwamatora yo muri uyu maka w’2017.
Aya magambo Diane Rwigara yavugiye mu rukiko kuri iriya tariki yo ku wa mbere, igihe yari ahawe ijambo ngo yisobanure ku ibyo aregwa. Kuvuga aya magambo ayageza kuri perezida Paul Kagame mu ruhamwe kandi abinyujije ku bacamanza n’abaje gukurikira uru rubanza bose, ni ikimenyetso gikomeye: Diane nk’umwali n’umutegarugori w’umunyapolitiki; byongeye kandi w’umucikacumu, aha yashatse kwerekana rwose ko uru rubanza rutari mu rwego rw’imanza zisanzwe. Ni urubanza rwa politiki ariko ku uburyo bwihariye.
Diane Rwigara yashatse kwibutsa perezida Paul Kagame n’ishyaka rye FPR-Inkotanyi ko hagati yabo bombi – ni ukuvuga hagati ya FPR-Inkotanyi n’umuryango nyirizina wa Assinapol Rwigara – bagiranye igihango gikomeye n’amasezerano mu gihe cy’intambara ya 1900-1994; aho FPR-Inkotanyi yashakaga gufata ubutegetsi ikoresheje uburyo ubwo aribwo bwose bushoboka . Ni uburyo uyu mukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara yongera kwibutsa Paul Kagame na FPR ko ubu ibintu bigeze iwa »Ndabaga »; ko Paul Kagame na FPR ye batatiriye icyo gihango; ko mu izina rya FPR-Inkotanyi Paul Kagame yakagombye gufata icyemezo cya kigabo bakareba uko bagarurira bugufi.
Ni uburyo bwo kwereka FPR-Inkotanyi na Paul Kagame ko mu izina ry’abafashije FPR-Inkotanyi gufata ubutegetsi (uyu muryango wa Assinapol Rwigara urino kimwe n’abandi baherwe bose nka Rujugiri Tribert Ayabatwa) no mu izina ry’abatutsi b’abacikacumu bose, badashaka amakimbirane no guhangana; ko ahubwo ubu igikwiye kandi cyatuma ibintu bigaruka mu buryo haba ugusasa inzobe hagati y’abagiranye igihango. Impamvu enye mperaho nemeza ibi ni uko:
1) Uyu mwali Diane Rwigara watinyutse akavuga ati: »Ndasaba Paul Kagame kuturekure njye n’umuryango wanjye » yabivuze nyuma yo kwerekana ko impamvu akurikiranywe ari uko yashatse guhangara Paul Kagame mu matora, igihe abandi hafi yabose cyane cyane abiyitaga abakandida bamukomeraga mu mashyi bagatinya gutunga agatoki ibitagenda neza no kuvuga bemye ibibazo nakuri by’ingutu byugarije igihugu kandi bikwiye kwitabwaho no gukemurwa mu maguru mashya. Yibukije ko yinjiye mu rubuga rwa politiki ko ibyo aregwa nabyo bigomba kureberwa mu ndorerwamo ya politiki mbere yabyose. Ibyo yabyemeje we ubwe agira ati: »(…) ikigamijwe ni ukunkura kuri sene (scène=urubuga rwa) politiki. (…) Ko banyimye kandidatire (candidature) yo kwiyamamaza; ko batsinze 99%, ntibagombye kuba ba selebura (célébrant), Diane Rwigara baramushaka ho iki? Diane, niwe wenyine wiyamamaje? ». Yibukije kandi ko ibyo byatangiye igihe yari akimara gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora aherutse muri uyu mwaka. Muburyo bw’incamake yashatse kwibutsa ko nyuma yo gufindafinda amafoto y’urukozasoni yakwirakwijwe ku mboga nkoranyambaga (réseaux sociaux); amafoto abonekaho yambaye ubuza ari kumwe n’umwe mu abashobora kuba bari umukunzi we, yavukijwe nkana kwemererwa kwiyamamariza kuba perezida. Ni uburyo bwo kugaruka mu ncamake ku ubugome bukabije bwamugiriwe (bikozwe na Leta Paul Kagame ayoboye) n’uburyo akanama gashinzwe amatora kamushyize nkana hanze y’ikibuga muri iriya ngirwamatora iherutse;
2) Uyu mwali Diane Rwigara watinyutse akavuga adategwa ati: »Ndasaba Paul Kagame kuturekure njye n’umuryango wanjye » ni uko azi neza ko nta wundi watumye afungwa; ko ariwe wabikoze abishaka kandi ko ariwe ubu umufunze nta wundi. Kuba yaravuze ibi abishimangira ni ukwibutsa ko mbere y’uko we n’umuryangowe bafatwa, Paul Kagame yari yabashumurije inkomamashyi n’ibisumizi bye igihe yavugaga ati: »n’abo numva ngo bashatse kuba umukuru w’igihugu ariko bikabananira, bose ntawe uri hejuru y’amategeko (…);
3) Uyu mwali Diane Rwigara watinyutse akavuga ko asaba Paul Kagame kuturekura we n’umuryango we, azi neza ko ubusanzwe mu gihugu gifite imiyoborere myiza kandi kigendera kuri »demokarasi », urwego ry’ubutabera/ubucamanza ruba rwigenga. Kuba rero yaratinyutse akavuga ati: »Ndasaba Paul Kagame kuturekure njye n’umuryango wanjye », ntayindi mpamvu ni uko yashatse kwerekana ko inzego zose (nshingamategeko, nyubahirizategeko n’ubutabera/ubucamanza: pouvoir législatif, exécutif et judiciaire) ziri mu biganza bya afande Paul Kagame.
Ni uburyo bwo kwerekana ko ariwe wica agakiza; ko ubutabera buri ku ingoyi; ko abacamanza nyirizina ntacyo bashobora gukora namba mu bwisanzure; ko mbere yo kugira icyemezo bafata mu manza izo arizo zose (ariko cyane cyane imanza nk’izi za politiki hagati y’abantu bafashije FPR mu gufata kubutegetsi) burigihe babanza kujya ibukuru kubaza icyo banyirubwite bifuza ko cyakorwa.
Usesenguye kandi ugashyira mu gaciro, usanga Diane Rwigara yarashatse kwerekana ko abacamanza baburanisha uru rubanza nta bushobozi namba bafite (compétence) bwo kuruburanisha kuko umukuru w’igihugu, Paul Kagame, ariwe wenyine ubifitiye ububasha nyakuri. Ibi kandi bikaba bishatse kumvikanisha ko Diane yakurikiye neza akaba anaha agaciro amagambo ya perezida Paul Kagame aho yibasiraga uyu muryango;
4) Indi mpamvu mbona y’ishingiro yaba yarateye uyu mwali Diane Rwigara kwatura akavuga ati: »Ndasaba Paul Kagame kuturekure njye n’umuryango wanjye », ni uko kuva hakinwa ikinamico yo gusibanganya ibimenyetso no kuyobya uburari k’iyicwa rya se Assinapol Rwigara, umuryango w’uyu nyakwigendera wandikiye Paul Kagame ngo awufashe gushyira ahagaragara abivuganye Assinapol Rwigara ariko Paul Kagame kugeza magingo aya akaba atarigeze agira icyo abasubiza cyangwa ngo asabe inzego ze kuwusubiza.
Iyo usesenguye rero uburemere bw’iyi mvugo ya Diane n’aho yayivugiye (imbere y’abacamanza no mu ruhame rw’imbaga itabarika yari yaje gukurikira urubanza rwe), ni nko kwibutsa ko »ubutabera bukererewe buba butakiri ubutabera; ni n’uburyo kandi bwo gushimangira no guhamya ko kuri we, ise Assinapol Rwigara ntawundi wundi watanze amabwiriza yo kumwivugana utari Paul Kagame. Ni uburyo bwo kumushinja no nkwerekana ko kuva igihe ataragira icyo avuga ku urupfu rwe kandi yaratabajwe n’uyu muryango, yiyemereye we ubwe ko ariwe wamwishe.
Ni n’uburyo kandi bwo kwishingana no kwereka rubanda ko uko bizagenda kose amaraso ye azayaryozwa; byongeye kandi ko nawe (Diane) n’abo bareganwa (nyina na murumuna we) biyemeje guhangana na Paul Kagame na FPR ye, kabone n’iyo nabo bakwicwa bazira uko kuri ko kuvuga ko Paul Kagame ari umwicanyi. Ibi ni nabyo Adeline Rwigara yamye avugira ku karubanda igihe hakorwaga ikinamico ryo kwerekana ko uyu muryango wahamagajwe kwisobanura kuri polisi hanyuma ukanga. Twakwibutsa ko icyo gihe uyu mupfakazi Adeline Rwigara yateruye akavuga aranguruye mw’ijwi ry’uburakari kandi ritabaza agira ati : »Nimundeke mbivuge nimwe mwabazanye (…), mwa amadayimonimwe n’interahamwe mwe zo mu ubundi bwoko… ».
Mu ijwi y’umunyamakuru Eric Bagirayubusa w’Ijwi ry’Amerika murumva uko ibintu byagenze kuri uriya wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017; naho mu mpera murumva umunyamategeko Me Innocent Twagiramungu uko agaragaza ibintu bikwiye gusuzumwana ubushishozi mu gufata no gufunga uyu muryango wa Assinapol Rwigara.