Ubusabe bwa Adeline Rwigara bwatewe utwatsi, Diane we anenga ubwigenge bw’ubutabera (Amafoto)
Urukiko Rukuru ruherereye ku Kimihurura, rwatesheje agaciro ubusabe bwa Mukangemanyi Adeline Rwigara, wari wasabye ko ataburana kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017 kubera uburwayi amaranye iminsi butuma ubu afite intege nke.
Mukangemanyi n’umukobwa we Nshimiyimana Diane Rwigara bari kuburana mu bujurire ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda bakurikiranyweho bombi.
Gusa Mukangemanyi yihariye icyaha cy’ivangura n’amacakubiri, naho Diane akiharira icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano.
Uyu mubyeyi utari mu iburanisha riherutse kubera uburwayi bigatuma rinasubikwa, kuri uyu wa Kane yitabye urukiko ariko avuga ko akirwaye ku buryo yemerewe kugira icyo avuga mu rukiko yicaye mu gihe yagombaga kuba ahagaze.
Yabwiye Inteko iburanisha ko ari ku miti ikomeye ya ‘antibiotique’, kubera uburwayi yagize guhera ubwo yatangiraga kwitaba mu bugenzacyaha, ntanabashe kuvuzwa ku gihe.
Uburwayi yagize ngo bwagiye bwiyongera kuko aho afungiwe nta mwuka uhagije abona, ndetse ngo ntabasha kubona amazi ashyushye yo kwikanda nk’uko yabitegetswe na muganga.
Yavuze ko ejo yari kwa muganga, ku buryo afite intege nke bituma atabasha kwiregura ku byaha aregwa.
Me Gashabana yavuze ko bagejeje ku rukiko ibyangombwa bya muganga byakozwe ku wa 2 Ugushyingo, bigaragaza ko uwo yunganira arwaye (Certificat medical administrative) ku buryo kuva icyo gihe uwo yunganira ahora kwa muganga, ariko ngo ntafite uburyo agera ku byangombwa bimufasha gukira.
Me Gashabana yanavuze ko Mukangemanyi ahura na muganga hari abantu benshi, icyangombwa muganga yanditse kigatwarwa n’abandi bantu, ku buryo atabasha kubwira muganga ikibazo afite yisanzuye.
Yasabye urukiko ko rutegeka ko ahabwa uburenganzira bwo kuvurwa uko bikwiye, kandi ibyangombwa byose bya muganga akabihabwa mu ibanga ry’umurwayi hatabaye undi muntu hagati, maze bakazabishyikiriza urukiko berekana neza uburwayi bwe.
Me Gashabana yanavuze ko bashyize imyanzuro yabo muri ’system’ ariko ntibabonemo iy’ubushinjacyaha, bityo asaba ko Ubushinjacyaha butegekwa kubagezaho imyanzuro yabwo kuko bataburana batayibona.
Mukangemanyi yavuze ko impamvu asaba dosiye yandikirwa na muganga, ari uko atamenya ibyo muganga amwandikira kuko byandikwa bigatwarwa n’abakozi ba gereza.
Ku rundi ruhande, Diane Rwigara we yavuze ko yiteguye kuburana ariko atigeze abona imyanzuro y’ubushinjacyaha muri ‘system’.
Me Buhuru nawe yavuze ko batanze imyanzuro yabo ariko bari bakeneye kubona imyanzuro y’ubushinjacyaha bakareba niba nta yindi bakeneye kongeraho, asaba ko bayihabwa bakayireba, urubanza rukabona kuburanishwa.
Mu gihe ngo batanze imyanzuro yabo banenga umwanzuro bafatiwe n’urukiko, ngo bagombaga kumenya icyo Ubushinjacyaha bubivugaho, kugira ngo bazabashe kuburana impande zombi zibona aho zihera. Bitabaye ibyo ngo kereka baburanye Ubushinjacyaha nta jambo buhabwa.
Umushinjacyaha Nkusi Faustin usanzwe ari n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yavuze ko Mukangemanyi nta cyemezo cya muganga kigaragaza ko arwaye yerekana, ahubwo icyo umwunganizi we agaragaza ni uko yagiye kwa Muganga ku itariki 7 Ugushyingo none “uyu munsi ni 16″.
Igikenewe ngo ni icyemezo cya muganga cyerekana ko Mukangemanyi afite ikiruhuko cy’uburwayi, ariko ngo ntacyo agaragaza, bityo ngo icyemezo agaragaza nticyahabwa agaciro kuko ntikigaragaza indwara arwaye cyangwa ko adashobora kuburana.
Kuba ngo atitwarira dosiye kwa muganga, ngo ntibyahabwa agaciro kuko yivuza avugana na muganga, ku buryo atamuha ikiruhuko ngo abiyoberwe.
Ku kijyanye n’imyanzuro y’ubushinjacyaha, Abunganira abaregwa bagaragaje ko batabonye, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwabonye iy’abaregwa ku wa 3 Ugushyingo bukayisubiza ku wa 6 Ugushyingo, ku buryo bibaye ko baba batarayibonye byaba ari ubushake buke, bityo impamvu zabo zitahabwa agaciro.
Me Gashabana yavuze ko uwo yunganira arwaye kuko buri minsi ibiri ajya kwa muganga, bityo kuba agaragaza ko adashobora kuburana, ubushinjacyaha bwagira impuhwe ku burwayi bwe.
Ubushinjacyaha bwabajijwe niba bwaba butarohereje nabi imyanzuro yabwo ntigere ku bo igenewe ariko Umushinjacyaha Nkusi avuga ko internet yagize ikibazo atari kubireba neza.
Umushinjacyaha yavuze ko kuba imyanzuro yarageze ku rukiko ari ikigaragaza ko yashyizwe muri ‘system’, ahubwo yibaza niba abunganira abaregwa batabona ibiri muri system byose. Yatesheje agaciro inyandiko yavugwaga ko igaragaza ko Mukangemanyi arwaye, ndetse ngo uburyo afunzwe si bwo butumye arwara kuko n’abadafunze bivuza.
Nyuma y’izi mpaka urukiko rwafashe umwanya ngo rusuzume ibivugwa n’impande zombie maze mu gusubukura iburanisha Umucamanza avuga ko Mukangemanyi mu kimenyetso yashyikirije urukiko ntaho bigaragara ko muganga yerekanye ko adashobora kuburana kubera uburwayi.
Yavuze ko impamvu y’uko Ubushinjacyaha butatanze imyanzuro, itashingirwaho kuko muri ‘system’ imyanzuro igaragaramo kandi yashyizwemo ku itariki 6 Ugushyingo, ku buryo impamvu z’abaregwa zidafite ishingiro, bityo iburanisha rigomba gukomeza.
Me Buhuru na Me Gashabana bahise basaba umwanya muto ngo bajye hanze bavugane gato, bagaruka bavuga ko batishimiye icyemezo cy’urukiko ariko batakijuririye nubwo yabyise kubangamira uburenganzira bwo kwisobanura (violation de droit de defence), basaba ko bahabwa imyanzuro y’ubushinjacyaha n’iminota mike yo kuyisuzuma.
Umucamanza nabyo yabyanze, avuga ko bayibaha kuri Flash disc, mu gihe umwe ari gusobanura imyanzuro yabo, undi akaba areba mu y’ubushinjacyaha.
Iburanisha ku bujurire
Me Gashabana yabwiye urukiko ko mu rwego rwisumbuye, Umucamanza yakoresheje nabi ububasha bw’amategeko, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rufite ububasha bwo kuburanisha Mukangemanyi yunganira, kandi itegeko rivuga ko uwafashwe aburanirwa “mu rukiko urwo arirwo rwose ruri hafi y’aho yafatiwe”.
Iyo ngingo ariko isa n’ihindura igisobanuro mu cyongereza kuko ivuga urukiko ruri hafi kurusha izindi “nearest” mu gifaransa “plus proche”, ku buryo umuntu wari ufungiwe i Remera, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutari urwa hafi kurusha izindi uvuye i Remera.
Me Gashabana yavuze ko nubwo Urukiko rwa Nyarugenge rwashingiye ku Kinyarwanda nk’ururimi rwasuzumiwemo kandi rugatorwamo iryo tegeko, we asanga hari kurebwa ururimi ruha amahirwe uregwa, bityo hagahabwa agaciro igisobanuro cyo mu Cyongereza, maze Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rukabura ububasha bwo kuburanisha Mukangemanyi, n’icyemezo rwafashe cyo kumufunga by’agateganyo kigateshwa agaciro.
Yavuze ko ubwo Mukangemanyi yahamagazwaga bwa mbere yamenyeshejwe ibyaha byo kunyereza imisoro, bigeze ku gusaka nibwo haje icyo gukoresha impapuro mpimbano, ibintu byose birimo telefoni, mudasobwa n’ibindi birafatirwa, biragenzurwa hejuru y’icyaha ataregwa, ari nabwo hagezwe ku bimenyetso byavuyemo ibindi byaha.
Mu kumukurikirana ngo ntihubahirijwe ukutavogerwa kwe ubwo harebwaga mu itumanaho rye. Mu kwinjira mu itumanaho rya Mukangemanyi ngo hagombaga kugenderwa ku cyemezo cy’umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu.
Ku mpamvu zikomeye zishingirwaho mu kubarega, Me Gashabana nabwo yavuze ko ibyaha bikorwaho ikurikirana ry’itumanaho birebana n’umutekano w’igihugu, kandi icyo Mukangemanyi aregwa kitarimo.
Ikindi ngo ni uko amajwi yafashwe ari abantu bahuje umuryango baganiraga, ku buryo bitafatwa nk’aho abo ari rubanda ngo byitwe icyaha.
Yavuze ko mu kurekura Adeline, urukiko rwazita ku kuba Urubanza rugitangira, yari umuntu ufite imbaduko, ariko yaje gufungwa mu buryo butari bwiza, ari wenyine, kumusura bigoye, ndetse ngo n’abanyamategeko be, ngo ni ubwa mbere umwavoka “yajyaga kureba umukiliya we akagenda yikandagira”. Ubu ngo ararwaye ndetse akenshi iyo Gashabana agiye kumureba kuri gereza asanga yagiye kwa muganga.
Uburyo Mukangemanyi afunzwemo ngo bwatumye arwara, kandi ngo aramutse abugumyemo, urubanza ruzagera mu mizi “bafite umuntu wundi”.
Yasabye Urukiko Rukuru ko rwakwemeza ubujurire bwabo, rugategeka ko Mukangemanyi arekurwa, ariko rukazibanda cyane cyane ku buzima arimo, kuko biteguye gushyikiriza urukiko ibyangombwa by’uburwayi bwe.
Mukangemanyi yashimangiye ko akurikije intege nke afite yakabaye yitabye urukiko, ariko ngo yifuzaga gusaba urukiko kureba imiti afata n’uko yafashwa.
Yafashe kuri Bibiliya arahira ko mu buzima bwe atazi imiti uko isa, ariko ngo kuva yafungwa nibwo uburwayi bwamutangiye, arwara igifu none hanaziyemo ibindi bibazo bikomeye.
Nyuma y’akaruhuko urukiko rwahereye ku bwiregure bwa Diane Rwigara
Ku bijyanye n’icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, Me Buhuru yavuze ko hari byinshi Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutahaye agaciro, birimo ko abantu bamwe basinyiye Diane Rwigara , babwiye Ubugenzacyaha ko batamuzi, avuga ko ari byo koko kubera ko na mbere yari yashyikirije Komisiyo y’Amatora urutonde rw’amazina y’abantu bazamusinyishiriza, atari we wahuye na bo.
Diane Rwigara yavuze ko umwanzuro wo gufungwa by’agateganyo utamushimishije ariko utamutunguye, kuko azi ko azira kuba yarashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda,ku buryo ibyaha aregwa ari uburyo bwo kumucecekesha.
Yahakanye ibyaha byose aregwa avuga ko ari ibihimbano, imvugo itashimishije Ubushinjacyaha.
Umushinjacyaha Nkusi Faustin yabwiye urukiko ko hari imvugo zidakwiye gukoreshwa mu rukiko kuko atari abahimbyi b’ibinyoma, ahubwo Ubushinjacyaha ari urwego rwemewe ku buryo hakwiye kubaho kubahana mu mivugire.
Yagarutse ku ngingo Me Gashabana yagendeyeho avuga ko Mukangemanyi yaregewe urukiko rutabifitiye ububasha kuko atari rwo rwari rwegereye aho yafatiwe maze Nkusi avuga ko itegeko rivuga “urukiko urwo arirwo rwose ruri hafi y’aho uregwa yafatiwe kandi rubifitiye ububasha” kandi urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rubifitiye ububasha.
Ikindi ngo ni uko amategeko y’u Rwanda atorwa mu Kinyarwanda, ku buryo arirwo rurimi rugomba gushingirwaho.
Ku bijyanye no gusaka n’ibimenyetso byafashwe, ngo nta mategeko yishwe. Naho ku majwi yafashwe, ngo uwunganira Mukangemanyi yitiranya kumviriza ibiganiro no gufatira amajwi yamaze gukoreshwa, kandi byo nta ruhushya rwihariye bisaba.
Telefoni zafashwe ngo zarimo ayo majwi yaramaze no gukoreshwa, abo yohererejwe baranayasubije ku buryo bitafatwa kimwe no kumviriza byo bisabirwa uruhushya.
Ubushinjacyaha bwavuze ko busaba ko umwanzuro w’urukiko wagumaho. Bwavuze kandi ko amagambo yavuzwe ko Leta yica abantu, ko umutungo w’igihugu uhembwa abambari ba FPR kandi hari abanyarwanda bicwa n’inzara, ari amagambo atubaka igihugu.
Hari n’aho ngo yavuze ko abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo ari ukwica, bityo ngo bakwiye guhagurukira rimwe bakarwanya ikibi, Umushinjacyaha yibajije ikibi kiri mu Rwanda Diane yavugaga, ku buryo yamamazaga nkana ibihuha.
Ibyo byose ngo bishimangira ko bakwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo
Diane Rwigara yasabye ko yarekurwa, ariko avuga ko atazi ko byashoboka
Ati “Mufite ububasha mwandekura ariko ntabwo nzi ko ubwo bubasha mubufite kubera ko nta bwigenge ubutabera bw ’u Rwanda bufite. Uru rubanza ni politiki kandi politiki niyo iyobora ubutabera.”
Yavuze ko kumurekura bisaba ’courage’, ko babishoboye bamurekura ariko ngo batabishoye ntiyabarenganya kuko nabo si bo kuko hari urwego nabo rubaha amategeko.
Umucamanza ariko yaje kumugarura mu murongo amubwira ko Urukiko rufite ububasha.
Me Buhuru yavuze ko muri uru rubanza abantu badakurikiranwe mu buryo bumwe, kuko atari we wasinyishije ku bantu bose, ahubwo ababikoze nabo bagakwiye kuba hari kubibazwa, asaba ko Diane arekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Umwanzuro w’Urukiko Rukuru ku bujurire bwa Adeline na Diane Rwigara uzatangazwa ku wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2017, saa cyenda.