Ubwubahane
Ikizatugeza kumahoro arambye mu gihugu cyacu dukunda cy’ u Rwanda ni ugusobanukirwa ubunyarwanda bwacu tukabushyira imbere.
Urwanda rwabaye rugari: 1959, intambara zabaye hagati ya 1990 na 1998 na jenoside byaciye ubunyarwanda mwo ibice byinshi cyane.
Gukomeza kwibwira twibeshya ko hari umunyarwanda urusha undi ubunyarwanda ntaho bizatugeza.
Guhora turyaryana ngo turi bamwe tudakozwa kwiyumvisha ko turi abavandimwe bizakomeza bitubuze kugera kumahoro nyayo, amahoro aramba twifuje kandi tutarageraho kugeza ubu.
Dukeneye gusobanukirwa umwihariko wa buriwese nk’abenegihugu tukabibonamo ishema.
U Rwanda ni uburenganzira tugomba kumenya kwubahira buri munyarwanda .
Twese turababaye kandi dukeneye gukira ubwo bubabare.
Uku kubohoka kugomba kugera kuri buri wese ntawe usigaye inyuma.
Ntabwo tuzashobora kurangiza isubiranamo rishaka guhinduka umuco nitudashyira imbere umbwubahane nk’ihame ritavogerwa.
Bitabaye ibyo, twazarwanya dute umuco wo kubuza ubwisanzure mubitekerezo no mvugo utumye abanyarwanda bongera gufata intwaro?
Bitabaye ibyo twakira amahano y’ intambara za hato na hato dute?
Iwacu Kagame yacuze umugambi wo guhora akangisha umwicanyi witwaje umuhoro ngo we wenyine ashobora guhusha kugirango ubutegetsi bwe bw’ iterabwoba rihoraho bukomeze bushyigikirwe.
Ibyo abigeraho akoresheje ubwoba buba mu bemera cya kinyoma cy’ uko ngo abanyarwanda tutangana , tutari bamwe imbere y’Imana. Ko bamwe barusha abandi ubugome kandi ubugome aho buva bukagera ari bumwe na ba nyirabwo bakaba bitwa abagome kimwe mukinyarwanda.
Impinduka ikenewe igomba guhera muri twe.
Ntabwo tuzashobora kubohora abavandimwe bacu tutabanje natwe kwibohora icyo kinyoma !
Mubyukuri , tumaze imyaka myinshi tuzenguruka ikibazo kuko tudashobora kwinjira urwo Rwanda rw’ amahoro n’ubwisanzure tudasize inyuma umutwaro w amacakubiri n’’ibitekerezo birenganya abandi nta shingiro , byitwaje amoko n’uturere.
Urwo Rwanda dushaka ni u Rwanda rwizihiza buri munyarwanda, rumwubahira umwihariko we, kandi rushyira imbere ubwubahane.
Noble Marara