Mafene aho yicaye yibaza

Nongeye kubasuhuza nshuti zanjye! Nyuma y’iminsi myinshi naburiye mu cyaro cya Nyamasheke ubu nongeye kucyigobotora ngaruka I Kigali. Wasanga bamwe mutangiye muvuga ko nagiye ntasezeye. Nibyo pe! Nanjye ntabwo byanshimishije iby’I Kigali bibarwa n’Abanyakigali.

Mbere y’uko njya ku ngingo yanjye nyamukuru reka mbabwire ibyambayeho: Muribuka ubwo mperuka kwandika mbabwira ukuntu nifuza guhura na Perezida wa Repubulika? Ni ubwo zari inzozi ariko aho umutindi yanitse ntiriva. Nabyutse nyir’inzu ambwira ko ngomba kumuha inzu ye bitarenze iminsi 2. Impamvu ngo yagombaga kuvugurura kandi ubukode bwagombaga kwikuba 3.

Natekereje aho nzerekeza n’agashomeri kahumuraga nsanga icyemezo ari ugusubira icyaro. Icyaro ni cya kindi namwe mutayobewe rero. Muribuka mu myaka hafi 3 ishize ubwo nahungiragayo nabwo ubuzima bwa Kigali bwambihiye? Iyi Nshuro byambanye birebire, nimbabwira ko byabaye guhungira ubwayi mu kigunda ntimugire ngo ni urwenya.

Kujya mu cyaro kirimo inzara, kujya mu cyaro kirimo ubukene bukabije byambanye urujijo rukomeye kuburyo ubu nishimye ko nibura nongeye kugaruka I Kigali aho nongeye kubona siberi kafe maze nkasangiza ibitekerezo abakunzi banjye.

Nk’uko natangiye mbivuga, umushyikirano ngira ngo urabura iminsi itageze ku cyumweru. Ubu kandi ndabazi kudashaka amakuru kwanyu wasanga hari abatazi ko Umushyikirano ari urubuga ruhuza buri mwaka abayobozi n’abaturage na Mafene ndimo maze tukaganira ku iterambere ry’igihugu cyacu. Ubu murumva ntakwiye kugira icyo nsaba? Naba ntari umuturage mwiza pe!

Nshuti zanjye, hari agatabo mu myaka yashize nigeze gusoma aho bavugaga ko ku muntu uba mugi, kure cyane y’imirima y’ibigori n’ingano, ubuhinzi bugaragara nk’umukino w’abana. Nkibisoma nanjye numvaga ari umukino koko. Ariko iyi minsi namaze mu cyaro byanyeretse ko birenze umukino niba ubukorwa n’Abanyarwanda bukomeje gutya.

Wabonye umuntu umara umwaka akora akazi kamwe gusa: Guhinga ariko akamara umwaka adafite ibyo arya? Ubu muraje muvuge ngo Mafene ndakabije! Ibi mvuga si uko nabibwiwe cyangwa ngo mbisome mu kinyamakuru, ni ubuzima mazemo amezi 3 iyo niberaga mu cyaro.

Warwaye ryari? Kinga Metalike duhurire ku mufungo, na Ganira utahe, n’andi mazina ugira ngo ni umwijuto wateye abaturage kuzana aya mazina? Si aya gusa kuko hari n’abo numvise bayita Nzaramba ndetse hiyongeraho n’umugore wayo malariya. Amazina nk’aya nyaheruka ku Banyamerika baba babatiza ya miyaga ijya ibibasira. Twe byaje gute? Byagenze gute kugeza aho umuntu asigarana icyizere cyo kuramba gusa?

Niba hari ikintu gikwiye kuganirwa muri iyi nama izaba yiga ku iterambere ry’igihugu ni iki. Niba hari icyo Mafene nifuza ko cyavugwaho ni iki. Uve ku bavuga ko ngo abaturage ntibashonje ahubwo ntibabasha kurya ngo bijute! Uwavuze ibi nawe ni umunyarwenya kurusha Mafene. Umuhinzi ubyuka arwana n’ubutaka akoresheje isuka atariye ngo yijute ugira ngo yabasha kuyikoresha? Muzambaze njye mbimazemo iminsi.

Ntabwo Mafene nzanye ibya babandi bakomeje gusakuza ngo ibura ry’ibiribwa ryitwe inzara mu gihugu, nta n’ubwo nshaka ngo hagire ujya hariya imbere atubwire impamvu Nzaramba cyangwa Warwaye ryari yabayeho, Mafene ndashaka ko hagira umuntu ujya kuri mikoro za radiyo abwire abaturage icyakorwa kugira ngo iki kibazo ntikizakomeze kugaruka buri mwaka. Sibyo se? Mafene ndashaka kugaragaza ko ubuzima bw’uguhenda kw’Ibiribwa kuri I Kigali mu byaro ho babazwa igihe barwariye kandi nyamara ari indyo itaboneka uko bikwiye.

Ng’iyi inama y’Umushyikirano nshaka, ng’iki igitekerezo natanga ndamutse mbonye umwanya wo kugera aho izabera. Ubu ni nabwo butumwa mpaye abari kuyitegura, muzambarize ingamba ziri gufatwa ngo itazongera kubaho ukundi, naho ubundi nzahamagara kuri fone maze ikibazo nsabe Perezida wa Repuburika ambarize ababishinzwe bansobanurire. Nawe ndamwizeye. Azanyumva nta kabuza.

Iki ni kimwe, ejo bundi mbere y’uko iba nzabagezaho ikindi kibazo. Gusa nawe ugifite ntibizakubuze kukimpa kuri mafene2020@gmail.com maze tugisangize abasomyi. Izuba Rirashe ntiryaduhaye urubuga se?