Conventry m’ubwongereza hateraniye inama yo gushakisha uburyo abanyarwanda batuye ubwongereza batera inkunga leta y’iwabo, bakishakaho udufaranga bohereza mu isanduku bise Agaciro Fund. Iyi sanduku imaze igihe gito ishinzwe ikomeje kureba ukuntu yateza igihugu imbere ariko kandi benshi bakaba batemera uburyo ayo mafaranga ashakishwamo kuko ngo benshi babahata kuyatanga. Abandi nabo ngo ntibumva uburyo ayo mafaranga azakoreshwamo, abanyarwanda rero bari babukereye maze bahurira Conventry ahitwa Willenhall Social Club, Robin Hood Road, Coventry CV3 3BB.
Abantu bagera hafi ku ijana barahahuriye maze biga kukibazo kyugarije u Rwanda kirebana numutungo, amafaranga hafi ibihumbi £10,000 abanyarwanda bemeye kuyatanga ariko ntakizere kyuko azaboneka kuko benshi mu bari bahateraniye bari ababyeyi bamwe muribo badakora. Ambassaderi Rwamucyo ubwe yasabye abanyarwanda gutanga imfashanyo bivuye inyuma kugirango igihugu cyabo kibashe guhangana n’ikibazo cy’ubukungu cyugarije u Rwanda nyuma yaho imfashanyo z’amahanga zihagarariye, ati tugomba gukora competition kuko ububirigi bwatanze menshi. Kwinjira mu cyumba bahuriyemo yari ama pound £10 ubundi kandi abanyarwanda bari baje kureba umucuranzi wicyamamare Kitoko Ambassade yatumiye kugirango barebe ko abanyarwanda babyitabira, hari umunyarwanda watanze umushahara we w’ukwezi naho Ambassaderi Rwamucyo yatanze £3000. Ariko kandi abandi banyarwanda kubera imibereho y’ibihugu by’uburayi, ndetse no guhenda kw’ubuzima muri rusange kw’isi ukwo bimeze, abanyarwanda benshi ntabwo babashije gutanga agatubutse. Mu banyarwanda twavuganye bari bahateraniye babazaga impamvu president yateje ubwumvikane buke n’amahanga, imfashanyo zigahagarikwa none akaba abeshya ko ngo abanyarwanda bashyira hamwe bakitunga, ati ntibishoboka ko twabona million z’ama pound zirenga £100 kuko ntaho twayakura. Undi nawe ati haracyari kare Nyakubahwa President akwiye kwegera abandi bayobozi bakamugira inama ubundi ikibazo kigakemuka, ati ntabwo dushobora kubona amafaranga yo gufasha igihugu kidafite amikoro kandi gifite abayobozi basesagura aho bidakenewe.
Hagati aho kandi abayoboke ba Rwanda National Congress (RNC), Ihuriro nyarwanda rikorera hose kw’isi ariko kandi bakaba bafite n’ikicaro m’ ubwongereza, nabo bari bahuriye ahitwa Leeds mu majyaruguru y’ubwongereza. Inama ya RNC yari igizwe n’abayoboke bari hagati ya 18-22 baganiriye nabo kuri bimwe mu bibazo byugarije igihugu cyabo. Umwe mu bakangurambaga ba RNC Jonathan Musonera ati duhuye turi bake ariko bazima, ati impamvu iduhuje ahanini niyo kureba uburyo twashaka umuti wo kurangiza ibibazo biri mu rugo, ati ubu tuganira mu gihugu cyacu tuyobowe n’umuyobozi utakigira uwo bumvikana kw’isi. Akomeza asobanura ko n’abazungu bafashaga Kagame bamuha amafaranga mu buryo butazwi nabo barimwo gukurikiranwa. Ati rero igihe kirageze kugirango dukandagire accelerator kuko Paul Kagame yagaragaye, ati mwese muteraniye hano turabashimira ubwitange mwagaragaje mukugaragariza amahanga uwo Kagame ariwe n’agatsiko ke. Ushinzwe imari muri RNC Madame Allen Munyemana yashimiye abanyarwanda bari bateraniye aho kubera inkunga bakomeje gutanga yo guteza imbere ibikorwa bya RNC, ati igishimishije n’uko inkunga yanyu itangwa ntawugombye kuza kuyaka kuko muzi impamvu ikenewe.
Ati ntabwo ari nka FPR ikata imishahara y’abakozi ntaruhushya ibifitiye. tugomba kwisuganya tugakomeza kugaragaza ibibazo biri mu gihugu iwacu. Akomeza asaba abanyarwanda kwirinda amacakubiri akomeje kubibwa n’ingoma y’igitugu. Mubaraho umusore umwe we yagize ati Paul Kagame ni nk’igiti cyacitse imizi ariko kikaba gitegereje ko bagisunika kugirango kigwe. Cyakora akomeza avuga ko mbere yo kugisunika bagomba kureba ko nta muntu uhagaze munsi cyagwira. Ati nubwo bwose Kagame agomba kuvaho tugomba kureba ko nta muntu ahitanye bitewe natwe, kuko ahiga abayobozi bacu hirya no hino kandi no mugihugu hose huzuye imiborogo nkuko urupapuro the Daily Mail rwo mu bwongereza rwo kuya 12.10.12 rwabitangaje. Ati abantu bishyize hamwe ntakibananira iyo bashyize imbere ukuri.
Abayobozi ba RNC hirya no hino kw’isi barakora igishoboka cyose kugirango bahagarike amafuti ya Kagame umaze gushyira u’ Rwanda ku ikarita y’isi, cyakora kubera impamvu mbi gusa ziganjemo guhonyora uburenganzira bw’ ikiremwamuntu, kumena amaraso no kwenderanya n’ibihugu bituranye n’u Rwanda, ndetse no gusuzugura ibihugu byahoze bimufashisha amafaranga byamuhakaniye. Nubwo bwose kandi abamagana aba anagerageza kubateranya n’abanyarwanda bose muri rusange. Inama yarangiye mu neza n’urugwiro abayoboke bose bahoberana bifotoza banahererekanya numero za terefone, n’ukuntu bakomeza umugambi wo gukomanyiriza Kagame. Igitandukanije izi nama zombi nuko iya FPR yasabaga imfashanyo ku ngufu nkuko bigaragara kurupapuro bahaga abitabiriye iyo nama, naho RNC yari inama yiganjemo uburyo bwo gushaka umuti wo gukomeza guhata Kagame urufaya rw’ibibazo kugeza arundutse.

NGIYI FORM BAHATIRAGA ABANTU KUZUZA BEMEZA KO BAZATANGA UMUSANZU WOGUFASHA LETA YA KAGAME.

Sam Baguma Conventry UK