Uburyo U’rwanda rushakisha Impamvu zo kwanduranya Kubaturanyi: Tanzaniya yashatse gufasha ingabo zatsinzwe kwigarurira u Rwanda
Tariki ya 29 Gicurasi 2013 ubwo Perezida Kikwete yafataga ijambo i Addis-Abeba, yabaye itariki y’amateka hagati y’u Rwanda na Tanzania, ariko byashoboka ko usibye iriya tariki hari n’izindi zishobora kuba zarabayeho ntizivugweho cyane, nk’igihe Jakaya Kikwete yari Minisitiri w’ububanyi n’abahanga n’ubutwererane, Leta ye ikemerera inkunga Sendashonga yo gutera u Rwanda.
Agendeye ku gitabo cy’Umufaransa Gérard PRUNIER, Faustin Kagame yanditse inyandiko igaragaza uko Tanzaniya yari yarigeze gushaka gufasha izahoze ari ingabo z’u Rwanda kongera kurwigarurira mu 1998, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda byabyanditse.
Mu kwandika Faustin Kagame yashakaga kugaragaza uburyo mu gitabo « Kuva kuri Jenoside kugera ku ntambara y’umugabane (From Genocide to Continental War) cy’Umufaransa Gérard PRUNIER ku ntambara ’’y’Isi’’ y’Akarere k’Ibiyaga bigari ka Afurika, bagaragaza ko u Rwanda rwagize uruhare mu kwivugana Seth Sendashonga wari kuzafashwa na Tanzaniya kugaba igitero.
Gusa Faustin Kagame abyandika agira ati « Gusoma uhereye ku mpera ni bwo buryo bwiza bwo gusobanukirwa ibintu bivugwa mu gitabo cyanditswe n’umunyamateka Gérard PRUNIER ku ntambara « y’Isi » y’Akarere k’Ibiyaga Bigari k’Afurika. Mu mugereka w’igitabo cye, Prunier agaragaza iyicwa ry’umugabo yanatuye icyo gitabo, Seth Sendashonga.
Seth Sendashonga ni muntu ki ?
Seth Sendashonga yari Umunyarwanda wavutse mu mwaka wa 1951. Yabaye umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, byaje gutuma anahunga igihugu mu 1975.
Mu 1992 Sendashonga yinjiye muri Rwandan Patriotic Front. Yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yaje kuva ku buyobozi ndetse anahunga igihugu mu 1995. Nyuma yo kurokoka umugambi wari ugambiriye kumwica mu 1996 aho yari yarahungiye muri Kenya, yashinze umutwe utaravugaga rumwe Leta y’u Rwanda, « Forces de Résistance pour la Démocratie – FRD. »
Urupfu rwe
Saa kumi n’imwe zo ku itariki ya 16 Gicurasi 1998, Sendashonga yari atahanywe n’imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibidukikije yakoreshwaga n’umugore we, maze araswa n’abagabo arapfa hamwe n’umushoferi we, Jean Bosco Nkurubukeye.
Abagabo batatu : David Kiwanuka, Charles Muhaji na Christopher Lubanga batawe muri yombi na polisi ya Kenya. Kiwanuka yavuze ko ari Umunyarwanda, nubwo afite izina ry’Abagande, mu gihe Muhaji na Lubanga bagaragaye nk’Abagande. Barafunzwe kugera ku itariki ya 31 Gucurasi 2001 ubwo bafungurwaga.
Faustin Kagame we yandika kuri ibi, akaba yarashakaga kwibaza impamvu Prunier yanditse avuga ko abishe Sendashonga batazwi kandi hari n’ababyiyemereye. Kagame agira ati ’’« Batazwi ? » Si cyane mu by’ukuri, kuko Abagande batatu bahise ako kanya batabwa muri yombi na polisi ya Kenya, nyuma bacirirwa urubanza mbere yo kurekurwa imyaka itatu nyuma y’itabwa muri yombi ryabo. Leta ntiyabashije kugaragaza ibimenyetso birenze ugukeka gufatika ko abaregwa bari bakoze icyaha’’ nk’uko urukiko rwari rushinzwe kuburanisha iki kibazo rwabifashe.
Mu gihe cy’iperereza, umwe muri abo bagabo yemeye icyaha anavuga ku bushyamirane bushingiye ku mafaranga menshi cyane, agaragaza ko yashakaga guhorera se wibwe na Sendashonga umugabane bari bahuriyeho.
Ku rundi ruhande, muri icyo gitabo hagaragaramo ko Sendashonga yakuye abasirikare bari bazi kurwana cyane ku mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda zabaga mu mashyamba ya Congo. Abagera kuri 600 n’aba-ofisiye 40 bahoze ari ingabo z’u Rwanda bamugiye inyuma baramuyoboka. Bari biteguye kumukurikira, kubera ko batari bagishoboye yaba gufasha ubutegetsi bwa Leta y’Ubumwe i Kigali cyangwa gufasha inyeshyamba zabarwanyaga mu 1998, bari bibumbiye mu mutwe witwaga ALIR.
Tanzaniya yari yemeye kwakira inkambi z’imyitozo
Jakaya Kikwete, Perezida wa Tanzaniya ubu, icyo gihe yari Minisitiri w’ububanyi n’abahanga n’ubutwererane. Umwanya yari ariho kuva mu Gushyingo 1995 akawuvaho mu Kuboza 2005, aha Benjamin Mkapa niwe wari umubereye Perezida.
Prunier yandika mu gitabo cye agaragaza uruhare yagize mu mugambi wa Sendashonga wo gutera u Rwanda ku nkunga ya Tanzaniya. Agira ati ’’Tanzaniya yari yemeye kwakira inkambi z’imyitozo, ariko Seth Sendashonga ku rundi ruhande yarimo ashaka ubufasha ku butegetsi bwa Museveni muri Uganda. Yansabye kumufasha kuvugana na Kampala hanyuma nshaka abo twagombaga kuvugana. Ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 1998, habaye guhura i Nairobi hagati ye na Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida Museveni. Umwuka ntiwari mwiza hagati ya Kampala na Kigali, kandi Salim wabonaga yakira neza iki gitekerezo cyo gufasha umutwe mushya udaheza inguni kwinjira mu mukino.’’ Prunier akomeza kwandika agira ati ’’Iminsi mike nyuma, Seth yahuye na Eva Rodgers wo muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amugezaho amakuru ku migambi ye. Igisubizo ntabwo cyemejwe nta nubwo cyabaye kibi.’’
Nyuma y’ibi rero Prunier yandika agira ati ’’Byashoboka ko ari icyo gihe bamwe mu bantu b’i Kigali bahise bemeza ko Sendashonga amaze gufata inzira imuganisha ku kumwemerera inkunga.’’
Kwandika gutya Prunier yashakaga kugaragaza ko kubonana kwa Sendashonga na Rodgers byafashwe na Kigali ko Sendashonga yemerewe inkunga n’Abanyamerika.
Nyamara mu kwandika gutya ntiyibajije impamvu Eva Rodgers atahaye Seth igisubizo gifatika. Bigatuma umuntu yibaza ko niba Sendashonga yarabonanye na Eva Rodgers ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 1998, Rodgers ntamuhe igisubizo gifatika, hanyuma kandi Sendashonga akaza kwicwa nyuma y’iminsi 13, byashoboka ko rero yaba Eva Rodgers cyangwa Salim Saleh baba bazi ibyari bigiye gukurikiraho.
Kagame yandika ko ku bwa Prunier, Seth Sendashonga yabaye « inzirakarengane y’abantu bamwe i Kigali ». Faustin Kagame we yandika ko kubera ko Prunier yari mu mugambi wa Sendashonga nta cyamubuza kubitekereza gutyo. Akagira ati “Mwishyize mu mwanya we, ntibyagombera ko mubona n’ikimenyetso na gito, mwahita mutunga agatoki icyerekezo cy’umwanzi muteganya kugabaho ibitero.“
Faustin Kagame rero abona ko bitewe n’intego ze, kuvuga gutyo kwa Prunier bifite ishingiro, ariko akagaragaza ko ari impamvu z’intambara zumvikana ku babikora. Akomeza avuga ko umusomyi we ubwe, agomba gutekereza izindi mpamvu ziganisha ku zo uyu mwanditsi uvugira intambara yateguraga.
Ese urupfu rwa Sendashonga rwabazwa Kigali koko ?
Kagame Faustin yandika asa n’ugaragaza ko nubwo umwanditsi yibanze ku rupfu rwa Sendashonga arushinja Kigali, ushobora kwibaza ibibazo bitandukanye bishobora gutuma wenda wabona n’ahandi werekeza imvano y’uru rupfu. Hari ingero z’ibibazo atanga ko umusomyi yakwibaza :
 Ni gute utatekereza, urugero, ku bakoze jenoside batari « abahezanguni » ba ALIR, Sendashonga yari yarahanganye na bo mu mashyamba ya Congo, mbere yo kuyiba abarwanyi bakomeye 640 bafatwaga nk’abo gutangira intambara ye ?
Ibi bigasa nk’aho Kagame yavugaga ko kwibaza iki kibazo, umusomyi ashobora kubona ko wenda ALIR na yo itari imeranye neza na we, binashobora gutuma yanamwivugana.
 Ni gute utakwibaza kuri abo Batanzaniya batangaga inkambi z’imyitozo yo gutera u Rwanda, kandi babonaga noneho batereranwe bagasimbuzwa ubutegetsi bwa Museveni, kubera ko Sendashonga yabonaga ko nyuma y’ibyo Uganda ariyo ifite ingabo ziyemeje kandi zikomeye mu karere ? Ese ni uko bigenda iyo umaze kumvisha igihugu ngo kiguhe indiri yo gutera umuturanyi wacyo ? Ese umuntu ashobora kuvuga muri resitora ati « hanyuma rero nta cyo mukoze kuko amafunguro meza ari ku baturanyi banyu ? »
Ibi na byo Kagame abyandika avuga ko umusomyi yabyibaza atekereza ko wenda n’igihugu cya Tanzania gishobora kuba cyararakajwe n’uko Sendashonga yakibangikanije na Uganda ; bikaba byatuma nacyo kimwikoma.
Ibindi bibazo Kagame atekereza ko umusomyi yakwibaza birimo ibi : Ukwikinira kwinshi no kudashinga mu guhitamo, ibyemezo n’imyitwarire bya Sendashonga n’iby’umuranga we ku Bagande. ’’Ese ntabwo byazanye ingaruka mbi nk’iz’abo badutungira agatoki bemye ? Ese muri uko kuvuguruzanya, ni gute utatekereza ku bukungu bw’intambara tuza kugarukaho nyuma y’ibigaragagazwa na Prunier ?’’
Aha na ho bisa nko kugaragaza ko Sendashonga yasaga n’urimo gukinisha abantu, ibi rero bikaba byashobora kumukururira abanzi cyangwa abamurakarira benshi ku mpande zitandukanye.
Faustin Kagame yandika agaragaza ko uyu mwanditsi Prunier yagombaga kubaza umwe mu bantu bakomeye bari babonanye na Sendashonga kuko wenda bashoboraga kuba bafite amakuru arebana n’uru rupfu rwabaye nyuma gato bamaze kubonana.
Kagame yandika agaragaza ko icyateye urupfu rwa Sendashonga ari urujijo kuko yakoresheje ukujarajara cyangwa ukudashyika hamwe bikomeye mu gushakashaka uburyo yabona amaboko amufasha gutera u Rwanda, aho yanyuraga aha akavugana na Amerika, ubundi na Uganda kimwe na Tanzania, bityo ugasanga kunyura hirya no hino na byo ubwabyo byamushyiraga mu kibazo na we ubwe atari azi.
Kagame yandika agira ati “Gutungurwa kwanjye kwabaye kutabona ibyo nari nishimiye mu gusoma imbere mu gitabo cya Prunier ku mahano yo mu Rwanda. Ibitandukanye n’umugambi we ugaragara ahubwo, icyo gitabo ntikigaragaza amasomo y’amateka ntikinagaragaze amasomo y’itangazamakuru ryiza…”
https://inyenyerinews.info/politiki/uburyo-rwanda-i-shakisha-impamvu-zo-kwanduranya-kubaturanyi-tanzaniya-yashatse-gufasha-ingabo-zatsinzwe-kwigarurira-u-rwanda/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Mkapa-Kikwete-and-Sendashonga.jpg?fit=435%2C240&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/Mkapa-Kikwete-and-Sendashonga.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSTariki ya 29 Gicurasi 2013 ubwo Perezida Kikwete yafataga ijambo i Addis-Abeba, yabaye itariki y’amateka hagati y’u Rwanda na Tanzania, ariko byashoboka ko usibye iriya tariki hari n’izindi zishobora kuba zarabayeho ntizivugweho cyane, nk’igihe Jakaya Kikwete yari Minisitiri w’ububanyi n’abahanga n’ubutwererane, Leta ye ikemerera inkunga Sendashonga yo gutera u...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS