Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yashimiye Perezida Paul Kagame ko kugeza ubu yibuka ishuri ryamureze muri Uganda, Ntare School, akaritera inkunga.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 58 Ntare School, ishuri ryizemo Perezida Kagame na mugenzi we Museveni, rimaze rishinzwe, Perezida wa Uganda yashimiye uw’u Rwanda ku nkunga aritera nk’uko tubikesha New Vision.

Muri ibyo birori Perezida Kagame yahagarariwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege. Mu butumwa yamuhaye gushyikiriza Ntare School, harimo inkunga y’amadolari y’Amerika ibihumbi 30(agera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 ), izakoreshwa mu kubaka ibibuga by’imikino. Perezida Museveni washyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyo bibuga, we yatanze amashilingi ya Uganda miliyoni 100( abarirwa muri miliyoni 27 y’amanyarwanda).

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yanashimiye bikomeye Ntare School kuba ari ishuri ryahaye ubwenge bw’ingirakamaro Abanyarwanda benshi, agaragaza ko ari bwo bwatumye babasha guteza imbere u Rwanda nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame na Museveni bose bize muri Intare High School

Perezida Museveni yagarutse ku kamaro k’uburezi butangwa mu mashuri, yibutsa ko Afurika ifite umutungo kamere utubutse, ariko ukaba ari wo mugabane ukennye, avuga ko hakenewe ubumenyi bwo kuwubyaza umusaruro.

Yagize ati“Nubwo hari byinshi byakozwe mu kongera ubumenyi abaturage, haracyakenewe byinshi byo gukora, cyane cyane hongerwa ubumenyi mu bantu ku buryo bagera ku rugero rwo kubyaza umusaruro ibihari bikikuba kenshi kandi bikanacungwa neza uwo mutungo ukazagera no kubazabaho mu gihe kizaza.

Gaston Rwaka – imirasire.com