Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, bwa mbere nyuma y’imyaka hafi 2 yeruye avuga icyamuteye kwirukana uwari minisitiri w’Intebe we ndetse wari umuntu we hafi, Amama Mbabazi, avuga ko yari atangiye kuzana ibintu bitari byiza mu ishyaka abeshya ibijyanye n’umuhungu wa Museveni, Brig. Muhoozi Kainerugaba.

Mbabazi yirukanwe ku mirimo ye mu gihe mu gihugu hari urunturuntu muri politiki yacyo, ariko kutarebana neza kwa Museveni na Mbabazi bikaba byarabanje kugirwa ibanga. Nyuma Mbabazi yaje no kwirukanwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa NRM, ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda kuva mu 1986.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu ku ngoro ye iri Entebbe, perezida Museveni yabajijwe niba yaba ahangayikishijwe no guhangana na Mbabazi mu matora, maze asubiza ko Mbabazi yataye akazi, akaba yaramwirukanye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe no ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka kubera ko ngo yataga igihe cyabo kandi akazana umwuka mubi mu ishyaka ryabo.

Museveni yakomeje avuga ko abantu bashyigikiye Mbabazi bashobora kugenda bavuga ko ashaka kwisimbuza umuhungu we Muhoozi, ariko ngo umuhungu we ntiyigeze aniyamamariza kuba umuyobozi mu nzego z’ibanze. Ngo bazi itegeko nshinga ry’igihugu n’uko umuntu atorerwa kuba perezida. Ati: “Kuki ako gatsiko kagenda kavuga ibinyoma ? ”.

Perezida Museveni nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, yakunze kuvuga ko umuhungu we ari umusirikare kandi yitaye ku mwuga we wa gisirikare. Nyamara n’ubwo avuga gutya, amakuru avuga ko akomeje kumutegurira kuzamusimbura yo ntaho ajya.

Mu mwaka ushize, agatsiko k’urubyiruko kagize gutya gatangira ubukangurambaga rushishikariza Muhoozi kwiyamamariza umwanya wa perezida.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, umuvugizi wa Special Forces Command, Maj. Chris Magezi yagize ati: “Niba uru rubyiruko rufana Brig. Muhoozi, nawe ayishimira kumushyigikira bimuvuye ku mutima kandi aha icyubahiro icyizere bamufitiye”.

Maj. Magezi yakomeje avuga ko urubyiruko ruri kuganira ibibazo bya politiki, bo nk’abasivili bafitiye uburenganzira, ariko ngo Brig. Muhoozi nta gitekerezo afite cyo kwinjira mu bikorwa bya politiki vuba. Ngo nk’uko yabitangaje kenshi, ngo igihe azaba atakiri umusirikare nibwo azafata icyemezo cyo gukorera igihugu cye mu bundi buryo.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida wa Uganda, Yoweri Museveni, bwa mbere nyuma y’imyaka hafi 2 yeruye avuga icyamuteye kwirukana uwari minisitiri w’Intebe we ndetse wari umuntu we hafi, Amama Mbabazi, avuga ko yari atangiye kuzana ibintu bitari byiza mu ishyaka abeshya ibijyanye n’umuhungu wa Museveni, Brig. Muhoozi Kainerugaba. Mbabazi yirukanwe ku mirimo ye mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE