Inkuru dukesha igihe.com

Nubwo ubwicanyi bwigeze kwibasira bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya butari bukivugwaho muri iyi minsi ya vuba, ku wa mbere w’iki cyumweru uwitwaga Gahongayire Julienne wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge na we bivugwa ko yakoraga uburaya yarishwe anakatwa bimwe mu bice by’umubiri.

indaya

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 25 ngo yasanzwe n’abantu ahazwi ku izina ryo kwa Mutwe, bamuvana mu kabari nk’abantu baziranye bajyana iwe nyuma haza kumenyekana inkuru y’uko yapfuye.

Mu babonye umurambo w’uyu mukobwa ngo yari yanogowemo amaso n’ururimi, ndetse ngo yari yanakaswe imyanya ndangagitsina ye.

Polisi iratangaza ko kugeza ubu hamaze gufatwa umuntu umwe ukekwaho uruhare muri ubu bwicanyi, ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Spt Badege Theos mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda dukesha iyi nkuru.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko Gahongayire wakomokaga mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye abamwishe bamukuyeho bimwe mu bice by’umubiri , ibikorwa yise “ibikorwa by’agashinyaguro” .

Polisi ivuga ko hagikomeje iperereza ku baba bari inyuma y’urupfu rwa Gahongayire.

Abakora umwuga w’uburaya bigeze kwibasirwa mu mwaka ushize wa 2012, aho abasaba 15 bishwe mu gihe cy’amaze atatu gusa. Ariko kuva aho Polisi ifatiye bamwe mu bakekwagaho uruhare muri ibi bikorwa byari bimaze igihe nta hantu byumvikana.

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/indaya.jpg?fit=140%2C161&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/02/indaya.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSInkuru dukesha igihe.com Nubwo ubwicanyi bwigeze kwibasira bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya butari bukivugwaho muri iyi minsi ya vuba, ku wa mbere w’iki cyumweru uwitwaga Gahongayire Julienne wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge na we bivugwa ko yakoraga uburaya yarishwe anakatwa bimwe mu bice by’umubiri. Uyu mukobwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE