Umusirikare w’u Rwanda yirasiye muri Centrafrique ahita apfa
Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique. Ifoto/ Internet
Kuri iki cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2015, Private Ngabo Jean Claude, umwe mu basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro i Bangui mu gihugu cya Centrafrique, yirashe arapfa.
Nkuko itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Joseph NZABAMWITA, rikaba rinagaraga ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo ribivuga, Ingabo z’u Rwanda zababajwe n’uru rupfu rw’uyu musirikare wapfuye yirashe.
Brig Gen Nzabamwita yakomeje avuga ko Ingabo z’u Rwanda n’Urwego rw’Ubutumwa rw’Umuryango w’Abibumbye(MINUSCA) biri mu iperereza ngo hamenyekane impamvu yateye uyu musirikare kwirasa.
Umuryango w’uyu musirikare kandi wamenyeshejwe iby’uru rupfu ndetse Ingabo z’u Rwanda zivuga ko zifatanije na wo muri ako kababaro.
Mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka wa 2015, undi musirikari w’u Rwanda yarashe bagenzi batanu barapfa na we ahita araswa na bagenzi be mu gihe undi wari wakomereye muri iryo sanganya yaje gushiririramo umwuka mu bitaro bya Nakasero byo mu gihugu cya Uganda.
– See more at: http://umuryango.rw/amakuru/Mu-Rwanda/Umutekano-23/article/umusirikare-w-u-rwanda-yirasiye-muri-centrafrique-ahita-apfa#sthash.K4RFgnWP.dpuf