Foto : BBC

Nelson Mandela, Umwirabura warwanyije ubutegetsi bwa ba gashakabuhake b’abazungu bari barakandamije abirabura basangiye igihugu ndetse akaba ariwe wabaye Umwirabura wa mbere uyoboye Afurika y’Epfo yitabye Imana kuri uyu wa kane taliki 5/12/2013 ku myaka 95.

Inkuru y’urupfu rwe ikaba yatangajwe na Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma kuri televiziyo y’igihugu. Jacob Zuma yagize ati :” Mandela yigendeye kandi ubu ari mu mahoro”.

Jacob Zuma yakomeje avuga ko Mandela azashyingurwa mu cyubahiro kandi ko amabendera yose muri icyo gihugu agiye kuzamurwa kugeza hagati ( ikimenyetso ko igihugu kiri mu kiriyo).

Amakuru akaba avuga ko umurambo wa Mandela wajyanwe mu bitaro bya Pretoria naho imihango yo kumushyingura ikaba ishobora kuba iteganyijwe kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha.

Source: Umuryango

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/arton10115-550c5.jpg?fit=600%2C338&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/arton10115-550c5.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSFoto : BBC Nelson Mandela, Umwirabura warwanyije ubutegetsi bwa ba gashakabuhake b’abazungu bari barakandamije abirabura basangiye igihugu ndetse akaba ariwe wabaye Umwirabura wa mbere uyoboye Afurika y’Epfo yitabye Imana kuri uyu wa kane taliki 5/12/2013 ku myaka 95. Inkuru y’urupfu rwe ikaba yatangajwe na Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma kuri televiziyo y’igihugu. Jacob...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE