Clare Akamanzi ntawe wamurenganya kubera yuko uRwanda abayemo ari ntaho ruhuriye nurw’ abashonji b’abanyamavunjya  banywa nyabarongo .

Ntabwo azi mucyahafi aho ariho. Ntabwo  aranyura iya Gitega ntiyagera “dobandi” no muri bannyahe zitandukanye zo muri Kigali usibye no mu cyaro.

No Muntara iyo ahagiye aba ari kumwe naba esikoti  nk’umuntu ufitanye ubucuti bwihariye na Boss akaba ari  n’ umwe mubantu bizewe , kuburyo ashobora gukoresha amafaranga ahishe muri comptes za Kagame uko ashaka .

Ntabwo twanze ko Urwanda rutera imbere.

Ayo mafaranga mutanga  ngo murumenyekanisha iyo muyashora mukudushakira amazi yo kunnywa ntiduhore turwara amibes , mukayashora muri campagnes zo  gucyemura ibibazo by’ isuku ( amavunjya etc), mukayatangiza imishinga ikiza abaturage inzara ntawe wari kubigaya.

Guteza imbere Urwanda  ni urwitwazo kuko mubyukuri , RDB icyo yakoze nugushimisha Kagame . Kugirango avugwe , agaragare nk’ icyamamare , nkumuntu “ wa hatari” nkuko  tubyita mu ikinyarwanda cy’ aba jeunes.

Nimusigeho, nimurekere aho.

Hari ubundi buryo bwo kwamamaza igihugu , kigasurwa mudashinyaguriye abanyarwanda.

Ubundi  , ko mwari mwabyemereye muri ya nama y’ingirwa mushyikirano,  kuberiki mutamanutse , ngo mujye kureba abo baturage banyu , mumenye uko babayeho, mubanze mukemure ibibazo byabo   mbere yo kujya gushaka ababasura?

Ubundi no mumuco wacu si uko bigomba kugenda ?

Umuntu ajya gutumira abamusura  atabanje gukora isuku murugo rwe ?

Mujya gushimisha Kagame wanyu mugakora amahano.

Ngo  ni bamushime mbere yuko bashima Imana !

Noneho mugeze aho mujyana amafaranga y’ imfashanyo amahanga  aba yahaye Urwanda kuko rudashoboye kwibeshaho ngo kugirango atunge ikipe yamaguru afana ?

Ngo ni uguteza imbere Urwanda? 

Muteye isesemi ni impamo y’ Imana.

 

Christine Muhirwa

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/image-7.jpg?fit=265%2C190&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/image-7.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitarePOLITICSClare Akamanzi ntawe wamurenganya kubera yuko uRwanda abayemo ari ntaho ruhuriye nurw’ abashonji b’abanyamavunjya  banywa nyabarongo . Ntabwo azi mucyahafi aho ariho. Ntabwo  aranyura iya Gitega ntiyagera “dobandi” no muri bannyahe zitandukanye zo muri Kigali usibye no mu cyaro. No Muntara iyo ahagiye aba ari kumwe naba esikoti  nk’umuntu ufitanye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE