Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma kuri uyu wa Gatanu yemeje ubwegure bw’uwari Umuyobozi w’ako Karere Niyotwagira François, weguye ku mpamvu we yavuze ko ari ize bwite.

Amakuru y’ukwegura kw’uyu muyobozi yageze kuri IGIHE mu minsi ibiri ishize ariko we kuri uyu wa Kane mu gitondo akaba yari babiteye utwatsi, ubwo twabimubazaga akaba yaragize ati :”Ubu nicaye mu biro ndi gukora akazi”.

Kuko inkuru yari yabaye kimomo byatumye tuvugana n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette ariko nawe aduhamiriza ko ntabyo azi mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence we yari yaduhamirije ko ayo makuru yayumvise ariko akaba atazi ukuri kwayo.

Niyotwagira François yari umwe rukumbi mu bayobozi b’uturere ukomoka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), iyi yari manda ya kabiri yari amaze gutorerwa ngo ayobore Akarere ka Ngoma.

Tuganira n’umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Rwamurangwa Steven nawe yaduhamirije ko Niyotwagira yeguye, ndetse ubwegure bwe bukaba bwemewe. Yavuze ko hakurikijwe uko amategeko abiteganya, Akarere kagiye kuyoborwa mu buryo bw’inzibacyuho n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu ariko mu gihe kitarenze iminsi 90 hakazatorwa umuyobozi mushya.

Muri manda y’abayobozi b’uturere yashize, benshi mu bari batowe bagiye begura ku mpamvu zitandukanye ku buryo manda yabo yagiye kurangira hasigaye mbarwa.

Andi makuru turakomeza kuyabakirikranira.
Source igihe.