Ingabo z’u Rwanda mu isoko rimwe, i Bangui, aho zagiye gucunga umutekano (Ifoto/Ububiko)
Minisiteri y’Ingabo yasohoye itangazo rishya rivuga ko umusirikari warashe bagenzi be bane agakomeretsa abandi 8 atirashe, ahubwo ko yarashwe.
Itangazo ryari ryasohowe mbere ryavugaga ko uwo musirikari yirashe nyuma yo kumisha amasasu ku basirikari bagenzi be b’Abanyarwanda 12, hapfamo bane ako kanya na we wa gatanu.
Iryo sanganya ryabereye aho ingabo z’u Rwanda zikambitse muri CAR (Central African Republic), kuri uyu wa 8 Kanama 2015, saa 05:45 mu Murwa Mukuru, Bangui
Muri iryo tangazo rishya, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo yasobanuye ko yishwe na bagenzi be kugira ngo adakomeza kubarasa kuko yari amaze kurasamo 12.
Brig Gen Joseph Nzabamwita ashimangira ko iperereza ryerekana ko iki ari igikorwa “cy’iterabwoba”.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro i Bangui, amakuru mashya atangazwa na RDF akaba avuga ko bari kwitabwaho n’abaganga; ko bose uko ari umunani bari koroherwa.
Central African Republic yibasiwe n’intambara zishingiye ku myemerere ubwo ubutegetsi bwa Francois Bozize bwatembagazwaga mu mwaka wa 2013, hitabazwa ingabo z’amahanga.
izubarirashe