Inkuru ikomeje kuvugwa cyane muri Libiya ni iyerekeranye n’ifungurwa rya Seif Al Islam, umuhungu w’imfura wa Kadafi wari warashyizwe mu buroko n’ubwoko bw’abaturage bo muri Libiya bwitwa Zantan.
 Amakuru aturuka mu binyamakuru binyuranye byo muri Libiya no mu Burayi, yemeza ko Seif Al Islam yakuwe mu buroko n’umuyobozi wo mu bwoko bw’aba Zantan ; kugirango afungurwe Seif Al Islam yahaye umuyobozi w’aba zantan amafaranda arenga miliyari y’amadolari y’abanyamerika.
PNG - 282.7 kb
Seif Islam umuhungu wa Kadafi akimara gufungurwa

Umuhungu w’imfura wa Kadafi afunguwe abanyalibiya bo mu bwoko bw’aba Zantan bashinjwa kuba aribo bishe se Kadafi. Muri iki gihe igihugu cya Libiya kiri mu bibazo bikomeye bitewe ni uko cyacitsemo ibice byinshi bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro inyuranye kandi iyo mitwe ikaba ihora mu ntambara!

Imwe mu mpamvu ivugwa ko yatumye Seif Al Islam afungurwa, ni uko hari abaturage benshi ba Libiya bifuza ko Seif Al Islam ashobora kugira uruhare rukomeye mu kunga imitwe inyuranye ishyamiranye muri Libiya. Ndetse abaturage bo mu bwoko bw’aba Zantan biteguye guha umwanya w’ubuyobozi Seif Al Islam kugira ngo ashobore kunga igihugu cyose no kurengera peteroli ya Libiya ikomeje gusahurwa n’abanyamahanga.

Abanyalibiya kandi bizeye ko Seif Al Aslam azashobora kugaruza umutungo mwinshi wari ufitwe na se Kadafi ubu ukaba ubitse mu bihugu byinshi binyuranye ku isi.