Umutego wa Kabila urashibukana abamurwanya nibadakenga – Isesengura rya Dr Kayumba
Kuri we ngo Tshisekedi amajwi yayahawe na Kabila kugira ngo atege umutego ‘opposition’,
Kabila ngo ashobora gutinda kurekura ubutegetsi ‘opposition’ nibashwana.
Dr Kayumba Christopher Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru, aravuga ko kuba Félix Tshisekedi yatangajwe nk’uwatsinze amatora mu majwi y’agateganyo muri Congo Kinshasa biha amahirwe cyane Perezida Joseph Kabila ushaka gucamo ibice abamurwanya.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa kane mu gitondo, Dr Christopher Kayumba yavuze ko atatunguwe no kuba Tshisekedi ari we watsinze.
Ati “Kuva Kiliziya Gatolika yavuga ko uwatsinze amatora imuzi ikanasaba ko Komisiyo y’Amatora imutangaza, iriya dosiye yo muri Congo ndayikurikirana, naketse ko Perezida Kabila nyuma yo gushaka ko umukandida ashyigikiye, Emmanuel Ramazani Shadary yaba ari we utsinda amatora, yashatse ko Umukandida utari uw’Abazungu, bita uw’Abakongomani yaba ari we utsinda, kugira ngo Perezida Kabila, icya mbere yirinde imvururu, ariko n’abatamushyigikiye abashwanishe binyuze mu mvururu zishobora kuvuka. Nari maze iminsi itatu cyangwa ine mbona ko Félix Tshisekedi ari we uzatsinda amatora nkurikije uko ibintu byari bimeze.”
Dr Kayumba avuga ko mu bakandida batatu bari mu matora ya Perezida muri Congo Kinshasa, ari bo Félix Tshisekedi, Emannuel Ramazani Shadary na Martin Fayulu, aba bose hari uko abatuye Congo Kinshasa bababonaga n’uko itangazamakuru ku ruhando mpuzamahanga ryababonaga.
Shadary yabonwaga nk’umukandida wa Kabila, ndetse bishoboka ko Kabila yazakoreramo na nyuma akaba yagaruka ku butegetsi.
Ati “Martin Fayulu yari umucuruzi ukomeye, n’ukuntu Kiliziya Gatolika yari imushyigikiye bamwitaga umukandida w’ ‘Abazungu’. Ugiye no kureba mu Karere ntabwo Leta zari zimushyigikiye, nkibaza ko Kabila atari umuntu yakwizera yari gutuma atsinda amatora.”
Uyu ni umutego Kabila yashanditse abatavuga rumwe na we
Dr Christopher Kayumba avuga ko hari amahitamo abiri kuri Martin Fayulu utemera ibyavuye mu matora, muri yo harimo guhamagarira abayoboke be kwigaragambya cyangwa kugana iy’inkiko.
Fayulu nahamagarira abe kujya mu muhanda, Félix Tshisekedi na we abe baraba bari mu muhanda bishimira intsinzi, Kabila arahita aba nka Papa mu rugo ahosha imirwano y’abana, bityo igihe haba imyigaragambyo Kabila yaguma ku butegetsi.”
Dr Christopher asanga iyo turufu Kabila yakoresheje imufasha gushyira bariya bamurwanya aho abashaka, bityo bikaba bisa no gushaka intebe y’ubuyobozi bigoye kuri bo kugeraho, ariko ngo umuti ni umwe ni uwo kuba bashyira hamwe.
Ati “Icyafasha Félix Tshisekedi ndetse kigafasha na Fayulu ni ukwemera ko Kabila yabibye umugono, bakavuga bati ‘dushyigikire Félix Tshisekedi’. Naho nibazana iturufu yo kujya mu muhanda, Kabila araguma ku butegetsi, nibanazana iturufu yo kujya mu nkiko, kuko inkiko Kabila aziyobora azazisaba ko zibitinza.”
Kuri we ngo Fayulu ni yiyunge kuri Félix Tshisekedi ndetse amwisabire umwanya mu buyobozi.
Aya matora yo muri Congo Kinshasa, ibyayavuyemo bigaragaza ko Félix Tshisekedi, afite 38,57% ku majwi y’agateganyo, mu gihe ubwitabire bwari kuri 47,56%. Martin Fayulu ni uwa kabiri n’amajwi 35,2% naho Emmanuel Ramazani Shadary ni uwa gatatu n’amajwi 23,8%.
Ibihugu by’Ububiligi n’Ubufaransa byatangaje ko bitemera ibyavuye muri ariya matora, ndetse Ububiligi buvuga ko bugiye gukoresha umwanya bufite mu Kanama ka UN gashinzwe umutekano kugira ngo mu minsi iri imbere baganire kuri ariya matora.
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW