Umuyobozi wa Radio “Ubuntu butangaje “yaburiwe irengero
Ejo Kuwa mbere tariki ya 7 Mata 2014 nibwo Umuyobozi wa Radio ya Gikirisitu” ubuntu butangaje” benshi bita “Amazing Grace” Ntamuhanga Cassien w’imyaka 35 yaburiwe irengero. Kuri uyu wa kabiri Polisi yadutangarije ko yamenye iyi nkuru ndetse ikaba yatangiye iperereza.
Ufitinema, murumuna we avuga ku ibura ry’umuvandimwe we
Umuvandimwe wa Ntamuhanga , Ufitinema Straton babana ndetse banakorana yavuze ko mukuru we yavuye murugo ku gicamunsi nka Saa munani z’amanywa kuwa 7 Mata 2014, gusa ngo ahagana saa moya yavuganye n’umwana wo mu rugo wari wagiye mu ijoro ryo kwibuka ryaberaga kuri Stade Amahoro amubwira ko bari butahane..
Nyuma yaho nibwo Cassien yahamagaye uwo mwana amubwira ko ngo yatashye ageze ku Gishushu maze uwo mwana atega izindi modoka zisanzwe arataha .Uwo mwana yaratashye ageze mu rugo afatanya n’abandi kumutegereza.
Ufitinema yagize ati”Twamutegereje nka Saa tanu kugeza mu gitondo,maze mu gitondo tubaza uwitwa Kalinijabo Jean De Dieu bakorana atubwira ko imodoka ye yazanywe n’umuntu atazi ahita yurira moto yari imutegereje”
Ufitinema yahamagaye Telefoni igendanwa ya Cassien Saa yine ntiyamufata ndetse amwoherereza ubutumwa ntiyasubizwa.Ubu imodoka iparitse imbere yo Kwa Ndamage hafi ya T2000 imbere y’aho Radio Ubuntu butangaje ikorera mu mujyi wa Kigali.
Ahagana Saa cyenda Kuri uyu wa kabiri bari bagitegereje aribwo uwitwa Jean Paul yabimenyesheje Abashinzwe umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu mujyi wa Kigali Umuvugizi wa Polisi y’ igihugu mu mujyi wa Kigali S.Supt. Mwiseneza Urbain yadutangarije ko mu bugenzacyaha aya makuru yabagezeho ndetse bakaba batangiye iperereza.
Ntamuhanga Cassien akaba yaratangiye kuyobora Radio Ubuntu butangaje igishingwa kuva yatangira.
Imodoka ye yari amaranye amezi abiri ndetse yari ataramara kwishyura nk’uko tubikesha abayimugurishije. Niyo yabashije kuzanwa n’abantu batazwi bayigeza ku kazi ke.
Umuryango we ukaba ubu uri mu gihirahiro cyo kutamenya aho umuntu wabo ari, niba se agihumeka.
Cassien iyo yajyaga ahatari ku kazi ari butindeyo umuvandimwe we avuga ko yabibamenyeshaga..
Ubusanzwe Cassien Ntamuhanga abana n’abavandimwe bagera ku munani akaba ariwe unabafasha mu mibereho.
Ntacyo bacyeka nk’ikibazo gikomeye yaba yari afitanye n’uwariwe wese cyatuma ashimutwa cyangwa yicwa.
Imodoka ye yazanywe ku kazi ke n’abantu batamenye
Ikirenga.com
UMUSEKE.RW