Umubyeyi wa Samantha Ghislaine Uwase wambuwe ikamba rya nyampinga wa CBE yahoze yitwa SFB yishwe n’utuzi twa Munyuza
Muri i’yi iminsi numvise akarengane k’umwana warenganyijwe muri School of Finance and Banking (SFB) cyangwa (CBE) azira gukopeza mugenzi we bahita banamwirukana kwi ishuli. Nakurikiranye iyi inkuru nibaza kur’uwo mwana w’irukanwe n’uburyo yirukanwemo nsanga yarahimbiwe icyaha cyo gukopeza.
Yali amaze igihe gitoya yiyamamarije kuba MISS wa SFB (School of Finance and Banking) ubu isigaye izwi kwizina rya CBE ali n’aho yigaga ndetse yaranatowe nk’umwe muri ba MISS batatu (3) mu gihe batorwaga. Aliko kubera inkomoko ye ntibyamuhiriye k’uko bamuteze umutego wo gukopeza bahita bamwirukana banamwambura n’ IKAMBA muri ya APARTHEID (ironda koko rya FPR na- Kagame.
Samantha Ghislaine Uwase
Samantha yambikwa ikamba
Nakomeje gukurikira nsanga abo bavukana mu muryango we, muri rusange nta MUSWA ubavukamo, ndetse nawe kuva inyuma yari yarize neza. Negereye abo biganaga barandahira bati ‘’ntiyigeze akopeza ariko ibyaha nawe urabizi ntacyo twavuga’’.
None muri iki cyumweru gishize umubyeyi we (ISE) yagize gutya ahita apfa urupfu rutunguranye atarwaye, mbere yuko apfa abasilikare bambaye imyenda ya gisivili bari bamaze iminsi bamubwiye ko agomba kurekeraho induru ye ateza muri community ngo avuga ko umwana we yarenganye, twegereye umwe mu baturanyi be watubwiye ko abasilikare b’inkeragutabara bahoraga bihaniza nyakwigendera. Kuburyo bamwe mu baturanyi bemeza ko yaba yarazize amarozi ya leta ngo hafi ya bose bahora bakangishwa, wibaza niba atali twa TUZI tw’intore.
Ibi rero bya Politike mbi yo KWAMBURA,GUKENESHA no KWICISHA ABANTU URUBOZO birarundura ingoma y’agatsiko RPF-KAGAME-NYIRARUMONGI!
Ndasaba urubyiruko kwamaganira kure ibi bikorwa by’amafuti ingoma y’IGITUGU ya Kigali ikomeje kugaraguzamo agati urubyiruko.
Ndasaba ABACURABWENGE ba RPF abenshi bita ABAKADA (Tito Rutaremara, Ngarambe Francois, Sebasoni, Mugesera Antoine,Polisi Denis, Bwiza Connie, Musoni James n’abandi) guhaguruka bakitandukanya na APARTHEID bashinze n’aho ubundi nk’uko birirwa baca inkoro ku UMU CRIMINAL Kagame, ntazabarebera izuba nabo kandi nk’uko ajya abyivugira ko ntawamenya UTAZAYOBERWA IKIMUKUBISE! Wasanga ariwe utazabimenya kandi ngo ntagahora gahanze. Ibyo bacuze ni byinshi, ni basigeho cyangwa bibe aribo birenza!
Twe nk’urubyiruko twamaganye APARTHEID ya Kagame-RPF kandi nibadasigaho turahaguruka tubarwanye twivuye inyuma n’aho ibyo kutwica urusorongo ntibishoboka, ibyo yakoze imyaka 20 yose birahagije!
Bikorewe i Kigali_Gacuriro
Gakwandi Pierre
https://inyenyerinews.info/politiki/umubyeyi-wa-samantha-ghislaine-uwase-wambuwe-ikamba-rya-nyampinga-wa-cbe-yahoze-yitwa-sfb-yishwe-nutuzi-twa-munyuza/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/samantha3-2-cce72.jpg?fit=320%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/samantha3-2-cce72.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSMuri i'yi iminsi numvise akarengane k'umwana warenganyijwe muri School of Finance and Banking (SFB) cyangwa (CBE) azira gukopeza mugenzi we bahita banamwirukana kwi ishuli. Nakurikiranye iyi inkuru nibaza kur'uwo mwana w’irukanwe n’uburyo yirukanwemo nsanga yarahimbiwe icyaha cyo gukopeza. Yali amaze igihe gitoya yiyamamarije kuba MISS wa SFB (School of Finance...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Birababaje.Iyi nkuru ya Gakwandi iragararamo umujinya n’agahinda urupfu rw’uriya mubyeyi ndetse n’akarengane k’uriya mukobwa mwiza byateye mu mtima ya benshi.
Kuki Abanyarwanda dukomeje ubwoba no kurebera?Ese ko Kagame yarangije gukora amakosa ahagije kugirango umujinya w’Abanyarwanda umumenekeho,harabura iki?Mureke duhitemo:duhaguruke duhangane twemere ibitambo abazasigara bazabeho mumahoro n’umutekano,cyangwa se dukomeze twicecekere tuzashirire kwicumu uruhongohongo nk’ibigoryi.Twibaze icyo dukwiye guhitamo.
jyewe GAKWANDI pierre, ndabamenyesha ko iyi nkuru nanditse hejuru aha atari yo nkaba mbasaba kutayiha agaciro. basomyi , hari igihe tujya tujya turyama tukarota ibibi , tukarota duharabika igihugu cyacu tukabyuka tukandika ibihuha nta busesenguzi dushyizemo ariko burya tuba twibeshya. iyi nkuru nayanditse kubera ubujiji rwose mumbabarire sinzongera, nayanditse naraye nabi nikimenyimenyi nta facts nagendeyeho. u Rwanda rufite amahoro kandi ukosheje agomba guhanwa ntakigendeweho
uyu mwana yarahanwe nkuko numdi wese yahanwa , gusa nta busesenguzi nashyize mu rupfu rwase umubyara mumbabarire aha narahubutse kabisa.nanditse nihuta ngo hatagira untanga gushyiraho comments bityo iyo mwabona ibishyigikira ntimuyihe agaciro. murakoze
Aliko ubwo ntimutubeshye ???