Urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda rwongeye gusubika urubanza rwa Lt Col Rugigana Ngabo kugeza mu mpera z’ukwezi kwa kane.
Imyanzuro y’urubanza ubundi yagombaga gusomwa ku mugaragaro ku itariki ya 03/02/ 2012 ariko urukiko rutangaza ko rugikeneye gukora iperereza, rwimurira iburanisha kuri iyi tariki ya 06/03/2012.
Rugigana akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku byaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, ariko arabihakana avuga ko ari ibihimbano.
Ni iburanisha ribera mu muhezo kuva ryatangira mu mizi mu kwezi kwa cumi 2011.
Impamvu zituma rubera mu muhezo
Zimwe mu mpamvu z’iki cyifuzo zagaragajwe na Lt Faustin Mukunzi uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare, ni uko Lt Col Rugigana akurikiranyweho ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo.
“Urubanza rwa Rugigana rushobora kuba rufitanye isano n’urwa Kayumba”
Lt Faustin Mukunzi
Kandi ngo urubanza rwe rushobora kuba rufite aho ruhuriye n’urwa mukuru we Kayumba Nyamwasa bityo kurushyira mu ruhame bikaba byabangamira iperereza.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kubera amabanga ya gisirikare avugirwa muri uru rubanza, kubera mu ruhame byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu.
Umwanzuro utarashimishije Lt Col Rugigana watangaje ko ngo kuri we, kuburanira mu ruhame biri mu nyungu za rubanda kandi ko ngo ibyaha akurikirayweho nta banga ririmo.
Gusa Major Ndayisaba Bernard uyoboye iburanisha yatangaje ko imyanzuro y’urubanza izasomerwa mu ruhame.
Imyanzuro
Kugeza ubu impande zombi ziburana zamaze gushyikiriza urukiko imyanzuro yazo ya nyuma.
N’ubwo itariki y’isomwa ry’imyanzuro ya nyuma y’iburanisha yari yatangajwe, urukiko rwasabye igihe cyo gukora iperereza no kugenzura ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya.
Birimo kugera hamwe mu hantu havugwa mu iburanishwa ko habereye ibyaha, ariko ntihatangazwa ku mugaragaro.
Gusa uregwa n’uruhande rw’ubushinjacyaha bazaba bahari.
Maitre Godffrey Butare wunganira Col Rugigana yabwiye BBC ko nta kibazo afite ku cyemezo cy’urukiko kandi ko gikurikije amategeko.
Butare kandi yongeyeho ko iyi ngingo izafasha kugaragaza ibikenewe byose bisabwa n’urukiko kugira ngo rutange imyanzuro ishingiye, nk’uko abivuga, ku kuri kose.
Lt Col Rugigana Ngabo ahakana ibyaha aregwa yivuye inyuma kandi akemeza ko ngo nta shingiro bifite.
Cyakora aramutse ahamwe nabyo, ingingo z’amategeko ahana ibyaha ateganya igihano cyo gufungwa ubuzima bwose cyangwa guhabwa imyaka hagati y’itanu n’icumi y’igifungo.
Iburanisha rizongera gusubukurwa ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, mbere y’itangazwa ry’itariki nshya y’imyanzuro ya nyuma.

Rwema Francis

Source bbc gahuza.