Umuyobozi w’ikinyamakuru Indatwa Byiringiro Jean Elisée (Ifoto/Umuhoza G) 

 

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Indatwa yasabwe n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) gutanga ibimenyetso ku nkuru yanditse kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
MINAGRI ivuga ko ikinyamakuru Indatwa cyayiharabitse mu nkuru yacyo ifite uyu mutwe: “Bamwe mu bakozi ba MINAGRI babonera indonke mu mahirwe agenewe amashyirahamwe.”
MINAGRI ivuga ko itigeze yohereza mu mahanga umuntu utabikwiriye ku nyungu za bamwe mu bayobozi bayo; nk’uko bivugwa muri nkuru ya Indatwa yasohotse muri Werurwe 2015.
Ikinyamakuru Indatwa cyanditse ko umushinga wa MINAGRI ushinzwe gutanga amakuru ku buhinzi (CICA ) wagombaga kohereza muri ayo mahugurwa umunyamakuru uturuka mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora inkuru ku buhinzi.
Gusa abagize iryo shyirahamwe ry’abanyamakuru bakora inkuru ku buhinzi, naryo rinenga ibivugwa n’ikinyamakuru Indatwa, aho ryemeza ko uwoherejwe ari umunyamuryango waryo.
Abajijwe icyo ashingiraho avuga ko uwoherejwe atari umunyamuryango w’iryo shyirahamwe, umuyobozi w’ikinyamakuru Indatwa, Byiringiro Jean Elisee, yavuze ko afite ibimenyetso ariko atahita atanga ako kanya.
Byiringiro avuga ko ngo kuba hari umuntu wagombaga kugenda nyamara umwanya we ukagendamo undi muntu ari byo yita indonke kuri bamwe mu bakozi ba MINAGRI.
Kuba avuga ko ngo hari benshi boherezwa muri ubu butumwa batabifitiye ubushobozi na byo yavuze ko amazina n’imibare by’aboherezwa muri bene ubwo buryo atahita abitanga ariko na byo yemera ko azabizana.
Umuyobozi w’ikinyamakuru Indatwa akaba ari na we munyamakuru wanditse iyo nkuru, Byiringiro Elisee, anavuga ko bamwe mu bagize ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora inkuru ku buhinzi bamubwiye ko umukozi wa MINAGRI ushinzwe itangazamakuru, Karinganire Eric Didier, agira uruhare muri uku koherezwa kw’aba bantu batabifitiye ubushobozi.
Gusa Karinganire wanaje muri uru rubanza ahagarariye MINAGRI, yavuze ko ibi byose uyu munyamakuru yanditse ari ugusebanya ndetse na we ubwe kuko ngo atigeze amuha ijambo muri iyo nkuru.
Abajijwe impamvu yavuze umuntu mu nkuru ariko ntamuhe ijambo ngo agire icyo avuga ku bimuvugwaho, Byiringiro yavuze ko yashatse kumuha ijambo ntamubone ariko uvugwa akavuga ko atigeze amubaza.
Kuri iyi ngingo, byarangiye Byiringiro asabye imbabazi.
Ibimenyetso byerekana ko uwoherejwe mu Buholandi atari we wagombaga kujyayo, Byiringiro yavuze ko azabitanga tariki ya 29 uku kwezi saa tanu z’amanywa, naho ibimenyetso ku bindi avuga mu nkuru ye akazabitanga nyuma y’ibyumweru bibiri.
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rumaze kuburanisha ibirego 70 kuva rwashyirwaho kuwa 27 Kanama 2013.
Source: izuba rirashe
Placide KayitareAFRICAPOLITICSUmuyobozi w’ikinyamakuru Indatwa Byiringiro Jean Elisée (Ifoto/Umuhoza G)    Umuyobozi w’Ikinyamakuru Indatwa yasabwe n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) gutanga ibimenyetso ku nkuru yanditse kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI). MINAGRI ivuga ko ikinyamakuru Indatwa cyayiharabitse mu nkuru yacyo ifite uyu mutwe: 'Bamwe mu bakozi ba MINAGRI babonera indonke mu mahirwe agenewe amashyirahamwe.” MINAGRI ivuga ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE