Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi yatse ruswa y’ibihumbi 300 mu cyunamo
Umuyobozi wa RMC, Muvunyi Fred mu kiganiro yahaye abanyanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mata 2014, yasobanuye ko Gatera Stanley yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu mu ijoro ryo kuwa 16 Mata 2014, akekwaho kwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi 300 (300.000 Frw) nyuma yo gukangisha umuturage ko azamwandikaho amusebya mu kinyamakuru cye, Umusingi.
Gatera ngo yasanze akabari kari gukora mu cyunamo I Kanombe mu Mujyi wa Kigali, abwira nyirako ko natamuha ayo mafaranga azamwandikaho amusebya. Nyuma rero y’uko uwo muturage abonye ko atabyihanganira yamenyesheje Polisi, amaze kuyamuha Polisi imuta muri yombi agifite ayo mafaranga.
Fred Muvunyi kuri iki kibazo yakomeje agira ati, “kubera rero imikoranire myiza dufitanye na Polisi n’Urwego rw’Umuvunyi, Polisi yaje kumurekura tumaze kuyigezaho uko iki kibazo twagikemura. Bitandukanye cyane n’ibyo abantu bavuga ko Gatera Stanley yafashwe kubera ibindi.”
Naho ku kibazo cy’umuyobozi wa Radio Amazing Grace, Ntamuhanga Cassien, Fred Muvunyi avuga ko “nyuma yo kumenya amakuru yisumbuye kuyo yari (RMC) ifite mbere, iratangaza ko ikibazo cye kidafite aho gihuriye n’umwuga w’itangazamakuru, bityo ikaba itegereje ibyemezo bizafatwa n’inzego z’ubutabera kuri ubu zirimo gukora akazi kazo.”
Muvunyi Fred yavuze kandi ko, “RMC iboneyeho umwanya wo kwibutsa ko itishingira ibyaha by’abanyamakuru bitagira aho bihuriye n’umwuga wabo.”
Ntamuhanga Cassien ni umwe mu bantu 4 batawe muri yombi na Polisi bakekwaho kugira uruhare mu migambi y’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ku kibazo cy’umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’urubuga rwa interineti rwa ireme.net, Ntwali John Williams, byahwihwiswaga ko nawe yaba yatawe muri yombi, uru rwego rw’abanyamakuru bigenzura ruvuga ko atatawe muri yombi kuko yumvikanye kuri Radio Isango Star, kuri uyu wa 16 Mata 2014, avuga ko ari muri Uganda muri gahunda za bwite.
Muvunyi Fred yakomeje abwira abanyamakuru ko, “bimwe mu byo tumaze kumenya ni uko yatembereye, nk’uko yagiye abitangaza ahandi.”
Ntwali Williams muri icyo kiganiro yahaye Isango Star, yavuze ko yitandukanyije n’urubuga ireme.net kuko ngo rwashimuswe n’abantu atazi, bandikaho ibyo bashaka ngo kuva tariki 13 Mata 2014.