Captain Gakwerere Francis
Amakuru atugezeho n’uko bamwe mu bakekwaho kuba baragize uruhare mu guhotora Col Patrick Karegeya, baba bafashwe. Muli abo harimo umucuruzi Vital Hitimana ubundi uzwi kwizina rya General akaba ari umucuruzi mu gihugu cya Mozambique i Maputo mu gace ka Zimpeto. Undi nawe wafashwe ni Damien Bongwa nawe ucururiza muri Maputo akaba akora n’akazi ka‘’demarcheur’’, ako ngo n’akazi ko gufasha abantu kubona amazu yo guturamo, kugura, ndetse no kubona ibyangombwa byogukolera mu gihugu cya Mozambique.
Undi wafashwe kandi wari wumvikanye cyane mu magambo waba akekwaho kuba yarahotoye nyakwigendera ni: Capt Gakwerere Francis wahoze akorera mu barinda Perezida Paul Kagame, bose bafashwe na Police izwi kw’izina rya ‘’Rapid Intervention’’ ibi ngo byakozwe k’ubufatanye bw’ibihugu byombi Afurika Yepfo na Mozambique. Abafashwe bose barafunze.
Twabibutsa ko Capt Gakwerere ubwo yahungaga akava Afurika Yepfo amaze gukorera ishyano Gen Kayumba Nyamwasa, nabwo yanyuze muri Mozambique, amakuru dukesha ibiro by’iperereza ry’ibihugu byombi n’uko ngo yari atwawe n’uwiyita General aliwe Vital Habimana, ubwo bali kumwe n’undi mu nyarwanda tutemerewe gutangaza izina muli aka kanya igihe ntacyo aregwa.
Ismael Apollo Kiririsi we yahise asubira i Kigali n’ubwo aba mubonye ejo kuli UTC bavuga ko yali alinzwe n’abasilikare ngo yisobanura ko we abeshyerwa kuko ngo afite ticket ye yerekana ko yageze i Kigali kuli 29/12/2013 n’ubwo kuli 31/12/2013 yali muli Afurika yepfo, bishaka kuvuga ko yagiyeyo akoresheje impapuro z’impimbano.
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/shapeimage_21.png?fit=400%2C300&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/shapeimage_21.png?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSCaptain Gakwerere Francis Amakuru atugezeho n'uko bamwe mu bakekwaho kuba baragize uruhare mu guhotora Col Patrick Karegeya, baba bafashwe. Muli abo harimo umucuruzi Vital Hitimana ubundi uzwi kwizina rya General akaba ari umucuruzi mu gihugu cya Mozambique i Maputo mu gace ka Zimpeto. Undi nawe wafashwe ni Damien Bongwa nawe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE