“Umunyembaraga si we uhora afite ukuri nk’uko abantu benshi bakunze kubyibwira”- Perezida Kagame
Umunyembaraga si we uhora afite ukuri nk’uko abantu benshi bakunze kubyibwira, ahubwo hari n’igihe umunyantege nke aba ari we ufite ukuri, nk’uko Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukwakira, mu muhango wo kwakira indahiro y’Abadepite.
Ubwo yari amaze kwakira indahiro y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu ijambo rye (yavuze mu Kinyarwanda ariko nyuma akaza gushyira mu cyongereza kugirango atambutse neza ubutumwa ku bo bugenewe), yagarutse ku bantu cyangwa ibihugu bikomeye (atavuze amazina) avuga ko byibasira u Rwanda, barurebera mu ndorerwamo y’ibibi gusa.
Perezida Paul Kagame yagize ati : “Ntabwo uzigera ureberwa mu mu bare w’abagore mufite mu Nteko, abantu bazabivuga nk’ibihita. Ntibazavuga ku mubare w’abana bajyanywe mu ishuri, bazabivuga nk’ibyihitira, ahubwo usange bivugira gusa ngo abana mu gisirikare muri Congo. Kuki tudashyira abo bana mu gisirikari cyacu, ngo tugire abana mu gisirikare, ahubwo tukabashyira mu mashuri, ariko n’ubundi ugasanga badushinja, tukavugwaho ibintu bibi byinshi, ngo dushyira abana mu gisirikare muri Congo, maze ubutegetsi bwa Congo na bwo bukabyishimira, ahubwo akaba ari twe tubazwa tukanashinjwa ibyo byose ?”
Gusa kuri Perezida Paul Kagame, ngo izo nkeke amahanga ahoza ku Rwanda, asanga atari ukurwanga uko rwakabaye, ko ngo ahubwo biba ari uburyo bwiza bwo guhwitura, abantu (Abanyarwanda) bakarushaho kugira imikorere myiza kugira ngo banyomoze ababa bifuza ibintu byahora bikorwa nabi.
Aha akaba yaboneyeho guhwitura abagize iyi manda ya 3 y’Inteko ishinga amategeko, ababwira ko bagomba gukora ibishoboka byose kugirango bateze imbere imibereho myiza y’abaturage, mu cyane cyane mu bihe bikomeye nk’ibyo u Rwanda rurimo.
Yanaboneyeho kandi umwanya wo gushimangira ko u Rwanda rudateze kongera gupfa ukundi, ngo kuko rwapfuye rimwe na rizima nk’uko yabivuze muri Rwanda Day I Toronto muri Canada.
Aha Perezida Paul Kagame yagize ati : “Rero mwebwe badepite, ntimutekereze ko igihugu cyacu ari igihugu gisanzwe, ko turi abantu basanzwe. Hoya, dufatwa mu buryo bwihariye, kuko n’amateka yacu arihariye.”
“Kandi ntabwo turi abadafite icyo bashoboye (Naive). Ahari abantu batekereza ko turi abadafite na kimwe bashoboye, abantu batekereza ko tudasobanukiwe n’impamvu ibyo bitubaho, uburyo bibamo, bumva ko tutabizi.”
“Ariko nk’uko nabivuze, ubwo nabibwira abanyarwanda muri Canada, mwebwe abayobozi b’igihugu mugomba guhora mwibuka ko igihugu cyacu, igihe kimwe cyari kigiye kumera nk’aho ari nta cyigeze kibaho, cyari kigiye kubura burundu.”
“Ubwo rero ni nk’aho mu bigaragara twari twapfuye, ariko twishwe rimwe ntihashobora kubaho indi nshuro ya kabiri, ntibizabaho indi nshuro. Niba uri umunyafurika ufite agaciro ako ariko kose, ntugomba kwemera ko byakongera kubaho.”
Ibi Perezida Paul Kagame abitangaje nyuma y’aho ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2013, Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zatangaje ko ihagaritse inkunga ya gisirikare yahaga Leta y’u Rwanda yitwaje ko ngo umutwe wa M23, uvugwaho gukoresha abana boherezwa n’u Rwanda mu gisirikare cya wo.
Foto : Village Urugwiro
https://inyenyerinews.info/politiki/umunyembaraga-si-we-uhora-afite-ukuri-nkuko-abantu-benshi-bakunze-kubyibwira-perezida-kagame/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/Paul-kagame8.jpg?fit=270%2C187&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/10/Paul-kagame8.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSUmunyembaraga si we uhora afite ukuri nk’uko abantu benshi bakunze kubyibwira, ahubwo hari n’igihe umunyantege nke aba ari we ufite ukuri, nk’uko Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukwakira, mu muhango wo kwakira indahiro y’Abadepite. Ubwo yari amaze kwakira indahiro y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Perezida wa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS