Ubutabera bwa Espagne kuri uyu wa kabiri bwatangaje ko bwatangiye inzira zo gusaba gushyikirizwa umukuru w’inzego z’ubutasi z’u Rwanda, Lt Gen. Emmanuel Karenzi Karake uherutse gufatirwa mu Bwongereza mu rwego rwo kubahiriza impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’umucamanza wo muri Espagne.

 Ubushinjacyaha bwo muri Espagne bushinzwe gukurikirana iki kibazo buvuga ko bwasabye urukiko rukuru gusaba ubuyobozi bw’u Bwongereza kohererezwa Gen Karake nk’uko tubikesha AFP.

Uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yaterewe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu mujyi wa London kuwa gatandatu ushize hubahirizwa impapuro zo kumuta muri yombi z’umucamanza wo muri Espagne, akaba agomba kongera kugezwa imbere y’ubutabera kuwa kane w’iki cyumweru.

Ubutabera bwa Espagne kuva mu 2008 bwakoraga iperereza ku byaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iterabwoba bifitanye isano n’amakimbirane yabaye mu Rwanda, akaba ari muri urwo rwego uyu mucamanza wo muri Espagne yasohoye impapuro zo guta muri yombi abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda 40 barimo Gen Karake.

imirasire.com

Placide KayitareAFRICAPOLITICSUbutabera bwa Espagne kuri uyu wa kabiri bwatangaje ko bwatangiye inzira zo gusaba gushyikirizwa umukuru w’inzego z’ubutasi z’u Rwanda, Lt Gen. Emmanuel Karenzi Karake uherutse gufatirwa mu Bwongereza mu rwego rwo kubahiriza impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho n’umucamanza wo muri Espagne.  Ubushinjacyaha bwo muri Espagne bushinzwe gukurikirana iki kibazo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE