Umucuranzi Kizito Mihigo Yaburiwe Irengero
Inkuru dukesha umunyamakuru w’inyenyerinews uri ikigali iravuga ko umucuranzi Kizito Mihigo yaburiwe irengero. Kizito Mihigo umaze iminsi afitanye ibibazo na leta ya Kigali biterwa n’indirimbo ye Igisobanuro Cy’Urupfu benshi bemeza ko yateje ikibazo kugeza naho umukuru w’igihugu yikoma Kizito Mihigo.
Kizito Mihigo
Benshi twaganiriye bemeza ko ikibazo cyatangiye kuva aho umukuru w’igihugu Paul Kagame yavugaga ko ngo we ‘’Atari umucuranzi wifuza gushimisha impande za moko yose’’.
Kizito Mihigo umucuranzi wakomeje gusohora indirimbo nyinshi zibanze cyane k’ubumwe n’ubwiyunge bwa Banyarwanda, ndetse hafi yazose zibanda kuguhuza amoko yose ya Banyarwanda. Indirimbo aherutse gusohora yiswe Igisobanuro cy’urupfu yafunzwe mu minsi ishije naho iyo yahimbye akayigenera imyaka 20 ishije Genocide ibaye mu Rwanda, Kizito yategetwe kutayisohora kuko ngo yibandaga kumoko yose, no gusyira hamwe kandi leta ya Kigali yarifuzaga ko yibanda kuri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Abanyarwanda bamwe beremeza ko ngo yahunze naho abandi bati yashimuswe naza maneko za leta ya Kigali.
Aho Kizito Mihigo ari hose turamusengera Imana Imukomeze.
https://inyenyerinews.info/politiki/umucuranzi-kizito-mihigo-yaburiwe-irengero/POLITICSInkuru dukesha umunyamakuru w’inyenyerinews uri ikigali iravuga ko umucuranzi Kizito Mihigo yaburiwe irengero. Kizito Mihigo umaze iminsi afitanye ibibazo na leta ya Kigali biterwa n’indirimbo ye Igisobanuro Cy’Urupfu benshi bemeza ko yateje ikibazo kugeza naho umukuru w’igihugu yikoma Kizito Mihigo. Kizito Mihigo Benshi twaganiriye bemeza ko ikibazo cyatangiye kuva aho umukuru...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
…Paul Kagame yavugaga ko ngo we ‘’Atari umucuranzi wifuza gushimisha impande za moko yose’’
akazi ke nikise nkumukuru wigihugu! There’s only one type of leaders who even dare to say something like this. What more do prople want to hear?!!!
I hope and pray that this young man is safe and sound and that every Rwandan will be free from this unimaginable madness.
birabe ibyuya ntibibe amaraso weee,ndashakisha internet buri kanya ngo ndebe niba ataraboneka!!!!mutubabarire mukomeze mutugezeho updates z’iyi nkuru,niba atari igihuha tubimenye hakiri kare tuvuze induru niba bataramurangiza byamukiza! kuko byaba bibabaje binateye agahinda gakabije, iriya ndirimbo yayiririmbye nk’umukristu (mwumve uko ayirangiza, arangiza avuga “Amen”) umukristu nyawe arangwa n’urukundo rutarobanura.
Nkuko bamwe bari kubivuga birabe igihuha, kuko Imana ntiyakomeza kwihanganira ibiri kubera muri iki gihugu cyacu, bamwe bashobora kuvuga ngo uyu musore ntaruta abandi ariko arabaruta peee !!!!!!! Imana imurinde mur’iki gisibo.