Uburozi Mu Ngabo: General Ruvusha Mu bitaro nyuma yokurya inkoko iroze
Inkuru dukesha umuryango.com
Gicumbi : Hotel Ubwuzu irafunze nyuma y’uko iketsweho kuroga GenEmmanuel Ruvusha n’abo bari kumwe
Gen Emmanuel Ruvusha : Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru (foto E.Musanabera)
Ku cyumweru gishize taliki ya 1/6/2014 nibwo Gen Emmanuel Ruvusha ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, ari kumwe na Maj Donat Bikaga hamwe na Fideli Byiringiro,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi bafashe ifunguro rigizwe n’inkoko yokeje n’ibiyeherekeje ariko rihita ribagwa nabi bava aho ngaho bajya kwa muganga.
Bukeye kuwa mbere taliki 2/6/2014 Akarere kahise gafunga imiryango y’iyo Motel ariko ntikandika k’urupapuro ruyifunga ko ari amarozi ahubwo kandikaho ko ari ibibazo by’isuku nkeya basanze muri iyo Motel.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Alexandre Mvuyekure akaba yatangarije Umuryango ko koko bakinze iriya Motel kubera ko n’ubwo habaye kiriya kibazo (cy’abakozi bayo bikekwa ko baroze Gen Ruvusha n’abo bari kumwe) n’isuku yaho ngo bayikemanga.
Yagize ati :” Ibintu by’uburozi kubyemeza ntabwo byoroshye, byemezwa na muganga(…) ari isuku nayo turayikemanga, ari n’ibyo(amarozi) turacyabikurikirana. Tunakeka ko ari umwanda, umuntu namara kubimenya neza tuzabitangaza“.
- Icyemezo gifunga Motel Ubwuzu kivuga ko ari “umwanda” yafungiwe
Ubwo twageraga kuri Motel Ubwuzu kuwa gatanu taliki 6/6/2014 twasanze nyiri iyo Motel adahari kuko abo twahasanze batubwiye ko we afunze, umukobwa we wari ushinzwe kwakira amafaranga ndetse n’abakozi batatu bakora mu gikoni.
Amakuru atugeraho kandi akaba avuga ko umwe mu bafunze wagize uruhare mu kotsa inkoko bikekwa ko yari iroze yaba afitanye isano ya hafi na FDRL. Akaba ari mu banyarwanda baje bavuye muri FDRL naho se umubyara we akaba akiri muri FDRL mu mashyamba ya Kongo.
Kuva mu mezi atatu ashize inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru zataye muri yombi abantu banyuranye bakekwaho gukorana na FDRL bikoma mu nkokora cyane uyu mutwe gusa nta rwego na rumwe rwa Leta ruratangaza ko yaba ari FDRL yari inyuma y’iki gikorwa cyo kuroga Generali n’abo bari kumwe, na FDRL ntirabyigamba ko ariyo yaba ibiri inyuma.
- Ubusitani bwa Motel Ubwuzu abakiliya bicaramo
Ubwo twageraga kuri station ya Polisi ya Gicumbi ku wa gatanu ushize, twifuje kumenya icyo iperereza ryaba rimaze kugeraho ariko ukuriye Polisi mu Karere adutangariza ko ntacyo yabivugaho gusa ko dosiye bayishyikirirje Parike.
Yagize ati :” mwajya kuri parike bakabaha amakuru, kuko n’ubwo abafungwa tubafite hano ni aba parike”.
Gen Ruvusha n’abo bari kumwe, amakuru dufite akaba ari uko nyuma yo kuvurirwa mu bitaro bya Byumba, bakajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikali I Kanombe, kuwa gatatu taliki 4/6/2014 baba baroherejwe muri Kenya ngo inzobere zibavanemo uburozi bariye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi akaba yatangarije Umuryango ko Gitifu w’Akarere ameze neza. Ubwo twageragezaga kuvugana n’uyu Gitifu w’Akarere, nta bintu byinshi yabashije kudutangariza kuko ngo barimo bamuvura . Yagize ati :” buretse barimo barantera inshinge”
https://inyenyerinews.info/politiki/uburozi-mu-ngabo-general-ruvusha-mu-bitaro-nyuma-yokurya-inkoko-iroze/AFRICAPOLITICSInkuru dukesha umuryango.com Gicumbi : Hotel Ubwuzu irafunze nyuma y’uko iketsweho kuroga GenEmmanuel Ruvusha n’abo bari kumwe Gen Emmanuel Ruvusha : Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru (foto E.Musanabera) Ku cyumweru gishize taliki ya 1/6/2014 nibwo Gen Emmanuel Ruvusha ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, ari kumwe na Maj Donat Bikaga hamwe na Fideli Byiringiro,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi bafashe ifunguro...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS