Ubwoba bwa Kagame bugiye Kumusenyera yongeye Kwiyama M7
Nyuma y’uru ruzinduko biravugwa ko Kijuru muri District ya Kibaale mu burengerazuba bwa Uganda, haba hari imyitozo y’abashaka gutera u Rwanda, ikorwa n’Ingabo z’ubufaransa. Iyi myitozo kandi biravugwa ko Leta ya Uganda yaba iyizi ariko ntigire icyo ibikoraho.
Ibi bibaye nyuma y’inama ya RNC-igice cya Kayumba Nyamwasa yabereye I Charleroi mu Bubiligi ariyo yavuyemo ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda aho abantu bataramenyekana babyutse saa kumi nimwe bari kuri moto banyanyagiza za tract i Nyamirambo tapi-rouge, Kimisagara na Nyabugogo.
Hakurikiyeho indi nama yabereye I Dallas muri Amerika yakusanyirijwemo amafaranga yoguhemba bene abo bagizi banabi biganje mu bamotari batwara abagenzi haba mu Rwanda no muri Uganda. Iyi nama yari iyobowe n’umuteruzi w’ibibindi kwa Kayumba, Condo Gervais usanzwe uba Washington yarimo n’abarundi , Condo ufite Ingengabitekerezo ya CDR, akaba ari mubirirwa biruka bashakisha inkunga hirya no hino afatanyije n’umukiga witwa na Dr.Hakizimana Emmanuel umunyamabanga mukuru wa RNC.
Iyi nama yacuriwemo imigambi yo gukomeza gushaka bamwe mu rubyiruko bagahabwa iyi myitozo ibera mu mashyamba ya Uganda igamije guhungabanya umutekano mu Rwanda no gukoresha amafaranga menshi mu baturage biciye mu mashyirahamwe.
Iyi myitozo y’urubyiruko n’ igamije guhungabanya cyane cyane umutekano mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.
Kayumba Nyamwasa RNC- ISHAJE
Bamwe muri uru rubyiruko bagiye bitabira iyi myitozo ya RNC-Kayumba ,ruturuka mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda muri Uganda, bagiye bahunga bava muri Kayonza, Nyagatare, Karangazi na Matimba, bavugako bahunze inzara” NZARAMBA” kandi ari amayeri, nyuma bagahura n’abayobozi babohereza ahitwa Kijuru muri District ya Kibaale mu burengerazuba bwa Uganda, mu nkambi ahasanzwe hakusanyirizwa uru rubyiruko rujyanwa mu myitozo.
Dr. Emmanuel Hakizimana umunyamabanga mukuru wa RNC-ISHAJE
Kayumba Nyamwasa na Museveni baba barasubiranye nyuma yaho bahujwe na Rujugiro
Ngiyo impamvu nyamukuru n’ intandaro y’amarenga, agamije gutera inkunga iyo mitwe y’abagizi banabi, aricyo gitumye umuherwe w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa, agiye gushora imari mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi bw’itabi ahitwa Arua mu majyaruguru y’igihugu ya Uganda, aho ateganya gushora akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari. Aya makuru akaba avuga ko Rujugiro ariwe waba warahuje Kayumba na Museveni mu Bufaransa, ariko kugeza ubu bikaba bikiri ibanga rikomeye.
Umunyemari Rujugiro Tribert
Uyu mushinga wa Rujugiro, muri Uganda ugizwe n’igice kimwe cya miliyoni 8 z’Amadolari azakoreshwa mu gushinga uruganda, miliyoni 10$ zijye muri gahunda zagenewe abahinzi, naho izindi miliyoni 2$ zishyirwe mu buhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo no gufasha abaturage gukoresha neza no kubungabunga amashyamba ngo azabagirire akamaro.
Rujugiro yatangaje ko uruganda rwa MTC ruzakoresha ku ikubitiro abakozi 352 ndetse rugaha ubushobozi abahinzi bato 15,000 bazajya bagemurira uruganda. Abandi bakozi bagera ku 1,600 n’abakora utuzi duto nko gutwara ibintu bakazajya bongerwamo mu isizeni. Muri aba abiganjemo abajya gutata Leta y’u Rwanda.