Umujyi wa Kigali washakiye ikibazo cy’abazunguzayi aho kitari – Sosiyete Sivili
Umuvugizi w’Ihuriro rya Sosisiyete Sivile mu Rwanda, avuga ko kuba harashyizweho ibihano ku bacururiza mu kajagari n’ababagurira, atari byo byihutirwaga.
Munyamariza Edouard avuga ko Umujyi wa Kigali wakagombye gushyira ingufu nyinshi mu gukumira ubuzunguzaji aho guhangana na bwo gusa.
Munyamaraza Edouard yagize ati “Aho gushyira imbaraga bagombye kuzishyira mu gukumira ikibitera, ntabwo mvuga ngo ibyo bihano bahite babivanaho ariko hagombye kurebwa abo bantu bajya mu mumihanda bava, bariya bana bato baterwa inda, bariya bana bato bava mu mashuri, aho niho hari ikibazo kuko birangira bagiye mu mihanda.”
Sosiyete Sivili ivuze ibi nyuma y’aho Umujyi wa Kigali watangiye guhana abazunguzayi n’umuntu wese ufashwe abigura, buri wese akaba acibwa amafaranga ibihumbi 10 iyo afashwe.
Ubwo Sosiyete Sivili yavugaga ku kwezi kw’imiyoborere batangiye kuri uyu wa 27 Gashyantare, umuyobozi wayo yabajijwe kugira icyo avuga ku ku bijyanye n’icyemezo cy’Umujyi wa Kigali cyo guhana abazunguzayi n’ababagurira.
Yunzemo ati “Gushyiraho biriya bihano bari bagamije guca imico imwe itari myiza igaragara muri bariya bantu, nk’aho usanga hari abaza gucuruza ariko bagamije indi migambi mibi nk’ubujura, kuba umuguzi yahanwa ni nk’uko utanze ruswa n’uyakiriya bose bahanwa, ariko icyo mvuga ni uko kugira ngo ibi bintu bitange umusaruro bisaba gutangirira ahari ikibazo aho kujya guhangana n’ikibazo.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko wongereye ingufu mu guhana noneho abagurira abazunguzayi kuko ari bo batiza umurindi, kuko ngo badafite ababagurira batacururiza muri aka kajagari.
Umujyi wa Kigali wari wihaye intego yo guca abazunguzayi bitarenze Kamena 2016, ariko iyo gahunda igonga urukuta.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza Muhongerwa Patricie yongeyeho ko hakomeza gushakwa ingamba zo guhashya burundu ubucuruzi bwo mu kajagari kuko baba abacuruza muri ubu buryo ndetse n’ababagurira ushobora gusanga hari aho bahurira n’izindi ngeso mbi zigaragara mu mujyi.
Abakora ubuzunyuzayi bamaze imyaka myinshi barwanywa n’ubuyobozi, aho bafatwa bakajyanwa kugororwa, ariko bamwe bava aho bagororerwaga bagasubira mu buzunguzayi, nubwo hariho n’ababicikaho.
Icyo kigo bagororerwamo kizwi nko “Kwa Kabuga” cyakira abafatiwe mu ngeso ziririmo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, gusabiriza, ubujura, gukina urusimbi, ubucuruzi bw’akajagari n’izindi.
Umwaka ushize umuzunguzayi yakubitiwe i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali bimuviramo urupfu. Abamwishe bakatiwe n’inkiko, bamwe mu bazunguzayi babyinira ku rukoma.
Hari amasoko yagiye yubakirwa abazunguzayi kugira ngo bave mu byo kuzunguza, bamwe bakayajyamo bakayagumamo, abandi ntibayamare, bayamaramo kabiri bagasubira kuzunguza kuko ngo ayo masoko atagira abakiliya.
Umwaka ushize kandi umujenerali uyobora ingabo mu Mujyi wa Kigali yashimangiye ko kurwanya abazunguzayi bigomba gukomeza kuko hari abagizi ba nabi bashobora kubihishamo bakoreka imbaga.
Brig Gen Rutaha Denis yavuze ko mu bazunguzayi hashobora kwihishamo abakorera ubukangurambaga imitwe ihungabanya umutekano, itera na za generade mu gihugu.
I must say you have very interesting posts here. Your website should
go viral. You need initial boost only. How to get it?
Search for: Etorofer’s strategies